Digiqole ad

Mabuja arantuka ku buryo buteye agahinda

Muraho neza,

Ngeze aho nandika hano kugirango mungire inama, hashize iminsi myinshi nta mahoro mfite na macye mu mutima kubera mabuja.

Mu by’ukuri mfite akazi keza, ni akazi ka Leta kampemba neza, nkorana umunsi ku munsi na mabuja ariko pe ni umugore w’umutima mubi kubera imvugo ye.

Hashize imyaka ibiri nihangana, umunsi ku munsi nta gihe atambwira nabi, ndetse rimwe na rimwe nabi cyane kugera aho antuka bikabije. Nyamara ni umugore w’abana bane nanjye ndi umugabo ubyaye kabiri.

Mabuja ni umugore ufite umwanya ukomeye muri politiki, akora akazi ke neza cyane kuko aragakunda pe, aritanga kuri we nta kuwa mbere nta kuwa gatandatu byose ni kimwe, arakora cyane.

Mbere nkiza nabanje kugirango ni uko njye ntamenyereye gukora kuri rhythm nk’iye kuko umurimo wanjye ari ugukorana nawe, sha yarantutse pe, ako nkoze kose ati si uko mbishaka ako nkoze neza ngo natinze, nakwihuta ngo ndahubutse mana yanjye ntabwo mwabyumva.

Nakomeje kwihangana ndakoraaaa kugeza ubwo mba imbata ye, nkumva niwe nkorera aho gukorera Leta, nkahora nkora ibishoboka byose ngo yishimire umurimo wanjye ariko ashwi da.

Naragerageje pe, ariko nyuma nganira n’abandi barambwira bati natwe aba yadukonkoboye ahubwo wowe ni uko isaha n’isaha muba muri kumwe.

Narababaye cyane, ngataha mbabaye nkabyuka mbabaye kugera ubwo umugore wanjye anyinginga ngo nsezere ako kazi ka mabuja untukagura. Ariko ni akazi utavaho uko ubonye namwe muzi uko kubona akazi hanze aha bimeze.

Umugore imyaka ibaye ibiri nta mahoro arampa, nageze aho ndimuka njye gutura hafi y’akazi, buri gutondo agasanga nahageze, nateguye ibyo akenera, ibintu byose biri ku murongo ngo nibura ndebe ko byagera saa tanu atarambwira nabi.

Ariko ntabura aho ampera bamuzanira nk’ibyo agmba gusinya mu gihe nkibisoma kuko ngomba kubanza nkabisoma nkabimenya akaba anteye hejuru ati “tubukana hano se nyine ubwo urasoma ibiki njye nyobewe kwisomera”

Sha bavandimwe ndababwiza ukuri nageze aho ntekereza kuzamukubita cyangwa kuwihaniza ariko birananira kuko yirukanye cyangwa yirukanishije abakozi batatu n’ubu nta handi muri Leta umenya bazabona akazi.

Umutima wanjye uraremerewe cyane, cyane ariko ku buryo impamvu inteye kwandika ni uburyo ubu kuri iki cyumweru amaze kuzinduka ankonkobora kuri telephone ngo ni gute agera ku kazi akambura kandi ngomba kuba mpari, ibaze n’impamo kunyemeza ko yaraye abimbwiye ngo nze kukazi, kandi pe mbarahiye impamo ko ntabyo yigeze ambwira, namwe murumva umukoresha nkuwo ko atakubwira ibintu ngo ubyibagirwe, ntibiranambaho kwibagirwa itegeko yatanze.

Ubu amaze kuntuka nabi cyane, agahinda karanyishe nta kindi nkoze ndamwihoreye mfashe imashini nandika agahinda kanjye nubwo yakabona k’Umuseke kuko njya mbona awufunguye ariko pe ndababaye cyane kandi mu by’ukuri igihugu akorera nanjye ni icyanjye ntabwo agikunda kundusha.

Gusa icyo nabasaba nk’abasomyi yenda muri mwe hari abanyuze muri situation nk’iyi, nubwo nahamya ko ari bacye nkurikije uko merewe pe. Nimungire inama uko nakwitwara mu kibazo nk’iki.

Abakoresha namwe umeze nk’uyu mabuja nyabuneka nimuce inkoni izamba, niyo yaba ari kamere yawe ariko ntibikwiye ko uyizana mu kazi, gutuka umuntu bene aka kageni nk’aho hari icyo mupfa sibyo bituma akora neza.

Gusa icyo nisabira niuko ababinyuze mwambwira nibura uko mwabanye n’ibihe nk’ibi bikomeye, kuko nibaza ukuntu bavuga ngo igihugu gifite amahoro n’umutekano ariko hakaba hari abantu bima abandi amahoro mu gihugu nk’iki.

Umuntu akabaho ahangayikishijwe n’umukoresha. Ni agahinda gakomeye.

0 Comment

  • Mon frere ufite ikibazo kabisa kuko birarenze. Jye inama nakugira nuko wakwirinda ikosa wakora nkuko wavuga ngo wamukubita. Iyo waba ubyishe byose. Gusa wowe shaka ahandi akazi nubwo wahembwa make uzagafate. Ushobora kurwara stress cyangwa umutima ndetse no mu rugo rwawe bikagenda nabi. Hanyuma akazi nobona kataboneka, uzicarane na madame wawe mubyumvikaneho wanakareka kandi Imana ikaguha akandi. Niba nta credit ufite muri bank. Nanjye nigeze gusezera ku kazi ntakandi mfite ndetse na madame ntako afite ariko nyuma ya 2 mois twakaboneye rimwe. So ntuzicwe n’umutima ngo n’akazi. Gusa usenge Imana cyane hari nigihe yagenda akagusiga. Wihangane.

