Madonna yujuje imyaka 53 yishimanye n’agacuti ke k’imyaka 23
Kuri uyu wambere nibwo Madonna, umuririmbyi kazi w’icyamamare yujuje imyaka 53, ariko ntabwo arigaragaza nk’inkumi ikiri nto.
Madonna yagaragaye nkumwana w’umukobwa muto, yishimana n’agacuti ke k’imyaka 24, umubyinnyi w’umufaransa Brahim Zaibat, akubye kabiri mu myaka.
Basomanaga ndetse babyina bya cyana ku mucanga muri leta ya New York, muri America.
Igihe baryoherwaga, abana ba Madonna, David na Mercy nabo bakinaga mu mucanga iruhande rwabo.
Madonna na Zaibat- ufite nyina Madonna arusha imyaka 8- batangiye gukururana mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize, nyuma y’uko uyu muhungu amwiyeretse muri Concert ya Hip Hop yabereye New York mu mwaka ushize.
Mu kwezi kwa Gatanu gushize, byavugwaga ko batanye, ariko ngo barongeye bariyunga.
Zaibat yatangarije ibinyamakuru mu minsi yashize ati: “Nawe ni umugore nk’abandi, ndetse arusha benshi igikundiro, imyaka ye ntacyo imbwiye”
Madonna yaba akunda udusore tukiri duto kuko mbere y’uyu mufaransa Zaibat, yakundanaga n’agasore ko muri Brazil kitwa Jesus Luz nawe w’imyaka 24.
Madonna bwa mbere akora ubukwe n’umukinnyi wa Film Sean Penn, hari tariki 16/08 mu 1985, yaba uyu Jesus cyangwa Zaibat nta numwe wari wakavutse muri bo.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
7 Comments
birunvikana rwose nawe ariwowe!ubu se yajya gushaka umusaza ngo bigende bite?aba agomba gushaka utunyogwe tugifite icyanga!!!nange mwifurije umunsi mwiza w’amavuko
ba sugar mumy barateye ntaho batakiba!!ubu se ibi si nko gufata ku ngufu koko??!!!nta kundi burya abakire si abantu,ntacyo batiha,amapfizi baribagira,abana bato bakarya,inzoga ziryoshye bakanywa,urebye isi nibo bayibayemo.
sugar mumy nkamadona tumwamagane nubwo afite amafaranga
nidanger ko mbona akiri inkumi se nyamara baruswezi barafitwe
Najye sugar mamy nka Madona icyamumpa!!!!!
et alors!
hari imyaka ibujijwe ko umuntu yakunda se cg agakundwa? nzi neza ko hari abagabo baruta madona bajyana n’udukobwa turutwa imyaka n’uwo zaibat! kuki se byo bitaba scandal? kandi namwe mwese nimugera mu myaka ya madona muzaba mukifuza gukunda no gukundwa! yamaze! oyeee Madona!
ibi bibaho cyane pe aho umusore ufite imyaka 20ans ashaka umukecuru ufite imyaka 68ans (nyogokuru pe) ariko bikwiriye gucika kuko ntagihe bimara
Comments are closed.