Maitre Jado yaba azahera mu Bubiligi?
Uyu muhanzi ubundi yari atuye mu mujyi wa Muhanga, ariko mu kwezi gushize yimuriye umuryango we mu mujyi wa Kigali.
Kujya I Kigali we n’umuryango we ngo ni ukugirango arusheho guteza imbere ibikorwa bye bya Muzika kuko ariho hari isoko rinini rya muzika nyarwanda ndetse ariko akarushaho gutegura gushyira ahagaragara Album ya mbere yise IGISUBIZO mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani nkuko yabitangarije umuseke.com
Gusa kandi Maitre Jado – ufite umukandara w’umukara muri Karate- ari no gutegura kujya mu Bibiligi gukora indirimbo muri studio yitwa Rich Voice Studio ya Emile Bugingo ubayo. Maitre Jado ngo azahakorera indirimbo zigera kuri ebyiri maze agaruke yite ku muryango we nk’ibisanzwe, ndetse ko nta gahunda afite yo guhera mu bubiligi nta gahunda afite yo guherayo nkuko yabitangaje.
Paisir Muzogeye
Umuseke.com
7 Comments
namwe nimwirebere studio mureke izino
Maitre big up turi kumwe kd umunye ko duturanye courage!jya mbere man.
ni byiza cyane kuko ni iterambere rya Abanyarwanda muri Muzic
nyamara koko ntakizakubuza kuzamuka nkuko wabiririnbye Maitre wee tukurinyuma pe!!!
Maitre Jad’or gerageza ushake ukuntu ukorana nabahanzi bagutanze muri music bizarushaho kuba very good
nahubundi icyemezo cyaranyemeje pe! uri IBOGARE
nonese ko wimukiye kigali i Muhanga ariho waza mukiye nyuma ukaba uhakatiye ubwo singeso mbi turabiziko umaze kuba umu star wese ahita ajya kigali ngo nukugirango abone promotion gusa byo capital ni capital bonne chance bro…
Hi jado! I’m Oscar A.K.A:D j Osca gusa waranyemeje kuko kuri internet ufiteho amafoto meza byinsazi kandi komerezaho felestation gusa nzaguhamagara ndashaka colab kandi byeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!1
Comments are closed.