Digiqole ad

Malawi nayo yasanze Amavubi mu rugo irayatsinda

14/08/2013 – Mu mukino wa gicuti hagati ya Malawi n’u Rwanda urangiye mu kanya kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, abakunzi b’Amavubi na ruhago batashye bitotombera ko gukina neza kw’Amavubi bitabashimishije kuko gutsinda iba ariyo ntego yo gukina. Ni nyuma y’uko Malawi yari imaze gutsinda 1 – 0.

Tuyisenge aragerageza gufunga umupira imbere ya myugariro wa The Flames ya Malawi

Tuyisenge aragerageza gufunga umupira imbere ya myugariro wa The Flames ya Malawi

Amavubi yatangiranye ishyaka, ahererekanya neza cyane birangira uko. Yakoze uburyo bwinshi bwo gutera mu izamu, ba rutahizamu basigaranye n’umuzamu wa Malawi bonyine inshuro zigera kuri eshatu ariko guteramo ashwi.

Igice cya mbere cyakinwe n’impande zombi mu mupira uryoheye ijisho cyane cyane ku basore b’Amavubi bahererekanyaga neza cyane.

Ariko ibyari byiza byavuyemo urujijo ubwo rutahizamu Sebanani Emmanuel bita Crespo yaje gufasha bagenzi be kugarira kuri ‘coup franc’ ya Malawi maze aho gukiza umupira n’umutwe akawuteresha akaboko, umusifuzi ntiyazuyaza yari Penaliti yinjijwe neza umuzamu Mutuyimana Evariste ajya mu rundi ruhande.

Igice cya mbere cyarangiye gutyo Amavubi agikina neza. Mu gice cya kabiri byabaye ibindi bindi, Amavubi yihariye umupira ahererekanya neza akanagera imbere y’izamu kenshi.

Bayoboywe na Haruna Niyonzima, aba bahungu b’Umutoza Nshimiyimana bahanahanye neza cyane. Amaraso mashya yagiyemo ya Niyonshuti Ghad na Innocent Habyarimana ni abakinnyi berekanye ko ari ba Semababa (wingers) beza cyane.

Amavubi yabanjemo

Amavubi yabanjemo: Mutuyimana (18), Bayisenge (5), Twagizimana (6), Mugabo Gabriel(4), Rusheshangoga (2), Sibomana(3), Niyonzima (8),  Mushimiyimana Mohamed(16), Sebanani (17), Tuyisenge (19),Mwiseneza (7)

Habonetse uburyo bwo gutsinda bukozwe neza cyane ariko ba rutahizamu Sebanani, Tuyisenge, Gasozera na Jimmy Mbaraga ntawabashije guteramo iminota 90 irarangira.

Abafana basohotse bishimiye umukino mwiza aba bahungu b’abanyarwanda batera ariko bijujutira ko batera neza ariko badatera mu izamu.

Umwe mu bafana ubona akuze ngo witwa Bigango yabwiye Umuseke ati «  Njye simbabaye cyane, narebye umupira cyane mu myaka yashize, ubu nibura abahungu bacu, ni abana b’abanyarwanda gusa, ubu ntibiri gukunda ariko umupira bakina urashimishije, igisigaye ni ukubatoza guteramo. U Rwanda rwataye igihe kinini cyane rukinisha abanyamahanga kandi nabwo byari byaranze. »

Tom Saintfiet utoza iyi kipe yo kwa Kamuzu Banda wamenyekanye cyane mu mateka ya Malawi yavuze ko yahuye ikipe nziza n’ubwo ayitsinze.

Tom Saintfiet ati «  Ndemera ko ikipe nakinnye nayo ikomeye kuko yakinnye football kurusha iyanjye, ariko mu mupira utsinze niwe ubarwa. Ni byiza nanjye nabibonye ko abasore bandishije guhererekanya neza. »

Abafana b’Amavubi bandi bo bamanutse i Nyamirambo bitotomba cyane dore ko ngo badaherutse intsinzi mu rugo ku Amavubi, binubiye cyane ba rutahizamu badatsinda n’umutoza wabo Eric Nshimiyimana ngo ugomba guhindura byinshi cyane cyane mu kureba mu izamu.

