Digiqole ad

Makuru ki muri Rayon? Fouadi yabakwepye nyuma ya 2 Millions zabo?

Mu kwezi gushize ikipe ya Rayon Sport yahaye Miliyoni 2, umukinnyi Fouadi Ndayisenga imuvanye mu ikipe ya Kiyovu Sport. Aya mafaragna yari igice cya mbere, kuri Miliyoni 4 yagombaga guhabwa, ikindi gice ngo yagombaga kugihabwa kuri uyu wa kabiri tariki 16/08.

Fouadi Ndayisenga
Fouadi Ndayisenga

Itariki igeze ikipe yategereje ko Fouadi yaza gufata aya mafaranga iraheba, ndetse kugeza ubu ngo ntagaragara no kumurongo wa telephone akoresha, iyo ari mu Rwanda niyo ari i Burundi.

Nubwo byavugwa ko Fouadi Ndayisenga ikipe ya APR FC yaba yamwifuje, ikaba yaba impamvu yo gukwepa ikipe ya Rayon Sport, APR yo yabeshyuje aya makuru muri iki gitondo ko idashaka Fouadi Ndayisenga.

Umukinnyi Mbanze Husein bakinana mu ikipe y’igihugu y’u Burundi, we yageze muri Rayon Sport kuri uyu wa kabiri, ariko yatangaje ko ngo we aziko Fouadi ari mu Rwanda kuko atari i Bujumbura aho abarizwa iyo ari mu Burundi.

Amakuru atangazwa na Jean Marie Ntagwabira, avuga ko nubwo Fouadi yakwanga gukinira Rayon, ariko ikipe yose ubu yamushaka yamugura na Rayon Sport.

Rayon Sport kuri uyu wa gatatu, yakinnye umukino wa gicuti na AZAM FC yo muri Tanzania kuri Stade Amahoro, umukino Rayon yatsinzwemo ibitego 3 bya AZAM kuri 1 cya Rayon, mbere y’uyu mukino Rayon yabanje kwiyereka abakunzi bayo mu mugi wa Kigali hose.

Mu buryo bita “Road Show” Rayon irahera mu Biryogo, Kimisagara, Gatsata, Cadillac, Gikondo, Kanombe, Kwa Lando, Kimironko (KIE) maze bagaruke binjire muri Stade Amahoro aho bakina na Azam 17.30 z’umugoroba.

Kuri uyu wa kane kandi, ngo nibwo ikipe ya Rayon Sport itegreje Bokota Labama ngo uza kuba ageze mu mujyi wa Goma yerekeza i Kigali.

Umuseke.com

8 Comments

  • rayon aho yanitse ntiriva kweri!!nako yari yiguriye irakabuze?ubus e bazarega hehe koko?

  • Ariko mwahaye izo cash abana bacu maze mukabaha n’ ikizere maze mukareba ko batawutera .Muba mudusuzuguza abanyamahanga

  • ariko nibaza igihe apr izajya yishakira abakinnyi bayo apana kubona ikipe yiboneye umukinnyi igahita ishaka kumujyana ikangisha amafaranga? ibi binyibutsa kera ubwo yajyaga iha abakinnyi amafranga ikabategeka kujya i goma kugirango badakina nayo bakayitsinda? birababaje cyane, icyo nakwibaza none apr ibona izajya ikina yonyine? igira gutya ikagirango irakomeye kuko yikinisha, yajya hanze ikitwa nyandwi, nyamunani nayandi mazina, apr reka igitugu kuko na pantere, eclaire nazo zarikipe kuko zaragiye zisiga rayon, kiyovu , mukura nizindi

    • reba rayon yawe apr uyireke sibyo wangu fouad ntabwo ari umukinyi wanjya muri apr nawe urabizi apr yamwirukanye imureba sinzi impamvu yatuma imubuza kujya muri rayon,ahubwo nimwitonde mutaba mwaraguze amazina gusa aho kugura abakinyi bashoboye kuko resultant zaraye zigaragaye

  • Ibihano bihanishwa umukinnyi wasinyiye ikipe 2 ni suspension y’umwaka adakina. Nizere ko itegeko ryahannye mulenda abed igihe asinyira RS na Atraco ntaho ryagiye.

  • oooooh! rayon pole sana numva ga ni mugoroba najyamo nkabakinira kuko babatsinze ndababara najye pe n’ukuntu umuherwe yari ahicaye yewe aho umutindi yanitse ntiriva umugani w’uwambanjirije.

  • APR yo tuzi neza ko ibereyeho kwica umupira wacu,

    Cyakora irasebya RDF, gusa buriya bibaye byiza yahindura izina.

    • mureke kwitwaza apr kuko ntijya mukibuga ngo ibakinire menyako aho umutindi yanitse niriva

Comments are closed.

en_USEnglish