Digiqole ad

Mafisango Patrick yahise akwepa amavubi

Nyuma y’aho ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi”atsindiwe n’intamba ku rugamba z’u burundi ibitego 3-1,umukinnyi Mafisango Patrick wagaragaje intege nke atanga ibitego 2 mu bitego 3 byatsinzwe u Rwanda yaje guhita akwepa bagenzi be aho bari bacumbitse dore ko yanararaga mu cyumba kimwe na Said Abed makasi.

Yari yizewe na APR

Uyu musore rero kugeza magingo aya nta muntu uramuca iryera. Bitewe n’ukuntu yitwaye kuri uyu mukino waberaga i Bujumbura ku itariki ya 5 kamena, abenshi bari batangiye guhwihwisa ko uyu mukinnyi yaba yarariye ruswa dore ko ku mikino ikomeye yagiye akina mu makipe ya hano mu Rwanda, yagiye anengwa uburyo yabaga yitwaye mu kibuga haba nko kwihesha amakarita atukura cyangwa se kugira ubundi buryo bumuturukaho bubyara igitego.

Uyu musore akaba abuze rero binavugwako yaba yaratangarije abantu mu Bwiza mu gihugu cy’u Burundi ko atari umunyarwanda kuko ngo n’ikipe y’u Burundi yayikinira.

Mafisango Patrick yakinnye mu makipe nka APR Fc,ATRACO za hano mu Rwanda ndetse na Azam yo muri Tanzania.

Mafisango akaba yarataye bagenzi be mu gihe bagombaga kugaruka i Kigali nyuma y’intsinzwi, we akaba atararanye nabo, ndetse ntibongeye kumubona.

Fabrice Tuyishimire

Umuseke.com

12 Comments

  • abahashyi si abantu erega!ayo bigira ariko bayigire ubu amavubi U17 ataragaruka kuko niyo azakora ikipe y’abanyarwanda.

  • umuco wo gutoroka narinzi ko abahashyi bajya babikora bagiye i burayi,none nahano hakurya i burundi baratoroka?buriya se tuvuge ko yari yarabuze iki ngo atemberereyo?uretse ko nunva nta n’icyo yari akimaze.

  • yego sha!! niko mwabaye peee!! gusa bibere isomo abayobozi ba FERWAFA. ntabahashyi tugikeneye.

  • yeweyewe ntabyiza byabahashyikoko
    umuntuwumugabo atoroka bandi ngo nuko batsi nzwe koko gusa nagende.
    ahwari yisubireho mumuco wakinyarwanda ibyo nti tubigira kabisa
    gusa nimureke tujyinyuma yabana bacu batarengeje17 nibo basigayemo twebwe ababa U S A turi nyuma yabana bacu naho abahashyi mubaveho ntabyabo

  • Abazaïrwa ntago arabantu! Keretse bagiye bose!

  • Ibyo byose ni ingaruka zo kutumva kwa FERWAFA. Nta gihe tutateye akamo ngo bareke guhaha baranga none dore. Ubwo nta kundi nyine tuzajya twambikwa urubwa n’abitwa abayobozi bacu. Nyamara bashatse bareka nta keza k’abazayirwa keretse kurya cyane no kwiyemera.
    Sinzi impamvu KAZURA atumva!!Ariko ubundi we nta soni agira? Ni agatangaza. Niyegure turambiwe ingoma ye itarigeze igira icyo igeza ku banyarwanda. Puuu!!!!!

  • Ariko Federation inshingano yahawe ni ugutsindwa? Nonese niba atariko biri, watsindwa inshuro zitabarika udakosora ukaba ugamije iki? Jyewe ibi nabyita ubugambanyi!

  • ariko kuki umuntu nk’uriya asuzugura igihugu bikageza aho yumva ko kuba umunyaRwanda bifatiye runini abanyaRwanda?
    yarakwiye kwakwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

  • Nge narumiwe, gusa FERWAFA ivanemo isomo, bazemere dutsindwe ariko tuziko tutavangiwe, umunyamahanga wese udakina i burayi ntazongere kwinjira Mumavubi Cg Under17 nigaruka bazafate banyarwanda bakiri bato bari mumavubi makuru babongere muri bariya bana, maze ikipe ibe iyo,, tuzatsindwe ariko nyuma tuzatsinda

  • Ntimutangare kuko ibi ni ibisanzwe muri football yo mu Rwanda!!!
    Niba twarakoze ikihe kyaha !!!!
    Ntawamenya ikyo u Rwanda rwaba rwaracumuye !!

  • Nabandi bahashyi nibashaka bigendere nkama fisango kuko ntacyo bakitumariye usibye kurya umutungo wigihugu gusa

  • yara giye nyineeeeeyari kwishi nga ubugoryi bwanyu.

Comments are closed.

en_USEnglish