  • ihangane rwose ni experience uri kubona gusa inama nakugira uzamufate amashusho(paparazi) umushyikirize transparency bakurenganure merci

  • Oh birababaje ariko wowe musange umubwire ko hari icyo ushaka kumubwira. Umubwire ikibazo cyawe ko utishimiye uburyo agutuka buri munsi. Uri umukozi wa Leta, hari inzira bicamo mu gukosora umukozi. Ntakwiye rero kugutuka cg akandi gasuzuguro, hagomba kubaho kubahana. Naho ubundi wazasanga warwaye umutima, umutwe udakira n’ibindi kubera stress kd ibyo byose bididiza umusaruro wagatanze mu kazi, ntibikubaka namba. Gira courage iki kibazo ukimubwire kd bibaye ngombwa wanakigeza ku zindi nzego zimukuriye nawe. N’abayobozi bakuru batoza twe twese koroherana, gufatanya kugirango organization igere ku ntego zayo, nta mpamvu rero agomba kukugira uko yishakiye. Birababaje kumva abayobozi nkaba kabisa, bagiye barebera kuri Perezida wacu cg First Lady uburyo bari humble kd ibikorwa byabo ni indashyikirwa. Njye birandenze kumva umuyobozi nkuyu!!

  • @Kadogi Sam, ndumva inama namugira atari ugusezera akazi rwose, kuva we afite ubushobozi katamunaniye ahubwo ananizwa n’umukoresha! Ibi byaba ari uguha umwanya, ijambo abakoresha nkaba kd ntanaho twanagejeje ikibazo wenda ngo bananirwe kudufasha guhana abakoresha nkaba!! Oya oya oya, niba yaragiriwe ikizere cyo kuyobora ntakwiye kugira ikigo akarima ke! Niyubahe abakozi bose, buri wese mu nshingano ze, ubwo se bahamusize wenyine yabasha gukora ako bakoraga kose ikigo kigakomeza gukora neza? Ntibishoboka!! We all win as a team!! Iyo utangiye gusuzugura abandi biba byapfuye. Nitwe rero tugomba gufasha Leta kumenya abayobozi babi nk’aba, solution ntago ari ugusezera akazi tutanagaragaje ibibazo bihari!! U Rwanda rudukeneye twese ngo rube rwiza!

  • uwo shafu wawe numva arumuntu waguheweho namahirwe gusa ntamuco afite ntaburere ntiyabaye mubantu bazima wagirango yabaye muri park ninyamaswa ibyaribyo byose ibyo wanditse arabisoma hano namugira inama yo kwigana imico ya ministre Musoni ukuntu ahora Ari umugabo witonze nawe amwigireho yaba umugabo cg umugore nadahinduka kandi iminsi izamwihindurira tuza ntiwikure kukazi utarabona akandi ugeumwihorera iminsi iramutegereje nawe .

  • Murakoze cyane kunama muhaye umuvandimwe wacu,ndishimye kubona mwese musobanukiwe ikibazo nagahinda afite!!!birababaje cyane kubona umuyobozi ,umukoresha,umubyeyi wakabaye amenya gukiranura ibibazo kandi akunga ubumwe mumuryango ariwe nyirabayaza cg gatanya ubwose ninde uzahagarika intonganya mukazi,uzigisha abandi ubumwe mukazi niba umuyobozi ariwe ndwanyi??ndasaba nkabayobozi bahagarariye abandi kuzajya bahura mumahugurwa bakiga kunshingano zabo,abakoresha mugomba kumenya ko gutinywa birutwa nokubahwa ninzego muyoboye.nakugira inama yokwihangana nubabazwe nimvugo zamabuja wawe ahubwo ukajya werekana ubumenyi buke nimico mibi byamabuja wawe muzindi nzego zibakuriye.

  • Ariko bantu bimana nimujya kugita inama umuntu hari icyintu mugomba kwibuka nubwo bikomeye kucyivumbura ngo kige kumugaragaro ubwo murabons uwo mutindi wumukoresha apfa gukora I yo ntacyo yishingikirije nawe yivugiyeko akwirukanisha ntuzongere kubona akazi muri reta ubwo mwumvise Icyo yavuze sha nugusenga gusa wishakira akandi cyg imana ikamwirukana sha ariko nubutindi ndahamyako atarushaga ba kagahima,karegeya,nyamwasa ijambo niyitonde rero niba anasoma hejuru hari imana ariko rero ntiyanarezwe nu wo akora numuswa cyane pe ndamugaye bburya ntampamvu yo gususzugura umu tu ejo wamukenera

  • Uraho wa mugabo we ! Icyo nagiraga ngo nkubwire nuko ibyo uri gucamo ari igeragezwa apana irya bantu,njye ndavuga iriva ku Imana . Nk’ inama rero byitwaremo neza ,ibyo utekereza byo kuba wamukubita bikure mu mutwe wawe ndetse no kumubwira nabi byibagirwe ,ahubwo nk’ umuntu uzashake akanya muzaba mufite akazi gake uze umubwire uti ko nari mbakeneye mwampa iminota 5′ ,ariko nyine uzaze mu maso ugaragara nkuko bisanzwe ,ntuzaze wamufungiye ahubwo uzaze ucyeye ,nzi yuko ashobora kuzakubwira nabi ,uzabyihanganire .Hanyuma uzatangire umubwira ko gukorana nawe byagushimishije cyane kubera ko wamwigiyeho ukuntu akunda akazi ( kandi n’ukuri nkuko wabitubwiye ) kandi ko nawe mu mbaraga zawe zose ugerageza kugakora nkuko kagomba ,uti none hari ikintu wagiraga ngo umusabe ,uti nta kuntu mu kazi kanyu mwajya mugakora mwishimye uti dore ko n’amakosa make abonekamo ariko biba bivuye ku kuntu uba wafashe umwanya munini utekereza ku kintu cyaba cyatumye ubyuka ubwirwa nabi .Uti n’ukuri uti urifuza gukora akazi wishimye uti kandi niba hari amakosa ukunze gukora nayakubwire wikosore .Nzi yuko nyuma y’ iki kiganiro hari byinshi bizahinduka .Nibyanga uzagasezere ,ujye wiringira Imana yonyine kandi mubyo ukora byose uyigororokere ,iyaguhaye ako izaguha n’akandi ,ariko ugire amahoro mu mutima . Jésus akugirire neza .

  • Sha ndababaye, ndababgiye ndababaye pe,uyu mu papa arambabaje,sinarinzi ko hari abantu bakigira ibintu nkibyo cyane cyane muri leta,pole sana wa mu papa we imana yo nyine iguhe kumwihanganira, kubera ko ntabgo wasezera mu kazi kandi nta kandi ufite, kandi ufite umu ryango ntabgo ari byo.Cyakora ndumiwe akazi ka leta hoshye entreprise ye.
    Jye ndakunva cyane ,nanjye byigeze kumbaho cyakora jye nakoraga muri prive,ntabgo nzibagirwa hari muri HOTEL BEA– USEJOUR hariya i remera hari muri za 2000,sha nkora kuri Reception,ariko uwitwaga mabuja ari numugore wiriya Hotel sinakubgira,ntabgo nzibagirwa yitwa Cecile ariko sha agahera mu gitondo adutuka,niyo wabaga wakoze neza gute,maze yari afite urutsure aho ngaho,kandi we yatukaga bose ari abadamu bakoraga mu byumba ,ari mu gikoni ,baramubonaga aje bakiruka,ni buka nanjye natahaga umutima wabyimbye.
    twakoraga rapport mu kinyarwanda,maze yaba yabuze icyo antuka akambgira ngo nandika ikirundi,Mbese we strategie ze zari ukuguhubura,kugirango umutinye,washoboraga nukumuha bonjour mu gitondo ntakwikirize,sha nakoranye nabantu benshi ariko uriya kabisa sinari bgamubone.kandi ubgo umugabo nawe barakoranaga,we yari umu papa ubona atuje,nawe wabonaga abibona ibyo umugore akora ariko akabura icyo yakora,ukabona nawe asa nkumutinya.jye njya munsabira ku mana gusa imana izamukoreho,imuhindure

  • Hari amategeko ahana harcelement mu kazi.ushatse kumugerera mu kebo akugereramo washaka avocat ukamurega.uretse ikimwaro yagira yanakosoka nabandi bakoroherwa.

  • unva uzagure ka record ujye umufata amajwi dear byose ubibike hari ighe wazabikenera ubundi ukomeze ubyitwaremo neza, nzi uwo ako gakoryo ko gufata amajwi kakijije umukoresha we ashaka kumwirenza. uzagashake rwose ujye ubika ibyo byose akubwira ubundi witurize, niba usenga usenge. nagutuka ntukarakare ngo bigutware umwanya wo kubitekererezaho. jye untukiye ubusa ndakwihorera nkakwereka ko ntacyo bimbwiye kandi nawe bizajya bimubabaza ko agutuka ukabona ntubyitayeho. Courage rero

  • Mbonye iyi nkuru nkagirango ni umuntu dukorana wanditse agisha inama! neza neza mumeze kimwe! gusa ngeze hasi nsoma mbona ko atari we neza. Sha birababaza byo natwe aradutuka ariko iyo ageze ku mujyanama we biba hatari twese twarayobewe.
    Inama nakugira ni ukwituriza ukajya ukora nkaho we atabaho kuko ntushobora kumushimisha. Ntibigukange ushobora kubona ejo ibyemezo by’inama y’Abaministre bimuhinduye hakaza undi muzima mwumvikana.Ukomeze kwihangana

