Digiqole ad

Mancini na Ferguson ni nde wigiza nkana?

Aba bagabo bombi bafitanye umukino njyanamuntu wa kimwe cya kabiri mu gikombe cya FA Cup, uyu mukino ukaza kubera Wembley saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba. Ikintu gikomeje kuwugira rurangiza ni uko amakipe ya Man City na Man U zose ziva mu mujyi umwe kandi zihora zihanganye.

Ku bw’umutoza Roberto Mancini utoza Man City, iyi kipe ikaba ihora ivuga ko ariyo yabanje mu mujyi, ngo gutwara iki gikombe byafasha Man City kuzatwara shampiyona mu mwaka utaha.

Yagize ati:”Turamutse dutwaye iki gikombe ku mukino wa nyuma, tukazanakina Champions Ligue, bishora kutwubakamo ikizere cyo kuzatwara shampiyona.”

Roberto Mancini yatwaye ibikombe atoza Inter Milan mu myaka ya za 2004-2008. Ngo ubu rero na bwo agize icyo atwara byamushimisha.

Uyu mugabo ati:”Byose birashoboka, ikipe yose yakwirukana umutoza kubwo gutsindwa. Ariko igihe uhora wirukana umutoza bituma uhora utangira.” Yongeyeho ati, ndababwiza ukuri nkunda umupira, Man City ishobora kuba yaba ikipe ya mbere.”

Kurundi ruhande ariko Alex Ferguson na we uvuga ko iki gikombe agitwaye bitamugwa nabi, aziko Man City ku myaka 35 ishize itazi ikitwa igikombe, ubu igikeneye cyane. Uyu musaza yagarutse ku gikombe nk’iki yatwaye nyuma yo gusubira mu mukino dore ko bwa mbere Man U yari yanganyije na Crystal Palace mu mukino wa nyuma bakaza kuwusubiramo hari muri 1990.

Ferguson ati: “gutsindira igikombe ku nshuro ya mbere nta gisa na byo. Ati ndibuka mu 1990 dutwara igikombe cya FA wari umukino ushimishije.”

Manchester iraza gukina idafite inarawukinnye Paul Scholes ugaragaza gushobokana n’imirindi ya basore ba Man City. Uyu mutoza Faggie, akaba abona ko bishoka kuri Man City gukina Champions Ligue umwaka utaha ngo abihereye ku mafaranga Atari make abarabu bayifite mu maboko bashoye.

“Man U ijya gukina ihabwa amahirwe menshi, bityo nanjye mbigenderaho. Abakinnyi mfite kuri uyu mukino bariteguye biha gije uraza kuba uryoshye”,AYO NI AMAGAMBO YA Faggie.

Ni nde uri mu kuri reka tuze kureba icyo ifirimbi ya nyuma iri buvuge.

HATANGIMANA Ange Eric

Umuseke.com

3 Comments

  • byaje kurangira ferguson yimyije imoso kuko bamususuye byiza byiza babarusha ndetse banabaha umutuku!

  • man u yari iziko yigiza nkana ni igihe cyo gutsindwa!

  • ange sha ivugire gusa man u ntako itagize

Comments are closed.

en_USEnglish