Masamba ntarwanya umupira ariko ashyigikiye ko n’Umuco uhabwa agaciro
Mu mpera z’icyumweru gishize umuhanzi Masamba intore yumvikanye avuga ko umuco Nyarwanda ari igice kidahabwa ubushobozi nk’umupira kandi aricyo kizana ibikombe byinshi mu gihugu akavuga ko atabivuze kubwo kurwanya umupira kuko nawo awukunda ndetse akaba umufana wa Mancheaster United, ahubwo yabivuze yumvikanisha ko ubuhanzi buganisha ku muco nabwo bukwiye kwitabwaho kurushaho.
Masamba intore ashimangira ko amafaranga ashyirwa mu mupira havuyeho make akajya mu bahanzi gakondo n’amatorero byakongera isura nziza y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga cyane ko umuco Nyarwanda ari ntagereranywa.
“Iyo uganiriye n’abantu bakubwira ko mu muco nta bushobozi buhari ndetse no mu mupira bakakubwira ko ntabwo ariko nyiri amaso arirebera iyo ndebye nsanga abo muri siporo bahagaze neza kurusha abari mu by’umuco”ibyo Masamba yatangaje
Yakomeje agira ati “Iyo ntekereje amafaranga barunda mu mupira abantu ntibarenge aka karere,ariko wayadutizaho gake tukaba tugiye muri America tugatwara ibikombe, kandi agahimbazamusyi bahabwa katangana”
We avuga iki gitekerezo kidakwiye kuba ikibazo kuko icyo bashaka ari ukugirango ibice byose bigire agaciro ndetse ngo nawe akunda umupira kuko ari umufana ukomeye wa Mancheaster United yo mu bwongereza.
Uko Intara n’uturere bigira amakipe bifasha niko bifite n’amatorero atitabwaho
Masamba Intore yabwiye Umuseke ko nk’uko uturere tumwe na tumwe n’Intara byo mu Rwanda bigira amakipe atandukanye usanga ahenshi ngo baba banafite amatorero y’umuco ariko adahabwa agaciro nk’ak’akayo makipe y’imikino.
Atanga urugero avuga ko uko Akarere ka Nyanza gashyira amafaranga mu ikipe ya Rayon Sports bitangana n’uko bayashyira mu itorero ry’umuco ryaho.
Masamba kandi avuga ko iyo urebye amafaranga Urukerereza (itorero ry’igihugu) rubona ugereranyije n’Amavubi ntaho bihuriye ariko wareba ibikombe muri Minisiteri ugasanga iby’Urukerereza nibyo byinshi cyane.
Abajijwe n’iba amatorero ataba ajya hanze ntabone abo bahangana bakomeye, Masamba avuga ko ahubwo mu marushanwa mpuzamahanga y’umuco ariho haba amatorero akomeye ariko Urukerereza rukazana ibikombe Amavubi yo no mu karere byayakomereye.
Ibyo avuga ntibyavugwaho rumwe
Nkurunziza Paul ni Umunyamakuru wa Siporo mu Rwanda avuga ko siporo n’umuco ari ibice bibiri bitandukanye akavuga ko we asanga Urukerereza Minisiteri iruha agaciro rukwiye nk’itorero ry’Igihugu. Kuri we kuba uwavuga ko Amavubi atarenga aka karere yaba yirengagije ejo bundi Amavubi mato ajya mu gikombe cy’isi muri Mexique.
Atanga ingero z’uko amatorero y’umuco nayo ahabwa agaciro akwiye yagize ati “Mu mikino ya Olimpike muri 2012 habaye iserukiramuco Urukereza rwagiye ku itike ya Minisiteri,Inganzo Ngari yaraye igiye muri Turukiya ku mugoroba ku nkunga ya Leta, mu mikino y’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa bajyanye abahanzi nabwo ku nkunga ya Leta. Njye mbona ntacyo badakorerwa ahubwo ni uko ibyo bo bakora bitaba bishishikaje benshi nk’umupira.”
Nkurunziza avuga kandi ko hari ubwo usanga amakipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda yishyura ibibuga yitorezaho ariko amatorero y’umuco akabasha kubyitorezaho ku buntu, ibi byose ngo ni agaciro abona ayo matorero ahabwa.
Wowe ubona ute agaciro hagati ya siporo n’umuco mu Rwanda? Ese amatorero ashyirwemo ubushobozi bwinshi nk’ubushyirwa mu mupira? Ubyumva ute? Ubivugaho iki?
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Jyewe mbona hari kugereranywa ibintu bibiri bidafite aho bihuriye kuko umupira mu Rwanda uhuza abantu benshi kandi usaba byinshi cyane mu rwego rw’ubushobozi kurusha amatorero y’umuco. Ni ukureba na none icyo Leta iba igamije kuko ntekereza ko harimo no gushyira mu gaciro harebwa icyo abaturage ba nyiri imisoro bakunda!
Masamba nawe arasetsa, none se Football ko ari umwami w’imikino, birumvikana umuco n’amatorero ntibibarirwa mu mikino, aragira ngo ugire agaciro nk’akamatorero. Masamba ko ibirori byanyu nk’amatorero, iyo mubishatse mubyerekanira muri salle nako kenshi, ndetse no mucyumba cy’inama, wari wabona football yakiniwe mucyumba cy’inama. Rwose mujye mugereranya ibisa. Ariko Ministere ibongereremo akantu nziko ijya ibagenera.
hahahahaaaaa yewega masamba ubyina samba koko !!! nonese ko abagize itorero bikora kumufuka bakitegera bakigaburira noneho bakagabana inyungu nigute wowe masamba washinga ikipe nka united star ugahemba abakinnyi ukabagaburira ukanategera imikino yose ya championant uri wenyine koko wabishobora sha masamba we?ngaho mbwira uko wabyitwaramo?
Nanjye Masamba ndamushigikiye cyane. umuco n’ikintu cy’agaciro cyane ku Gihugu.naho ntaho turagera mu mupira (football), rwose kwongera ingufu mu muco ntako bisa.turebe kure uko turashaho gunshinga imizi mu mizi yacu n’uko turashaho kugira ijabo.
nanjye nshyigikiye intore kuko urebye amafaranga tangwa mu mupira kuno angana ukabigereranya natangwa mu muco usanga naho bihuriye kandi ni kimwe mu biranga igihugu aho gitandukaniye nibindi kandi umuco nyarwanda wo nakarusho kuno ari mwiza niyo mpamvu nawo bagomba kuwuteza imbere ukamenyekana hose
Ahubwo na Guma Guma Super Star, izahindure izina, ihindure inyito nimikorere kugira ngo nibindi byibonemo, kuko kuba super star ntibivuze kuba umu rappeur gusa, kuko na Paul, Franklin, Master Jet Lee, Jack Chan, Don Yen, Palmer, Bour, Densil, Craig, Mikov, Booker, nabandi benshi nibihanganye bifite ubuhanga mubyo makoze…Abanyamerica bo babyise X-Factor, abanya Australia babyita Got Tarent, abantu bose batandukanye babahanga mubintu bakibonamo bagacompitinga,..Naho masamba, ubwo se uvuze iki koko?? Naringize ngo usabye ko hongerwa amashuri, ibigonderabuzima, amazi meza kuri bose, kongera umusaruro w’ubuhinzi nukomoka kumatungo kugira ngo turwanye inzara nabyo n’ umuco mwiza. Vuga uti ubuhanzi gakondo bigireinzira aho kuba muri rusange nubwo byose hamwe n’umupira ni entertainment…Burya hishima ubayeho neza naho ufite ibibazo ntabwo byashoboka. Ahubwo ayo mafaranga yakagombye kuva muri private sectors aho kuva muri leta, mugakora ibintu abashoramari bakiyumvamo nkuko Bralirwa ishyigikiye Football kandi biragenda neza… Naho Gvnt support zikubaka amashuri, ibitaro bihagije, amazi meza hirya no hino aho nibindi.
Comments are closed.