Digiqole ad

Man U yatsinze Shalke bitayigoye 2-0

Manchester United imaze gutsinda umukino wayo wa mbere wa ½ 2-0 bwa Shalke 04 mu budage, ni ibitego byatsinzwe na Ryan Giggs na Wayne Rooney.

Wari umukino w’imbaraga ku mpande zombi, ikipe ya Shalke kuri stade yayo ntabwo yagaragaje imbaraga nyinshi nkuko yabigenje ubwo ykuragamo ikipe ya Inter Milan muri ¼.

Manchester ya Rooney, Chicharito, Giggs na Park imbere babuze amahirwe menshi yo gutsinda mu gice cya mbere ariko umuzamu wa Shalke 04 Manuel Neuer ahaba ibamba birangira ari 0-0.

Raul yari yafashwe cyane
Raul yari yafashwe bikomeye

Mu gice cya kabiri Manchester Manchester yakomeje kwiharira umupira, abakinnyi nka Valencia, Giggs na Rooney ntibongeye gupfusha ubusa amahirwe babonye, ku munota wa 67 kumupira mwiza watanzwe na Wayne Rooney Ryan Giggs yahise atera mw’izamu Manuel Neuer ntiyawugarura nka mbere.

Nyuma y’iminota 2 gusa, Chicharito yinjirije neza Wayne Rooney maze ahyiramo icya 2 kabiri ku munota wa 69. Ferguson amaze kwizera iyi mpamba avanye mu budage yahise avanamo Javier Hernandez na Ji Sung Park baha umwanya Anderson na Paul Scoles, nyuma gato Wayne Rooney nawe aha akanya Luís Carlos Almeida da Cunha (Nani)

Veltins-Arena stade ya Shalke yakomeje kuharushirizwa kuko imipira umunyezamu Van der Sar yafashe imugoye ari mike, benshi bari biteze ko Jeffren Farfan, Edu na Raul Gonzalez bari bugire icyo bakora ariko imbere ya defense ya Nemanje Vidic na Ferdinand wari wavuye mu mvune ntibyabakundira.

Kumunsi w’ejo hakaba hazaba undi mukino wa ½ kirangiza hagati ya Real Madrid na FC Barcelona uzabera kuri Stantiago Bernabeu kwa Real.

Chicharito ahanganye na  Metzelder wahoze muri Real Madrid
Chicharito ahanganye na Christpher Metzelder wahoze muri Real Madrid
Igitego cya Giggs
Igitego cya Giggs
Man u ubwo yishyushyaga kuri Veltins-Arena
Man u ubwo yishyushyaga kuri Veltins-Arena

Photos/AP

Umuseke.com

7 Comments

  • uwo ujya gusiga uramurinda!ngewe nabonye match retour,man u yatsinzwe 4-0.

    • zajtman inzozi warose zakubeshye zirakabya wongere ugerageze urote izindi kabisa

  • Kabisa noneho muranyemeje!!! kuri update news muri abambere cyane ko muduha details zihagije!! Big up guys>>>

  • reallly mudushyira ku museke ibintu byNYU NDABYEMERA

  • Ma.U ndayiha amahirwe yo gutwara iki gikombe Cyiburayi,kumukino wanyuma izahura na FC BALCELONE

  • Iriya kipe itiminjiriyemo agafu old Trafford ni bitanu tagahorera intel tukigira
    Wembley dukeye.Umuseke turawemera sana mukomereze aho kabisa muri update.

  • Ebana Ferguson ,akomeje kwitwara neza ,afite niamahirwe menshi yo gutwara iki gikombe

Comments are closed.

en_USEnglish