Digiqole ad

Masoro: Abasore babiri bafatanywe udupfunyika tw’urumogi 247

Mu gihe Leta ikomeje gushyiraho ingamba zigamije kurwanya urumogi cyane cyane mu rubyiruko, kuri uyu wa kane tariki 21 Kanama 2014, mu Kagari ka Masoro, Umurenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo hafatiwe abasore babiri bakekwaho gucuruza urumogi bafite udupfunyika 247.

Nzayisenga Sumail (i bumoso) na Ntakirutimana Theogene (i buryo) bafatanywe ibi biyobyabwenge.
Nzayisenga Sumail (i bumoso) na Ntakirutimana Theogene (i buryo) bafatanywe ibi biyobyabwenge.

Hafashwe udupfunyika 247 dufite agciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga ibihumbi 500 nk’uko ba nyir’ubwite babitangaje.

Umwe muri bo witwa Nzayisenga Sumail w’imyaka 27, utuye mu Mudugudu wa Munini, Akagali ka Masoro, Umurenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo yafatiwe mu Mudugudu wa Mubuga nawo wo mu Kagari ka Masoro afite udupfunyika 241 tw’urumogi mu nkweto za bote.

Nzayisenga yemera ko anywa urumogi ariko agahakana ko atarucuruza.

Naho mugenzi we witwa Ntakirutimana Theogene w’imyaka 22 we atuye mu Mudugudu wa Mubuga yafatiwe yafatanywe udupfunyika tw’urumogi dutandatu (6).

Aba bombi bahise bajyanywa kuri Sitasiyo ya Police ya Remera, kugira ngo bakorerwe amadosiye nyuma bazashyikirizwe Ubushinjacyaha.

Habineza Edson, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Masoro yadutangarije bari bamaze iminsi icumi (10) bahawe amakuru n’abaturage ko aba basore bombi bafashwe bagemura urumogi ari nayo yabafashije kubatahura barafata.

Habineza avuga ko ku makuru bafite urumogi aba basore bafatanwe ruva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ariko ngo abaruzana ntibarabasha kubatahura.

Habineza akagira inama urubyiruko rwo mu Kagari ayoboye ka Masoro kuzinukwa burundu gukoresha cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge kuko ubuyobozi bwiyemeje kubirwanya no kubirandura burundu, ahubwo akabakangurira gushaka imirimo mu nganda zirimo kwimukira mu gice cyahariwe inganda mu Mujyi wa Kigali “Free Trade Zone” kibarizwa muri aka Kagari kandi ngo imirimo irahari.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish