Digiqole ad

Mandela ari koroherwa

Nubwo atameze neza, ariko umukambwe Nelson Mandela nibura ubu ngo akomeje kugaragaza ibimenyetso byo koroherwa nkuko byatangajwe kuri uyu wa kabiri n’ibiro by’umukuru w’igihugu cya Africa y’Epfo.

Amaze iminsi 53 mu bitaro i Pretoria
Amaze iminsi 53 mu bitaro i Pretoria

Umuvugizi wa Perezida Jacob Zuma yagize ati “ Perezida Zuma yasabye abaturage gukomeza gusabira Madiba ndetse anashimira abakora ibikorwa byiza mu kwifatanya nawe mu burwayi.”

Mandela uherutse kuzuza imyaka 95 agiye kuzuza amezi abiri mu bitaro bya Medi-Clinic Heart Hospital avurwa indwara zo mu bihaha.

Kuri uyu wa kabiri, ibiro ntaramakuru bya SAPA dukesha iyi nkuru bivuga ko imbere y’ibitaro hari hatuje kuri uyu munsi wa 53 Mandela amaze mu bitaro.

Abanyamakuru ariko bamwe baracyakambitse hafi y’ibitaro ngo babe aba mbere gutangaza impinduka ku buzima bwa Mandela, icyogere mu mahoro ku Isi.

Perezida Zuma yasabye abashoramari gufasha umushinga wa Nelson Mandela Children’s Hospital project.

Uyu mushinga ugamije kubaka ibitaro by’abana bizajya bivura abana ku buntu cyangwa ku bushobozi buto babigirira Nelson Mandela.

Zuma mu itangazo ati “ Madiba akunda cyane abana kandi abifuriza ibyiza. Arashaka ko tumufasha akabasigira imbere heza.”

JP GASHUMBA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • juyh

Comments are closed.

en_USEnglish