Digiqole ad

Mariah Carey hafi kubyara

Nyuma y’uko hatangarijwe amakuru atari ukuri ko Mariah Carey yaba agiye kwibaruka impanga, ubu noneho amakuru aturuka ku rubuga rwa internet rwe rwa Twitter ashyizweho n’umugabo we Nicc Cannon aratangaza ko ubu ngo yaba yasubiye kwa muganga ku bise ngo akaba yibarutse mu gihe cya vuba ariko kiitatangajwe.

Photo internet: Mariah Carey inda ni imvutsi

Ibi rero byo kuba Carey ari ku bise bikurikira amafoto yafatiwe kuri agaragazako atwite mu binyamakuru bitandukanye. Mariah Carey akaba yari amze igihe atagaragara muri rubanda kubera kwanga ko aba paparazzi bamufotora cyane.

Nicc Cannon umugabo we yatangarije ikinyamakuru Life & Style ko afite amafoto menshi y’umugore we yambaye ubusa, ariko ko ntawe yayaha niyo yazana amafranga angana ate.

Mariah Carey umugore wa Nicc Cannon
Mariah Carey umugore wa Nicc Cannon

Nicc Cannon yagize ati: “abana bange nibo bagomba kuzerekwa aya mafoto atangaje ! ibinyamakuru muba muyakeneye ariko ntayo muzabona”.

Jonas Muhawenimana

Umuseke.com

en_USEnglish