Malala Yousafzai araza mu Rwanda
Abantu benshi cyane ku isi bazi izina rya Malala Yousafzai, umukobwa muto wo muri Pakistan warokotse urupfu rw’amasasu y’Abataliban mu 2012 nyuma agahabwa igihembo cy’amahoro cya Nobel, uyu munsi tariki 12 Nyakanga yujuje imyaka 19, uyu munsi kandi UN yawise “Malala Day”. Uyu mukobwa araza mu Rwanda.
Uyu mukobwa azagera mu Rwanda ejo kuwa gatatu nimugoroba, ni mu ruzinduko rwo gusura inkambi z’impunzi azagira kuwa kane.
Mu Rwanda, Malala azasura inkambi y’impunzi z’Abarundi ya Mahama i Kirehe, azahaza kandi avuye muri Kenya aho uyu munsi ku munsi we w’amavuko yari yasuye inkambi ya Dadaab.
Uyu mukobwa ngo ni we wisabiye kuza mu Rwanda gusura inkambi ya Mahama. Malala ngo azaba ari kumwe n’abandi bantu bagera kuri 15 barimo na se n’abakozi ba Malala Fund.
Malala azamara umunsi umwe mu Rwanda wa tariki 14 Nyakanga, ngo azasura inkambi ya Mahama gusa nk’uko yabisabye.
Malala Yousafzai niwe muntu muto kw’Isi wahaye igihembo cya Nobel kubera guharanira uburezi bw’umwana w’umukobwa ari nacyo Abataliban bashakaga kumuhora mu 2012.
Igihembo cy’amahoro cya Nobel mu 2014 aba umunyaPakistan wa mbere ucyegukanye.
Nyuma yo kuraswa akaza gukira ariko yabanje kuba muri Coma, muri Nyakanga 2013 yavugiye ijambo ry’amateka ku kicaro cy’Umuryango w’Abibumbye bituma ahita aba ikirangirire mu guharanira uburezi bw’abana cyane cyane ab’abakobwa.
Aho yavukiye mu kibaya cya Swat niho yahereye akiri muto cyane agaragaza ko ashaka ko abana b’abakobwa bahabwa amahirwe yo kwiga nka basaza babo.
Ubwo yuzuzaga imyaka 18 mu mwaka ushize yafunguye ishuri mu kibaya cya Bekaa muri Liban ku mupaka na Syria, ishuri ry’abana b’impunzi.
Nyuma yo kuraswa yaje kujya kuvurizwa mu Bwongereza ahitwa Birmingham, aha ni naho mu 2013 yaje gukomereza amashuri ye muri Edgbaston High School. Ubu i Birmingham niho abana n’umuryango we.
Ubutwari bwe bwo kuvuga ibyo Abataliban batifuzaga kumva bagashaka no kumwica byatumye aba ikirangirire.
Gusa mbere yabwo, mu 2009 yari yaratangiye kwandika inkuru kuri BBC Urdu (nka blogger) zigendanye n’uburenganzira ku burezi bw’abana ariko ntizandikwe mu mazina ye kubera umutekano we.
Mu 2011 ikigo Kids Rights Foundation cyamushyize ku rutonde rw’abashobora guhabwa “International Children’s Peace Prize”
Mu 2012 nyuma yo kuraswa, Leta ya Pakistan yamuhaye igihembo cy’ubutwari mu gihugu ndetse banashyiraho ikiswe National Malala Peace Prize kizajya gihabwa intwari zitagejeje imyaka 18.
Muri Nyakanga 2013 yakiriwe n’Umwamikazi Elizabeth II mu ngoro ye i Buckingham, muri Nzeri uyu mwaka atanga ijambo muri Kaminuza ya Harvard muri USA.
Mu kwa 10/2013 yakiriwe na Barack Obama n’umuryango we, aha ntiyanizwe n’ijambo yabajije Obama impamvu y’ibitero bya Drones muri Pakistan, bivugwa ko binica inzirakarengane zirimo abana.
Muri Ukwakira 2014 we n’umuhinde Kailash Satyarthi bahawe igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel.
Mu myaka ya 2013, 2014 na 2015 yaje ku rutonde rw’abantu 100 bavuga rikijyana ku Isi (The 100 Most Influential People in the World) urutonde rukorwa na TIME Magazine.
UM– USEKE.RW
6 Comments
IBI SI MBYANZE RWOSE, ARIKO NZI ABANYARWANDA BATAGIRA INGANO BAKOZE IBIKORWA BY’UBUTWARI INSHURO NKA MILIYONI KURUSHA UYU NGUYU, ARIKO ISI ITAZI….
BISHAKA KUVUGA NGO BURIWESE AFITE IBYO IMANA YAMUHAYE KURI IYI SI!! NTAMUNTU UFITE UMUGISHA NKUWUNDI, KUKO KUVUGA NGO YARAVUZE GUSA ARAMENYEKANA NTAMWANA WUMUNTU WABYIYUMVISHA ARIKO IMANA YO IZI IMPAMVU.
kabuisa uvuze neza delphine
in kobyakagene ko umwana wu mukobwa agira agaciro
Ejo nandikiye Nyakubahwa perezida wa republika PAUL KAGAME musaba ko we n’abandi ba perezida bari ikigali bakora speech bakayoherereza amerika bayisaba guhagarika kwica abirabura muri icyo gihugu babaziza ko ari abirabura. Namubwiyeko iyo umuzungu agize ikimubaho gito, abazungu bose bokwisi barahaguruka bakamagana akarengane kagiriwe mwene wabo, gusan ntabwo ndabona igisubizo cya nyakubahwa Perezida kagame. Byaba bibabaje gutumiza uyumuhhindikazi womuri pakistani bakamwamnbika imidali, mugihe abirabura benewacu barimo kwicwa abayobozi ba afrika bakaruca bakarumira.
Nkunda ukuntu uyu mwana Malala Yusafsai akomera cyane ku muco. Arambara neza akaberwa kandi nyamara amaze iyi myaka yose hafi 7 aba mu bihugu by’abanyaburayi mu ma Civilisations Occidentales. Uwaba yarajyanyeyo bano bakobwa bato b’iwacu maze ngo urebe ngo baragaruka bambaye BIKINI!!!!!!!!!!!!!!
Comments are closed.