  • umva wa mu papa we nkugire inama nange nayigiriwe na murumuna wange naniwe nkuko kwawe kubera umukoresha anjujubya antuka igitondo n’ikigoroba yaranshobereje kandi nange mfite abana bane ndi umumama ufite umugabo wiyubashye jye chef wange yarangeze kubuce maze no gufata icyemezo cyo gusezera naragiye mbitekerereza murumuna wange mwereka ibaruwa nanditse nshaka kuyijyana mu rugo ngo nyereke umugabo ndebe ko abyemera ngasezere murumuna wange yaranze ahita ayica twiga ukuntu nzamwicaho ntiyongere kuntuka turangije mbishyira mubikorwa nkwibutse ko nange ndi umukozi wa leta mukigo cyiza gihemba neza kuburyo kureka akazi nkajya kwicara byari ukwiyica pe uti wabigenje ute: nacunze dufite akazi gake kuko ubundi ntituruhuka nafunze ibiro byange njya no mubye ndakinga nezaaaaa mba sure ko ntamuntu utwumva nicara mubiro bye imbere ye ariko sinagaragaza cyane uburakari maze musaba ko yantega amatwi nari mfite prof nyinshi zigihe yahereye antuka kandi ampora ubusa, mfite namasaha n,iminsi yantukiyeho namagambo mabi yambwiraga muzaniye nkibintu nakoze akabintera atabanje kubisoma nyuma nacisha make nkamusaba kubisoma ngo akosore niba haraho abona nishe akabisinya adakosoye mbese nagiye negeranya utumenyetso twoseeee ndangije ndatangira mubwira ikintu kukindi ndangije ndamubwira nti rero urakabije kuntoteza kandi gutoteza bihanwa n’amategeko kandi iki gihugu nicyacu twese leta dukorera nimwe ntugikunda kundenza ndakwihanije ibyo ubyumve ko namubwiye ntyo ngo ndakwihanije kandi numuyobozi w’ikigo unakomeye ndamubwiraaa ndangije mubwira ko muhaye chance yo kwikosora akampa amahoro niba ataribyo nzasezera akazi ariko mugejeje kure ko amategeko atari we agarukiraho kandi ikigo atari akarima yavanye iwabo naramubwiye pe ndaruka koko yaramenyereye ko antuka nkihangana ndamubwira nti niwongera kuntuka nzagusubiza kandi tuzarwanira muribi biro abazaza kudukiza niwowe bazagaya wowe ukomeye jye icyo bazakora nukumpoza kuko uzaba wampohoteye yewe kuko twe turi abagore namubwiye ko nzavuza induru musanze mubiro bye nkavuga ko yashatse kumfata kungufu mbese namuteye ubwoba kandi abonye umubabaro n’umujinya mfite byamuteye ubwoba pe nararangije ndagenda ntanijambo avuze ariko amasaha ya pause ageze yananiwe kujya muri pause arampamagara arambwira ngo pardon bimuvuyemo ngo sinzongera sinarinziko byafashe intera ingana gutyo muri wowe arongera asubiramo ngo mbabarira sinzabyongera nibincika nkakubwira nabi uzihangane ubimbwire dufatanye kubirwanya hashize umwaka atarongera kandi twahise tuba inshuti araza akansuhuza bitarabagaho, akazi tugakora neza cyane mbese umusaruro dutanga ubu ni mwiza kuruta ibihe byashize rero nawe ashobora kuba atazi ko bikubabaza gutyo, uzamubwire uruhuke ntuzamutuke nkuko jye nabigenje uzamurezone umwereke ko ntamusaruro mwatanga mukora mutyo umubwire ko urambiwe ibitutsi kandi uzabe ufite ibimenyetso umubwire ko kandi akazi wakareka ugashaka akandi ariko ko uzamugaragaza igihugu cyose kikamumenya ko atoteza abakozi nari nibagiwe kukubwira akandi kantu kabaye hari umuyobozi umwe yari State Minister yahoraga atukana muri management agatuka abantu babagabo bukeye aza gutuka umugabo umwe wari umuyobozi wa unit imwe yarikomeye muriyo ministeri amututse umugabo arahaguruka muri management irimo Minstre nabayobozi bibigo aramutuka cyane ndetse amubwira ko ntamuyobozi umurimo ibintu byinshi inama irahagarara umugabo amaze kumutuka nawe arisohokera aragenda umuyobozi yagize isoni ntiyongeye gutukana kandi nuwo mugabo baramuhendahenze baramwurura agaruka kukazi birararangira uzamukosore niba wumva bikugoye uzaze nkugire inama twige uko uzamukosora mukinyabupfura kandi ukaguma kukazi kawe unyandikire kuri [email protected]

    • Inama Yawe ndayishimye

      • yewe maman uri umuntu wumugabo kabisa ahubwo nabigenze atyo kabisa

  • Birambaje cyaneee. Najye byigeze kumbaho, umukoresha antuka cyane, kuburyo yigeze kumbwira ngo ninsezere kandi muri jye numvaga nshoboye, narabyanze nkomeza gusenga, Imana iza kumpa akandi kazi. Yarantukaga nkamwihorera nkamera nkaho ntanabyumvise. Inama nakugira siyo gusezera akazi or wowe senga usenge ushima Imana ko yaguhaye ako kazi kuko abagashakaga ari benshi, nurangiza wereke Imana ikibazo cyawe uyisabe kuguhindurira imirimo , uyisabe guhindura nyokobuja cyangwa se bamwimure. Kuko wowe ntambaraga ufite zo kumuhindura yewe nubwo mwaganira mute kur’icyo kibazo ahubwo yarashuho kuba mubi cyane. Imana ikugirire neza.

  • Nibagiwe kukubwira ko nari maze kugira hypotention namubona nkahahamuka najyaga njya mubiro bye mbanje gusenga ngo Imana ihankure amahoro yaranjujubije bikabije jye yarageze naho ancyurira ibibazo byabaye mu Rwanda yewe yari yarangejeje kure ariko naramubwiye ngezaho ndanamutuka ngo ndakwihanije ibaze kubibwira umukoresha nawe urumva aho umuntu abageze ariko byarashize uzamubwire pe harabantu batagira uburere babayeho batyo ariko iyo umubwiye abonako byamugeza kure agakosoka wowe uzanshake tubyigeho tu

  • Muraho mwese ,ndabashimye kubwo gufasha umuvandimwe wacu mukibazo agahabwa ibitekerezo. Nibyo ko ntamutwe wigirinama ,wakoze nawe kuyigisha . Icyo nakubwira rero menya ko ibyo bibaho ,ntupime kurekura akazi kawe ,ntunapime kubahuka umukoresha wawe .nibyo biragoye ariko baravuga ngo no condition is petmanent my dear !! Mureke nawe siwe ikorere akazi kawe uko ushoboye ugire uti ceee . Ururumi rwoshywa nurundi maze rero urebe uko uwihanganye anesha . Icyo nikigeragezo muvandi ,senga imana uyibwire iguhe kwihangane uyereke umubabaro wawe wose ndetse numukoresha wawe ikiruta mwereke imana maze urebe ngo urahirwa .. Ngaho bambe utabarwe na yesu ndagusabiye.

