Digiqole ad

Mandela yavuye mu bitaro

Umusaza Nelson Mandela kuwa gatandatu nijoro yavanywe mu bitaro nyuma yo koroherwa n’indwara y’umusonga.

Nelson Mandela wari umaze iminsi 18 mu bitaro
Nelson Mandela wari umaze iminsi 18 mu bitaro

Nkuko byatangajwe na Jacob Zuma perezida wa Africa y’epfo, Mandela ngo amaze iminsi agaragaza koroherwa muri ibi byumweru bibiri amaze mu bitaro.

Mu nyandiko Perezida Zuma yasohoye yanditse ko “ashimira ikipe y’abaganga yitaye kuri Madiba (Mandela) kugeza yorohewe.”

Mandela amaze iminsi 18 mu bitaro kubera ikibazo mu bihaha cyamutangiye mu Ukuboza uyu mwaka.

Mu ntangiro z’uyu mwaka uyu musaza nabwo yari yashyizwe mu bitaro, ariko ubu ngo azaba akurikiranirwa mu rugo iwe i Qunu.

Mandela mu kwezi kwa karindwi azuzuza imyaka 95, akundwa cyane n’abanyafrica y’epfo ndetse n’abanyafrica muri rusange bamufata nk’urugero rwiza rw’umukunzi w’amahoro.

Kuva mu 1994 kugeza mu 1999 yabaye perezida wa mbere wirabura wa Africa y’Epfo, yaje guhabwa igihembo cy’amahoro cya Nobel kubera kurangiza irondaruhu rya apartheid adakoresheje intambara.

SABC

JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Mandela nanjye ndamukunda,kubera ibigwi bye,kandi Imana ihoraho yamuhaye kuramba ibishimimirwe,ndetse inamwongerere iminsi yo kubaho.

    • Uyu mukambwe nanjye nda mukunda cyane.imana imwongere iminsi yokubaho.

  • Nanjye by’umwihariko nkunda Nelson Mabhida Mandela kubw’ubutwali bwe no kuba ikitegererezo kumugabane wacu,
    Imana izakomeze kumubera byose mugihe ikimutije umwuka w’abazima.

  • Abanyafurica bari bakwiye gufatira urugro ku nelson mandela ndetse byumwihariko abanyarwanda tukabihiga tukirinda gusubira inyuma tugaharanira iterambere twihesha agaciro.IMANA ISHIMWE YO IGUMYE KUBAHAFI INTWARI YA AFRICA……………MUGIRE AMAHORO

  • Uyu mukambwe imana imwongerere iminsi yokubaho.

  • Uyu mukambwe nanjye nda mukunda cyane.imana imwongere iminsi yokubaho.

  • ubuse, Imana yareka nibura akagira 100 koko??

Comments are closed.

en_USEnglish