Digiqole ad

Mariah Carey na Nick Cannon bashobora gutana burundu

Bakunze kugaragara mu mafoto meza cyane bambaye by’agatangaza kandi bakundanye cyane, ariko People Magazine ivuga ko ibihe byiza hagati ya bombi bisa n’ibyarangiye. Bamaze iminsi batabana ariko ubu baba ngo bagiye gutandukana n’imbere y’amategeko.

Mariah Carey na Nick Cannon ibihe byiza bombi ngo byararangiye
Mariah Carey na Nick Cannon ibihe byiza bombi ngo byararangiye

Amakuru avuga ko mu gihe cy’imyaka itandatu bamaranye ubu ngo ibintu byaba byifashe nabi cyane.

Mu gihe Mariah Carey ari kuba mu nzu yabo iri mu rusisiro rwa Manhattan mu mujyi wa New York we n’impanga zabo Moroccan na Monroe zifite imyaka itatu, Nick Cannon we ngo amaze igihe yibera muri za Hoteli

Amakuru atangazwa n’umwe mu bo hafi y’uyu muryango uzwi cyane mu byamamare ku Isi avuga ko Mariah Carey w’imyaka 45 umwuga we waba ariwo watumye ibintu bimera nabi hagati ya bombi.

Uyu muntu avuga ko ibintu byatangiye kumera nabi kuva mu kwezi kwa gatanu ubwo Album iheruka ya Mariah Carey yajyaga ku isoko ntigurwe nk’uko babitekerezaga.

Nick Cannon w’imyaka 33 na Mariah Carey bombi ngo bamaze iminsi bagaragaza ko ikibahangayikishije ari ubuzima bw’abana babo gusa, bigaragarira benshi ko ngo gutana kwabo kwaba kwegereje ariko kubababaje bombi.

Undi wavuze kuri iyi ‘couple’ yavuze ko gutana kwabo kudashobora guhita kubaho kuko ngo hari byinshi bafitanye byabagora kugabana.

Nick Cannon nubwo nawe akora muzika ya Hip Hop ariko yamenyekanye cyane kubera gukina amafilimi ya comedy n’izindi naho Mariah Carey we yibukwa cyane mu ndirimbo zakanyijijeho mu myaka ishize nka “With You”, “When you believe”, “I still believe” n’izindi.

Mu ntangiriro z’uku kwezi Nick Cannon yemeje ko koko muri iki gihe yabaye atadukanye byo kubana mu nzu na Mariah Carey.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish