Mandat d’arret kuri Khadafi n’umuhungu we
Libiya – Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Gicurasi 2011, umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye mu gihugu cy’ubuholandi (CPI), Luis Moreno-Ocampo, yatangaje ko yasabye abacamanza b’uru rukiko gukora inyandiko zita muri yombi(Mandat d’arret) abantu batatu bacyekwaho kuba ba nyirabayazana b’ibyaha byibasiye inyokomuntu muri cya Libya.
Khadafi n’umuhungu we Seif Islam ku mutwe w’ubwicanyi muri Libya
Mu gihe Ocampo yari yaririnze guhita atangaza amazina y’abo bantu batatu, kuri uyu wa mbere noneho amazina yabo yashyizwe ahagaragara. Barimo umukuru w’igihugu cya Libiya Colonel Mouammar Kadhafi, umuhungu we Seif Al-Islam ndetse n’umuyobozi ukuriye ibiro by’ubutasi muri iki gihugu Abdallah Al-Senoussi.
Gusa ubu abacamanza nibo baza kwemeza niba iki cyemezo cy’umushinjacyaha mukuru kiza gushyirwa mu bikorwa, kigaterwa utwatsi se cyangwa nanone bakaba basaba ibiro by’ubushinjacyaha ibindi bimenyetso byakwiyongeraho.
Kuri ibi, Ocampo yahise agira ati : ‘Ibimenyetso twabashije gukusanya birerekana neza ko Mouammar Kadhafi yateguye ibitero byagabwaga ku banyalibiya kandi nta ntwaro bafite.’
Itsinda ry’abantu batanu bagize biro y’ubushinjacyaha muri CPI, kuri iki cyumweru tariki ya 15 Gicurasi 2011 nibwo barangije gutunganya inyandiko igizwe n’amapaji (Pages) 74 hariho n’andi atanu yinyongera, yose akubiyemo amakuru ajyanye no guta muri yombi aba bagabo batatu.
Ferdinand Uwimana
Umuseke.com
2 Comments
abazungu mubavaho bamaze guhaga, birirwa babeshya ngo bagiye gutabara abantu bapha kwa kadafi ese mu rwanda abantu bapha barebagahe? bajye bareka kubeshya iyo mu rwanda haza kuba essance barikuza, izo nkiko zabo zizageraho abanyafrica bazitere utwatsi? bazice amazi? kadafi bahereye cyera bamushaka none bitwaje inkinko bishyiriyeho kujya ngo bajye bikiza abantu?
MWANA NTUBESHYE EREGA UMU NIGGER AHO AVA AKAGERA YARAVUMWE,
Comments are closed.