Mariah Carey yibarutse impanga
Ku isabukuru y’umunsi w’ubukwe bwabo we na Nick Cannon nibwo Mariah Carey yamubyariye abana b’impanga umwe w’umukobwa n’umuhungu.
Umuvugizi wa Mariah Carey, Cindi Berger niwe watangaje ko aba bana uwaje mbere ari umukobwa wavukanye ikiro kimwe na 100g naho umuhungu avukana ikiro 1 na 200g.
Nick Cannon yagize ati: “Mimi yampaye impano ntazibagirwa ku munsi w’isabukuru y’ubukwe bwacu, ni ibyishimo iwacu”
Mariah Carey w’imyaka 42 ngo yabyaye aba bana munzu yabayariyemo bashyizemo indirimbo ye akunda cyane “We belong together” nkuko tubikesha goodmorning America blog.
Ubutumwa bwa Nicky Minaj, ALYSSA MILANO na BOYZ II MEN bwifurizaga ibyishimo uru rugo rwa Nick Cannon w’imyaka 30 n’umugore we.
Iyi ni message ya Nicky Minaj : “Congratulations Mariah & Nick!!!!!!!!! The twins have finally landed on earth!!! Yaaayyyy!!!!! @MariahCarey mmmuuuaaahhhh!!!!!!”
Umuseke.com
3 Comments
yewe ibi bintu ni nk’amata yabyaye amavuta rwose!ni sinamenya niba nta mahwa ariyo,bazasubireyo nibasanga ntayo.
congz N.cannon & may God be with ur babies
agakecuru kangye ngo mutahe
Comments are closed.