Marathon mpuzamahanga i Kigali izatwara miliyoni 120 Rwf
15 Gicurasi 2015 – Mu irushanwa ngarukamwaka rya Maraton mpuzamahanga y’Amahoro (Kigali Peace Marathon) harateganwa gukoreshwa ingengo y’imari ya miliyoni 120 z’amanyarwanda nubwo ubu ngo amaze kuboneka ari miliyoni 60 zonyine.
Rukundo Johnson Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda atangaza ko babonye ko hakenewe ingengo y’imari ya miliyoni 120 z’amanyarwanda ngo iri rushanwa rizagende neza.
Ariko ubu ngo amaze kuboneka ni miliyoni 60 zonyine. Iri rushanwa rizatangira tariki 24 Gicurasi 2015, kwiyandikisha bikaba bigikorwa.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda bwatangaje ko abafatanyabikorwa biri rushanwa ari Minispoc, MTN, World Vision, RDB na International Athletics Federation
Rukundo ati “Hari n’abandi baterankunga turi kugenda tubona, twizeye ko ibihembo bizarushaho kwiyongera ku bazahiganwa.”
Biteganyijwe ko umukinnyi wa mbere mu bagabo muri Marathon (42,2Km) azahembwa miliyoni imwe n’ibihumbi 600 no mu bagore bikaba uko.
Umukinnyi wa mbere mu gice cya Marathon (Half Marathon) azahembwa miliyoni imwe, haba mu bagabo no mu bagore .
Ishyrahamwe ry’imikino ngororamubiri rivuga ko ryifuza ko muri iryo rushanwa Abanyarwanda bazaba ari benshi.
Irushanwa rya Marathon mpuzamahanga y’amahoro rigizwe n’ibice bitatu, aho basiganwa kirometero 42,2, kirometero 21 n’abasiganwa ibirometero bitanu.
Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW