Digiqole ad

Mani Martin arataramira abakunzi be muri Greenwich Hotel

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanda usoza ukwezi wa Werurwe 2014, umuhanzi umaze kuba icyamamare hano mu Rwanda no mu Karere Mani Martin arataramira abakunzi be kahave.

Mani Martin na Ras Kayaga ubwo baheruka kuza gucurangira muri Greenwich Hotel.
Mani Martin na Ras Kayaga ubwo baheruka kuza gucurangira muri Greenwich Hotel.

Mani Martin araba ari kumwe n’itsinda rimucurangira ‘Kesho Band’ n’umunyarwenya ukunda kwiyita “Ambassadeur w’abaconsommateur” nawe umaze kubaka izina muri Kigali.

Iki gitaramo kiratangira kuva saa tatu kugera saa tanu z’ijoro ( 21h00-23h00), kwinjira ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri gusa (2, 000 frw) kuri buri muntu.

Nk’uko bisanzwe kandi Greenwhich Hotel iba yabateguriye udushya dutandukanye, nk’ibihembo byateguriwe abaliya (client) b’imena bari bwigaragaze mu gitaramo n’abantu 30 bari bwinjire mbere y’abandi bahabwa icyo kunywa cy’ubuntu.

Mbere y’iki gitaramo kandi n’ibiciro biraba byahanantuwe guhera saa kumi n’ebyiri kugera saa mbiri z’umugoroba (18h00-20h00), aho inzoga ntoya zose ziraba zigura amafaranga y’u Rwanda 800.

Nyuma y’igitaramo, AbaDJ batandukanye bakomeye muri Kigali barakomeza babasusurutsa mu miziki mukunda kugeza bucyeye.

Greenwich Hotel iherereye i Remera ku muhanda uhuza Prince House no kwa Lando, ikaba iri iruhande rw’ahakorere inama y’igihugu y’itangazamakuru.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ni byiza sana tukurinyuma musaza

Comments are closed.

en_USEnglish