  • Niba uwo muyobozi wawe ajya asoma umuseke niba afite ubwenge buzima yari akwiye kwikosora mbere y’uko ugira icyo umubwira! Ntitwaririmba imiyoborere myiza tugifite abayobozi nk’abo bica agasozi! N’ubwo uvuga ngo uwo nyokobuja arakora cyane sinashidikanya ko hari na byinshi agomba kuba yangiza kandi ntibigire icyo bimutwara. Ariko ubundi umwita nyokobuja kubera iki? Ni umuyobozi wawe yego ariko iyo uvuze ko ari nyokobuja biba bihinduye isura! Cyangwa hari ibibazo wanze kumukemurira bikaba ari byo bituma akujujubya! Inama nakugira muvandimwe ni ugusuzuma neza aho ikibazo cyaturutse n’igihe cyatangiriye kugira ngo n’ugira n’icyo ukora uzabe wabisuzumye neza. Imyaka ibiri rero warihanganye bihagije kandi n’akazi uragashoboye kuko iyo biza kuba atari ko bimeze aba yarakwirengeje kera numvise wamugize umunyabubasha! Igirire icyizere rero utinyuke umubwire ko ibyo agukorera bitagushimisha, ubimubwire mu kinyabupfura kuko nawe umututse cyangwa ukamukubita ntacyo waba umurushije kuko ntabwo amakosa akosorwa n’andi! Nawe ariko niba asoma uru rubuga akwiye gucisha make akumva ko ntagahora gahanze ejo ashobora kwisanga nawe uri umuyobozi we! Agomba kumva icyo umuyobozi bivuga! Umuyobozi bivuga kwicisha bugufi, gutega amatwi no gutoza akazi abo uyobora!

  • Ahaaa, ni ugusenga Imana ikagufasha nubwo bitoroshye, kandi urwo rugamba urufatanije na benshi

  • Yeme bantu b’Imana, ibi nibiki? nshuti yanjye Gira kwizera Ushikame, ibidutera ubwoba ntibizabura ariko kandi Uwiteka aturi hafi ngo atwarwanirire. Uwo Nyokobuja, hari gihe azahinduka n’Umugira k’Umavi ukamusengera ntabwo afite umutima uruta uwa SAWULI wahindutse Paul. Humura Izere ushikame wibuke kandi ko abarenganijwe n’abarenganywa kuri none aribenshi ariko Imana irajye ngo ibakure ho igisuzuguriro.Uzogera kucyo yavuze
    uzogera naho yakubwiye
    niyo ifite Ijambo rya nyuma kuri wewe. Nubwo bigaragara ko uri murugendo rukomeye, humura bizarangira. Nawe muyobozi wibwira ko ukomeye, uribesha, ntabwo ukomeye kurusha FARAWO aho Imana yagiye kumuhera amasomo urahazi, niba utanahazi uhabaze. byiza wakubaha Imana ukubaha n’abantu bayo kugira ngo uhabwe umugisha.

  • ibyo nanjye byambayeho nabo dukorana babizi iyo yanjyaga munama ninjye yabanzaga gutuka kandi ntayirimo ,gusa nafashe iminsi yo gusenga bwira Imana ko ndambiwe ,mpa imana ukwezi ko kumwimura ni itariki muruko kwezi baramwimuye gusa wowe senga na madamu wawe agufashe gusenga bizashira

  • Sasa wavuze ngo mabuja ngira ngo n’umukozi wo mugikoni!!! NIba rero uri Personal assistant wuwo muntu cg undi mwanya utuma mukorana bya hafi. Banza umenye ko uwo mwanya uba muri structure y’ikigiko ukorera. wumve ko atari nyokobuja ntabwo umuja we. Hanyuma uzamwegere rimwe nkuko uwitwa Umusomyi yabivuze ariko wewe ntukamutere ubwoba. Umwereke amwe mu makosa yagiye akora mu kinyabupfura umubwire ko iyo ntebe arimo atariwe wambere kandi ko azayisiga ikibazo s’ukuyisiga ariko azaba ayisize ate???

    Ibyo bifite aho wabirega igihe bitarangiye dufite commssion y”abakozi. Mme MUGANZA azagufasha(nizere ko atariwe uvuga aha ko gora umukozi kuko ubwo waja mu rukiko)

    Iminsi wihanganye irahagije. Ariko kandi umusengere ubwo aragowe unamenye uko abayeho mu rugo rwe niba adafite amahoro mu rugo ntayo yaguha kuko umuntu atanga icyo afite.

  • Ngirango keshi nakeshe nabo sibo ,ubanza biterwa nakazi keshi baba bafite kandi bashaka kugirango akazi gakorwe neza niko nibaza ,ni nka kwakundi umubyeyi afite ibibazo byishi maze umwana yagira agakosa gato ukamwadukira ukamutuka cyangwa ukamukubita kandi ari namuto,urazi ko hari nababavuna kandi rwose ntabyo baba bateguye ,naho ubundi ntamuntu muzima wabanje gutekereza ngo maze abwire umuntu mukuru nabi cyangwa amutoteze mukazi azi neza ko atari umwana we ahana ,nyine inama bakugiriye zo kwicara hasi mukabivuganaho ukamubwira koo utishimiye amagambo akubwira numva ko ariwo muti.