Eric Nshimiyimana mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino avuga ko bagiye gukomeza gukarishya ubusatirizi bigisha bibanda ku buryo bwo gutera mu izamu.

Yibutsa ariko ko yakinnye adafite ba rutahizamu be Kagere Meddy uri mu igeragezwa South Africa na Ndahinduka Michel uri kumwe na APR FC muri Kenya mu marushanwa y’amakipe y’ingabo.

Nshimiyimana yavuze ko iyi kipe bari gutegura ari ahanini izakina imikino ya CHAN ya 2016 izabera mu Rwanda.

Ikipe ya The Flames ya Malawi

Ikipe ya The Flames ya Malawi

DSC_0122

Haruna niwe ukina hanze warimo wari uyoboye na bagenzi be

DSC_0130

Abari bahagarariye amashyirahamwe y’imikino y’amakipe y’ibihugu yahuye

DSC_0138

Tom Saintfiet, wahoze utoza Haruna Niyonzima muri Yanga, ubu aratoza Malawi

DSC_0149

Nshimiyimana n’abo bakorana

DSC_0185

Amavubi yatangiranye ishyaka ryinshi, Tuyisenge aragerageza aha gucika myugariro

DSC_0198

Abafana ntabwo bari benshi kuri uyu mukino wa gicuti wabaye mu masaha y’akazi

DSC_0200

Abari bahari wabonaga bafite inyota y’intsinzi

IMG_0188

Ntagungira uyobora FERWAFA na Mitali Ministre w’imikino

DSC_0225

Abasore ba Malawi nabo bagerageje kugumana umupira

DSC_0249

Tuyisenge aragerageza gucenga myugariro wa Malawi

DSC_0278

Umuyobozi wa Rayon Sports Murenzi Abdallah yagaragaye kuri stade areba abasore ba Rayon mu Amavubi

IMG_0146

Haruna wari uyoboye ahandi hagati mu kibuga yagaragaje ubuhanga bwe

IMG_0152

Emery Bayisenge na rutahizamu Peter Wadabwa barika ngo batanguranwe umupira

IMG_0153

Wadabwa yawumutsanze aragerageza kumucenga

IMG_0154

Yamukoze agacenga keza

IMG_0155

maze amunyuraho atera ‘centré’

Aha abasore ba Malawi ni mu gice cya mbere bishimira igitego cya mugenzi wabo Atusai Nyondo

Aha abasore ba Malawi ni mu gice cya mbere bishimira igitego cya mugenzi wabo Atusai Nyondo

IMG_0045

Umufana Rwarutabura yari yazanye igare yujuje ibihuru

DSC_0297

Mugenzi we hano arafana ariko yacitse intege kubera Amavubi adatera mu izamu

DSC_0403

Nyuma y’umukino, Amavubi mu masengesho nk’ibisanzwe

DSC_0417

The Flames yo mu myitozo ngororamubiri nyuma y’umukino

IMG_0232

Tom Saintfiet yemeje ko yakinnye n’ikipe yamurushije gutera agapira ariko bitabarwa ibyo

DSC_0422

Didier Gomes wa Rayon Sports yari yaje kureba uko bimeze

 Photos/P Muzogeye& Nsengiyumva JD Inzaghi

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • sha Umuseke muri serieux

  • gukina neza nutsinde ubwo uba wakinnye neza gute koko?buriya gukina neza nugutsinda rero mureke kuvuga ngo bakinnye neza ahubwo nibikosore naho ubundi na teams dufite

  • Maze, mureke amagambo yo gushima ibitagomba gushimwa. Ni twemere ko nta equipe dufite ahubwo twicare dutekereze neza icyahorwa. Tuzahora dushima ibitagira umusaruro. Ngo bakinnye neza, gute se?? Ne mecanisme de defense cg? Nimutobore muvugishe ukuri.

  • Njye navuzeko ikipe naho yaba idafite umutoza, yakora nk’ibyo ikora = Gutsindwa.
    Nta mpamvu rero yo kwishyura amafaranga kuri iyi kipe

Comments are closed.

en_USEnglish