Mandela,Perezida wa mbere wabwiye Africa kuri Jenoside yariho iba mu Rwanda
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, Perezida Nelson Mandela, ubu urwaye bikomeye, niwe mu Perezida wa Afurika wafashe iya mbere mu kuburira no kubwira abayobozi ba Afurika ko ibiri kuba mu Rwanda ari ikimwaro kuri bo kandi byanze bikunze mu gihe kizaza amateka azabibabaza.
Icyo gihe Mandela abivuga, yanenze abayobozi ba Afurika (OUA) kuba ntacyo bakoraga kugira ngo bahagarike ibyaberaga mu Rwanda.
Mandela wari umaze iminsi micye arahiriye kuyobora Africa y’Epfo, ntiyishimiye kwigumira muri ibyo byishimo mu byo yariho abona mu Rwanda, yagize ati “Ibirimo kubera mu Rwanda ni ikimwaro kuri twe. Amateka niyo azaducira urubanza kubera ububabare n’akababaro abarimo guhohoterwa bahura nabyo.”
Muri filimi y’amajwi n’amashusho yakozwe na “Institut national de l’audiovisuel français (INA)” avuga ku buzima bwa Nelson Mandela yagaragaye ku rubuga dakar-echo.com kuri uyu wa kane. Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 95, u mukambwe Mandela amaze avutse, umunsi ugenda ufata indi ntera kuko ahantu henshi ku isi bawizihije.
Haragaragaramo amagambo umwanditsi w’umunyasenegale Boubacar Boris Diop yaganiriye n’umunyamakuru w’umufaransa Philippe de Sainteny mu mwaka wa 2009.
Mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma by’Afurika yari yakiriwe na Tunisie kuva tariki 13-15 Kamena 1994, ari nayo yinjije mu muryango w’Afurika yunze Ubumwe igihugu cya Afurika y’Epfo nk’ umunyamuryango wa 53. Mandela yari ahari.
Yabwiye umuryango wa Afurika yunze ubumwe (OUA) ko nibaramuka batagize icyo bakora kugira ngo bahagarike ibyaberaga mu Rwanda, Afurika y’Epfo izohereza ingabo zayo zikajya guhagarika ubwicanyi bwakorwaga.
Iki gihe Mandela yari imyaka ine gusa avuye muri gereza yari amazemo imyaka isaga 27.
“Mandela ni umuntu utandukanye n’abandi”, aya ni amagambo ya Diop ubwo yari abajijwe ku myumvire rusange itabusanye y’Abanyafurika ku kibazo cya Jenoside yakorewe abatutsi igahitana imbaga y’abatutsi basaga Miliyoni.
Muri iyo nama umunyamisiri Boutros Boutros Ghali wayobora Umuryango w’Abibumbye muri icyo gihe yamaganye abafatira urugero ku ivangura ryakorerwaga abirabura muri Afurika y’Epfo (Apartheid) bashaka gusobanura ibibera mu Rwanda.
Boutros yagize ati “Abahutu barimo kwica abatutsi n’abatutsi barica abahutu. Bivuze ko ari abanyafurika barimo kwicana ubwabo, nta by’amarangamutima.”
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ooohh Tata Madiba, ese shenge wari wageraje no kudutabariza?
wababwiye neza amateka azabibabaza ibyo batakoze. Non assistance du personne en danger no mwijuru barayihanira
Thank you Madiba, Imana ikorohereze mubyeyi
iyo amahanga atabara vuba na bwangu abatutsibishwe ntibaba barapfuye kariya kageni
imana ibarinde
THis uyu mugabo ni umuntu mwiza nuko imyaka igira nabi akaba aducitse. murakoze kutugezho ayamateka
umusaza isi itazibagirwa ,kubera ubutwari bwawe .IMANA NIKONGERERE IGIHE CYO KURAMA. TURAGUKUNDA.
NDDAMWEMERA UYU MUKAMBWE NDAMWIBUKA MURI PRIMAIRE
IRONDAMOKO MURI AFRIKA YEPFO NI ISHAYNO MU BANTU
Umunyabwenge EISTEIN yaravuze ngo isi ntizazira inkozi zibibi ahubwo izazira abarebera ibyo izo nkozi zibibi zikora. Thans you Mandela!! Iyo bamwe mu bihangange byariho icyo gihe barimo ba Papa ba Clinton n’abandi nkabo bahaguruka bakabyamagana ndibaza ko genocide iba yarapfubye.
Comments are closed.