  • muraho umuseke please nimuntambukirize iyi nkuru kuko nayohereje ahabigenewe biranga.ndumumama mfite umugabo nkunda tubyaranye abana 4 sinigeze menya narimwe ko asambana kd tumaranye imyaka15 gusa kuva twabana ataha atinze nkaba muziho gukunda akabari nawe kandi yarabimbwiye ndetse aranabinyereka ndabyakira ariko nkumva ko ari inzoga gusa kuko yishima cyane aruko ari mukabari kd yabitangiye kera tukibana ari numuryango wambwiye ko ari kuva na kera acyiga ndabyakira gusa tukirambagizanya nigeze kumusura yabanaga nabandi basore nsanga yambaye ikanzu agenda adakozaho mubajije ambwirako yisiramuje nuko ndabyemera aho tubaniye njyewe kuberako narisugi nabayeho nziko mbana numugabo usiramuye ndetse naba ndi kumwe nabadamu bagenzi bange nange nkabyirata hashize imyaka6 ajya muri fromation aza ahubwo aribwo yabikoze ambwira ko yambeshye mbere nuko tubaho ariko abagabo bagenzi be bakambwira ko anca inyuma nabona baje bitwaje kuntereta nkabona ko bamubeshyera yewe yigeze no kwirukanwa kukazi azize umugore wa shebuja shebuja araza arambwira ngo natwe tubikore twibere inshuti tubabaze nkuko nawe bamubabaza ndabyanga mbajije umugabo ati namwigishaga imodoka hanyuma bamunteranyaho ariko ntabyabaye ndabyemera nangiye shebuja ahita ambwirukanisha hambere aha nagiye hanze mara umwaka1 ariko nasanze noneho yarazanaga indaya murugo no mugitanda cyange kd agasimburanya abakobwa ibyo ndi hanze mumasengesho barabimbwiraga nkabihakana nkumva niyo yabikora atabajyana muburiri bwange ngahora mpinyura abakozi bi Imana aho nziye narabifatiye arapfukama ansaba imbabazi ambwira ko yagize kwihangana gucye arahirira kuri bible ko atazongara kunchinyuma nkiriho ndamubabarira yewe nirinda no kumucyurira kuko nari namubabariye nyamara jyewe amakosa naba naramukoreye atishimiye nange nayamusabiye imbabazi ntiyansubiza gusa aha munyumve neza sinigeze mucinyuma kumpamvu zuko ari umuhigo nahigiye Imana ikimara kumpa umugabo ubwo rero ntinya gutatira igihango nagiranye nayo nyuma yamezi atandatu ibyo bibaye narwaye ibintu ntazi ngiye kwa Nyirinkwaya ambwira ko byandurira mubusambanyi ndivuza ndakira namubaza ati ariko ubwo narenga kubyo nasezeranyije Imana?none ubu ejo haje umukobwa avuga ko atwite inda ye yanga gutaha yahakuwe na nubuyobozi nabwo yari yanze kunyemerera ko baryamanye kd suwo muri babandi yarasanganwe numushya ikibabaje murabo bose ntamuntu wiyubashye ubamo nabikodeshereza banigurisha ikindi kibi kurenza ibyo byose ntakoresha agakingirizo kd dufite abana bakuru batangiye kuba inkumi nabasore mumyaka 17 16 15 ubuse uyu mugabo ntiyandambiwe agatinya kunyica ngo adafungwa agahitamo kunyica nabi?ese baramuroze yanyambuye agaciro ubu noneho aranwa agacyesha cg se aba yaraye iyo ubuse ko namubajije ikosa mfite rituma agenda akanga kurimbwira nkoriki?nemera ko Imana ihindurira umuntu amateka kd ndizeye gusa mugihe itarabikora ntakwihangana ngenda nsindwa no gusenga bikananira maze no kwiyanga ntekereza ko ntateye nkabandi muburiri wenda akaba ariyo mpamvu ajya hanze ariko se ntiyiyubahe ngo atinye kd iyo umurebye mugihagararo ubona yiyubashye arumuntu utakora ikosa ryo gusambanira aho ntagakingirizo ubuse abana bange bagiye kujya bahanga nabakobwa bazanye abana ntibazahungabana ko batabicyekaga ntakazi mfite ubu kubera ko ariwe uhembwa iyo fr yaje akoresha imvugo ikarishye cyane nijye ubatunze jya utuza mfite uburenganzira bwo gukora icyonsha ndabavunikira nibindi bibi ntarondora nange ngacisha macye simvuge ngo ativumbura tukaburara kd nanjye ngeze mugihe cyo gusha gukora imibonano rwose numva byaba buri munsi ariko wapi nukumuhendahenda kuko kwihangana biba byanze pe ubuse ko umutwe umwe wifasha gusara mwe mwangira namaki mugihe Uwiteka ntacyo arakora nkeneye umumama ukuze wo kunganiriza kuko ntamutyango ngira ndi kwisi nabana bange gusa mubo tuva indimwe numuryango wumugabo ntunyemera numvva ngiye gusara.numva nsigaye mfite ubwoba ko ubwo namutahuye azaza akanyicira munzu akigendera kd ninryarya aba ambwira ko ankunda cyane bikancanga nigeze gusanga agakingirizo kamwe mubaga avuye kukazi ambwira ko arako umuntu babana yaba yaribagiriwemo ati ese ubwo arijye nakazana?ndabyemera umenya yaramfashe nkicyo ntazi!hamwe no gusenga nkoriki?abafite impano yo gusengera ingo satani yigaruriye zigasubira kuba uko zari zimeze please nimungire kumavi kuko nkunda umugabo wange.murakoze

    • Yooo Liza, ihangane pe. Njye ntabwo ndi umu maman ukuze ariko ndakwihanganishije ukomere. Kandi ushikame mu rugo usenge kandi wirerere abana numvise uvuga ko nta muryango ugira ndetse utagira n’akazi. Courage

    • KOmera cyane Liza! inkuru yawe ntabwo abantu bayikozeho comments ari benshi kuko yihishe! wazagerageza ukongera kuyishyira kuri web, kugirango abantu bakugire inama. Njye ndi umu Papa,ufite abana 2 ariko ndakwihanganishije, kuri icyo kibazo kitoroshye.

      Nakugira inama yo kwirerera abana, ubundi ugasenga cyane Imana izagufasha kandi mfite ikizere ko bizakemuka.

