Masengesho uririmba Gospel avuga ko uzagera mu gitaramo ke atazataha uko yaje
Masengesho Jean Bosco uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ubu witegura igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere yise ‘Agiraneza’, avuga ko uzakitabira atazataha uko yaje ahubwo ko azatahana umugisha w’Imana.
Uyu muhanzi usanzwe asengera mu itorera rya Prayer Palace Church, yamenyekanye mu ndirimbo zirimo iyitwa ‘Yarishyuye’,’ Gakondo yacu’ n’izindi.
Yabwiye Umuseke ko agiye kumurika Album ya mbere izaba igizwe n’indirimbo umunani zose zo kuramya no guhimbaza Imana.
Ati “Indirimbo ubu maze kugeza ku munani aribwo nahise nifuza gukora igitaramo cyo kumurika Album yanjye nkabwira benshi uburyo Imana igiraneza.”
Avuga ko abazitabira icyo gitaramo bazahura n’ibihe bidasanzwe muri uwo mugoroba kuko hazaba hari n’abandi baririmbyi benshi basizwe ku mavuta y’Imana.
Ati “Uzahagera ntashobora gutaha nk’uko yaje kuko azakorwaho no kubaho kw’Imana.”
Icyo gitaramo kizaba taliki ya 24 Kamena i Kanombe ku rusengero rwa Prayer Palace guhera saa cyenda z’umugoroba. Kwinjira bizaba ari Ubuntu.
Abandi bahanzi bazifatanya nawe muri icyo gitaramo harimo Bigizi Gentil, Ngoma Joshuwa na Holly Entrance Ministry.
Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW