Digiqole ad

Mali izakina na DR Congo ku mukino wa nyuma wa CHAN

 Mali izakina na DR Congo ku mukino wa nyuma wa CHAN

Anasore ba Mali bagaragaje imbaraga cyane muri uyu mukino kurusha Cote d’Ivoire(bambaye icyatsi)

Ikipe y’igihugu ya Mali niyo yabonye tike yo gukina umukino wa nyuma wa CHAN isezereye Cote d’Ivoire, iyitsinze igitego 1-0 cya Yves Bissouma mu minota ya nyuma y’umukino wa 1/2 waberaga kuri stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa kane.

Anasore ba Mali bagaragaje imbaraga cyane muri uyu mukino kurusha Cote d'Ivoire(bambaye icyatsi)
Anasore ba Mali bagaragaje imbaraga cyane muri uyu mukino kurusha Cote d’Ivoire(bambaye icyatsi)

Ni umukino wasifuwe n’umunyamisiri Nlourredin Ibrahim, Marengula Arsenio wo muri Angola na Ahmed Hossam wo mu Misiri bari abasifuzi bo ku mpande mu gihe Bamlak Tessema wo muri Ethiopia yari umusifuzi wa kane.

Uburyo bukomeye bwabonetse hakiri kare, hari ku munota wa cyenda w’umukino, ku ruhande rwa Cote d’Ivoire ubwo Junior Atcho yaherezaga umupira Djrdje Franck Guinza ariko umunyezamu wa Mali, Djigui Diarra naba myugariro be baramuzibira.

Mali yabonye uburyo butandukanye ku bakinnyi bayo bakina imbere barimo barimo Mamadou Coulibary, Sekou Koita, Abdoulaye Diarra ndetse n’ishoti rya Alou Dieng ariko bananirwa kubona izamu rya Badla Ali Sangale.

Ku munota wa 32, ku mupira wa Sekou Koita, Cheick Ibtahim Comara wa Cote d’Ivoire yawukoze n’ukuboko mu rubuga rw’amahina maze umunyamisiri Nlourredin Ibrahim atanga penaliti ku ruhande rwa Mali. Iyi, yatewe na Mamadou Coulibary ariko ikurwamo neza n’umuzamu wa Cote d’Ivoire, Badla Ali Sangale.

Ku munota wa 52, Djedje Guiza yakorewe ikosa nab a myugariro ba Mali, Cote d’Ivoire ihabwa coup-franc itagize icyo itanga.

N’Guessam Kouame yashoboraga kubonera Mali igitego ku buryo yabonye nyuma y’iminota 15 igice cya kabiri gitangiye, ariko ishoti yateye rica hejuru y’izamu rya Cote d’Ivoire.

Badra Ali Sangale yongeye kurokora Cote d’Ivoire mu buryo abenshi bari bamaze kubonamo igitego, akuramo ishoti rya Hamdou Sinayoko ku munota wa 63 w’umukino.

Atcho Junior Djobo yahamwe umupira mwiza na Djdje Franck Guiza ku munota wa 71 w’umukino, umunyezamu wa Mali, Djigui Diarra arawumutanga.

Habura iminota 15 gusa, umutoza wa Mali Alain Giresse yafashe icyemezo gikomeye akuramo Sekou Koita, rutahizamu ukiri muto wari wazonze Cote d’Ivoire, yinjiza mu kibuga Yves Bissouma.

Ku munota wa 80, umuzamu wa Cote d’Ivoire Badra Ali Sangare yagonganye na Hamdou Sinayoko wa Mali, abakinnyi bombi byagaragaraga ko babaye, bitabwaho n’abaganga mu gihe kingana n’iminota ibiri.

Mali yakomeje gusatira izamu rya Cote d’Ivoire mu minota ya nyuma y’umukino, ndetse Sinayoko ahusha uburyo bwari bwabazwe ku ishoti yateye rigaca ku ruhande ubwo yari ahawe umupira na N’Guessam Kouame ku munota wa 86 w’umukino.

Ku munota wa 89 w’umukino, Yves Bissouma wasimbuye Koita yatsinze igitego cy’intsinzi cya Mali, kibahesha kugeza ku mukino wa nyuma wa CHAN bwa mbere mu mateka yabo, aho bazahura na Congo Kinshasa ku Cyumweru saa 16:00.

Cote d’Ivoire izahatanira umwanya wa gatatu na Guinea.

Wari umukino wabanje kubamo guhangana gukomeye
Wari umukino wabanje kubamo guhangana gukomeye
Mali yagiye ibona uburyo butandukanye bwo gutsinda, ndetse yari yanahushije Penaliti
Mali yagiye ibona uburyo butandukanye bwo gutsinda, ndetse yari yanahushije Penaliti

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ubukene murwanda

Comments are closed.

en_USEnglish