      Iyo ni ingeso uwo mugabo wawe afite, sinemeza ko ari uko udateye nk’abandi mu buriri, ikibigaragaza ni uko nawe ahora afatafata ahinduranya. Afite ingeso yamwokamwe, ariko musengere, umugandukire azashyira yisubureho nta kinanira Imana!
      Imana ikurinde

  • uzanyandikire kuri iyi email kubwire umuti wanyokobuja kukobarahari ariko iyo ukoseye umugore nkuwo ntasubira

    • Cyangwa yashatse ko umurangiriza ikibazo abura aho aguhera.Wasanga byaramucanze akakwiyenzaho.
      Nubona yaramutse neza, uzamusabe iminota 2 gusa,umubwire uti wifuza ko twakorana neza gute kugira ngo twese twishime ku kazi kacu ,ko nzi ko twese tugakunda.Wumve icyo akubwira,uheere aho umbwira nawe icyo utekereza.

  • Mwagize neza mwese abamugiriye inama kuko burya niyo ubonye uwo ubwira akakumva uragabanukirwa ku gahinda. Rwose rero wa mu papa we wiva kukazi kawe nta kandi wabonye kabishwe nawe wabyivugiye uti kubona akandi hanze aha birakomeye kdi ndumva utagenza uko bamwe bagenje kuko uzi byinshi nk’imigani igana akariho ivuga ngo 1. wigana ingendo y’undi ugaca amano 2. wikanira umugisha w’undi …… ibuye, 3. imbwa yiganye inka ….. murugo irabizira,n’ibindi byinshi none rero ukubwira uko yabigenje ageze mukibazo nk’icyo wibuke ko uwo yihanije atari we wowe urimo gutaka ntago ari bamwe ushobora kwibwira ngo urakinga akagutanga kuvuza induru ko ushaka kumufata kabone ko we ari umugore ukaba umugabo, recoder ninziza ariko se uzajya uyirizaho ko wumva agutuka buri kanya, buri munsi mbega igihe cyose? njye kubwanjye dore uko mbyumva ndabona ufite impano nziza idafitwe na benshi yo KWIHANGANA senga Imana igucire inzira ndetse wanasanga ibigenje uko tudacyeka twese ubundi ababishoboye bagusengere. kuko kumuregera inzego zo hejuru buriya wasanga yarakugejejeyo avuga ati inka, injiji ziragwira ati nta kintu na kimwe ashoboye hejuru yanyu bakaba baziko ari we wihangana gukorana n’umuntu incapable mbega akitwa ko akora ake nakawe. wowe iturize Imana izabigenza neza ahubwo saba imbaraga zirangiza igihe yahawe na satani ngo akugerageze

  • Ariko nkurikije ibyo wanditse nuburyo ukurikiza amagambo bisa nkaho wowe wigize igitebo finalement nyine uyora ivu, nigute umuntu yagutukira ikintu uzi neza ko utishe ugaceceka, nubwo kukobona akandi kazi bitoroshye!!!!!numva nawe ubigiramo uruhare rukomeye rwose.

    • WAJYA WINUMIRA WA MUHORAKEYE WE,wunvise ko avuga ko iyo akwirukanishije bigoye kubona akazi ahandi?none ninba ariwe utunze umugore n`abana,aremera akayora iryo vu nyine,jye nabuze inama namugira gusa UWITEKA AMWOROHEREZE!!!

  • Muvandimwe ndumva duhuje umuruho gusa uwawe wo umenya arenze uwanjye,njye ndi umukobwa ariko umugabo dukorana yaranzengereje,kdi twese turi abakozi ba company sindi umukozi we.Aramvunisha we ntanapfa kugira icyo akora,akubwira ibyo gukora icumi icyarimwee kdi byose ngo birihutirwa,mukererwa mwese akaza akubaza impamvu yagukereje nkaho yahereye kuyamukereje,iyo nakira umukiriya mbikora ampagaze hejuru kdi hari abandi bicaye bategereje nkaho nawe yabakiriye,abona ibibi byawe ariko ikiza wakoze sindumva agikomozaho.Nashatse gusezera ku bwe undi muvandimwe angira inama ko ari njye waba wihimye kdi koko nibyo kubona akazi biragoye!Gusa njye narahagurutse njya mu Ruhango kwa Yezu nyirimpuhwe mutura Imana mbabaye cyane none mbona hari icyahindutse gito.Jya ku mavi umusengere naho kumurega byo bene bariya baba baratanze ibirego kera ko ari wowe wabananiye,ibyo nkubwira ndabizi gusa nibirebire sinabirangiriza aha!Niyo bamwimuye bucya bamumgaruriye,nabonye ko ari umusaraba wanjye ndatuza,naho aho avuye bampamagara bambwira ngo ugwiriwe n’ishyano aka Satani amanurwa ku isi.Ihangane muvandi,ninjya nibuka imiruho yanjye nawe nzajya nkuzirikana

