Digiqole ad

Marines FC yahagaritse Police FC yari imaze imikino 12 idatsindwa

 Marines FC yahagaritse Police FC yari imaze imikino 12 idatsindwa

Ikipe ya Police FC

Ku mukino w’ikirarane wo ku munsi wa 13 wa Shampiyona, Police FC yatsinzwe bwa mbere muri uyu mwaka. i Rubavu niho Marines FC  yakuriyeho aka gahigo ko kumara imikino 12 Police FC itatsindwa, umukino warangiye ari ibitego 2-1.

Ikipe ya Police FC/UM-- USEKE
Ikipe ya Police FC/UM– USEKE

Ni umukino Police FC itakiniye igihe kuko yari yagiye gukina umukino wa CAF Confederations Cup, aho yanganyije 0-0 na Vita Club Mokanda, mu mukino ubanza wabereye i Point Noire muri Congo Brazzaville.

Police FC ni yo yafunguye amazamu, Danny Usengimana ayitsindira igitego cya mbere, kikaba icya karindwi (7)  atsinze muri iyi Shampiyona.

Marines FC yari mu rugo, ibifashijwemo na Itangishaka Blaise warerewe muri Aspire (Academy ya Barcelona), yaje kwishyura iki gitego, ndetse ibona n’icya kabiri kuri penaliti yari ikorewe uyu musore, iterwa na myugariro akaba na kapiteni, Kubwimana Aimable.

Aganira n’itangazamakuru, umutoza Cassa Mbungo Andre yavuze ko agiye kurwana no kuzamura ‘moral’ y’akinnyi be, dore ko agomba gukina na Vita Club Mokanda, umukino wo kwishyura wa CAF Cup kuri uyu wa gatandatu tariki 19 Werurwe 2016.

NGABO Roben
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Reka babahagarike bavandi

Comments are closed.

en_USEnglish