Digiqole ad

Mandela Foundation yamaganye Zuma, isaba ihinduka ry’ubutegetsi

 Mandela Foundation yamaganye Zuma, isaba ihinduka ry’ubutegetsi

Abatakimushaka ku buyobozi bamaze kuba benshi, bigeze no kuri Fondation ya Nelson Mandela

Muri Africa y’Epfo umuryango wo gusigasira umurage wa Nelson Mandela kuri uyu wa kabiri watangaje ko ‘igihugu kiri nko kuvaho amapine’ kubera Perezida Jacob Zuma, maze usaba ko habaho guhinduka k’ubutegetsi.

Abatakimushaka ku buyobozi bamaze kuba benshi, bigeze no kuri Fondation ya Nelson Mandela
Abatakimushaka ku butegetsi muri Africa y’Epfo bamaze kuba benshi, bigeze no kuri Foundation ya Nelson Mandela

Kuva yajya ku butegetsi mu 2009, Jacob Zuma yagiye agarukwaho muri ruswa n’ibindi byaha.

Nelson Mandela Foundation ifite inama nyobozi igizwe n’abantu bakomeye mu burezi, politiki n’itangazamakuru, yasohoye itangazo kuri uyu wa kabiri risaba ko ishyaka ANC rya Zuma rihindura ubutegetsi.

Mu itangazo basabye ko ishyaka riri ku butegetsi rishyira igihugu mu maboko mazima kandi yizewe.

Zuma w’imyaka 74 hari abarwanashyaka ba ANC nabo bamusaba kwegura kuva iri shyaka ryatsindwa amatora mu nzego z’ibanze mu ntangiriro z’uyu mwaka, niko gutsindwa kwa mbere iri shyaka ryagize kuva mu 1994 ryahagarika Apartheid.

Kuri uyu wa gatatu biteganyijwe ko amashyaka atavuga rumwe na ANC akora imyigaragambyo mu mujyi wa Pretoria asaba ko Zuma yegura.

Zuma ariko yakomeje kugaragaza ko nta gahunda afite yo kwegura mbere y’uko manda ye ya kabiri ari nayo ya nyuma irangira mu 2019, nubwo bwose ibyaha bya ruswa byashegeshe isura ye ya politiki n’ubukungu bwe.

Mu kwa gatatu, Urukiko rwamutegetse gusubiza Leta miliyoni 1,6$ yakoresheje mu kuvugurura ingoro ye ya Nkandla iri mu ntara ya KwaZulu Natal.

Kugeza ubu ariko yishyuye gusa 500 000$.

Nelson Mandela wahoze ashyigikiye Zuma, ubu abo yasigiye umurage we baramagana ubutegetsi bwa Zuma
Nelson Mandela wahoze ashyigikiye Zuma, ubu abo yasigiye umurage we baramagana ubutegetsi bwa Zuma

UM– USEKE.RW

en_USEnglish