    • hum, nshuti, ko wahuye n’akaga gakomeye!!! njye byigeze kumbaho igihe gito Imana ikora igitangaza uwo muyobozi wanjye bamuhindurira umwanya, ubu ahubwo ndi mu bamugenzura. icya mbere nakubwira ni ukukubwira ngo komera komera bibaho kandi bizakemuka. ngo ntagahora gahanze. nshuti muvandimwe rero, njyewe nkurikije uko ubyitwaramo kandi uri umukozi wa leta mbona harimo kurengwa n’ibyo ubona uwo muntu ugashiduka yarabaye ikimana muri wowe. umuntu nkuwo si byiza kumebera ndiyo bwana. ni ukuvuga ngo ukwiye gukora icyo ushinzwe ariko ukareka kumufata nkaho ari we ukorera nkuko ubivuga. cyane cyane ko ari kamere ye Atari uko uba wakoze nabi. naho waba wakoze nabi kandi nta burenganzira afite na busa bwo kukubwira amagambo agutesha agaciro. icya mbere banza ugende usome itegeko rigenga abakozi ba leta. urasanga ibyo akora bihanwa n’amategeko. icya kabiri, nubwo usa naho waretse gushaka akandi kazi uvuga ngo karabuze, jya wibuka ko nako uriho ari Imana yakaguhaye kandi nunakavaho haba ku neza haba ku nabi, na nyuma uzabaho kandi uzabona akandi. ibuka ko Imana yonyine ari yo ifite amajya n’amaza yawe mu biganza byayo. nta mwana w’umuntu ugufiteho ububasha n’umwe. ese wigeze umubwira weruye ko ibyo bintu utabishaka kandi umwereka n’ingingo z’iryo tegeko ribibuza? ese ntawundi muyobozi umukuriye wabibwira? ni kuki wihererana ikibazo? nukomeza gutyo, umunsi umwe uzabastinga, mukozanyeho cyangwa habe ikindi kintu gikomeye utateganyaga!!! wikuka umutima, gerageza ushake umwanya mwicarane mwenyine, ubimuganirizeho, ushize amanga.hari n’igihe bigera abantu nkabo akagukoresha no mu masaha atari aya akazi. ni wowe ukwiye gushyiraho barrieres kandi witonze utamwubahutse. za ku kazi ku gihe, ugatunganye uko bikwiye, amasaha y’akazi narangira, utahe, ukore sport, widagadure wibagirwe rwose ibyo bihe. ikindi konji uyiheruka ryari? umukozi wese akenera ikiruhuko. niba utaragisabye ugisabe uruhuke neza kuko ntushobora gukora gutyo imyaka myinshi kandi urihemukira gusa. fata imvaho n’ibindi binyamakuru cyagwa site zitanga akazi, ujye uhora uzisura nubona aho upostula,upostule kugira ngo udakomeza kwishyiramo ko ako kazi ari kamara. mu mutwe havemo ko akazi kabuze. ni ukwibeshya no kwiheba bituruka ku mubi. ikindi kandi jya wiragiza Imana, ni ukuri irabibona, izagutabara, ibane nawe muri iki kigeragezo, ndetse utangire ubone ukuboko kwayo uko Iminsi igenda ihita. umunsi mwiza rero komera kandi Imana iragukunda.

  • Ahaaaaa ! iyo nkongoro inywebwaho na benshi, nanjye ubwanjye niwo musaraba nikorera buri gihe. Kugeza n’aho yanyibwiriye ko nta kizere amfitiye kandi tumaranye imyaka mwinshi. Abayobozi rero nkabo babaho cyaneee ! gusa kubera kubyara n’ibihe bitoroshye turimo, urashikama kugirango urere abana babeho. Ariko rero ni ukubasabira na Yezu yasabiye abishi be. Dusabirane.

  • numva wamusengera ukamusabira kumana bitinde bitebuke izamugukiza ntiwirwanirire kuko ntibyoroha akazi karabuze uge umuca amazi umere nkutumva ibyo avuga ugerageze kumenyera intimba ntakundi byagenda kuko gutunga umuryango ntibyoroshye kwikigihe
    please hagarara kigabo azabonako yibeshye

  • jye ndabwira Liza nange ntabwo ndi umumama mukuru ariko ndumva ufite abana benda kungana nabange inama nakugira Senga pe ndabyemera cyane ariko ikibazo gikomeye abantu tutagira umuryango tugira nuko umugabo agusuzugura kubera ntabavandimwe ntamuryango kandi icyiruseho nuko niwabo baba bagusuzugura bakwanga icyo rero ugomba gukora wereke umugabo wawe ko yakubabaje kndi ko ibikorwa akora ari bibi numuco mubi yereka abana be kandi ko aguhohotera akubabaza atyo ariko ukomeze usenge wigire mu cyumba cyawe ejo atazanakwanduza sida kukwica byo ntabwo ari Imana yawe ube mucyumba cyawe umukorere ibyiza byose biri munshingano zawe ubundi umureke agende asambaneee azigarura icyo nakubwira cyo ntakitagira iherezo haguma kwihangana ndagusaba kumwubaha gusa kugirango ube wera imbere y’Imana ariko Imana yaduhaye ubwenge ntuzagire aho ujya hanze yurugo atazavuga ko wataye urugo umureke ukore ibiri mu nshingano zawe uretse kuryamana nawe mubane mutyo amaherezo bizashira kndi ntukavuge nagushotora ngo muvugane uceceke umubwire ko wamuhaye rugari ngo asambane niyumva abihaze azakubwire mujye kwipimisha guceceka umenye ko bikemura byinshi ntukavuge kandi ntuzamwereke na rimwe ko ubabaye ujyubabara agiye nagaruka asange useka ushake inshuti zisenga ushake nizisetsa uruhure umutima wawe ubundi ubeho ukwawe uzareba ukuntu akosoka

  • Yemwe ibyo bibaho, hari ighe Umuyobozi aza ari mubi pe ukibaza impamvu bikakuyobera. Njyewe rero inama namuha nugusenga amwereka Imana kuko niyo mucamanza mukuru, niyo yonyine izakemura icyo kibazo. Ikindi nakubwira, nuko nuyitakambira izanagu forma ikuguha ubutwari bwo gukorana n’uwo muyobobozi wawe kugeza igihe izahindurira amateka yawe.

  • Ndumva ari ……ni we mugore wigize indakoreka yirukanisha inzirakarengane!

  • Shahu rero abavuga ngo uzamwihanize simbashyigikiye,uti gute!yabaye ari umugabo burya umugabo niyo yaba aba nabi ka jana,uramubwira akunva,ariko abagore nkabo ntibagira umutima nama wo kwemera ikosa ahubwo yakwirukanisha utunguwe,hari abantu batunva abo bayobora na gato,none rero mureke ube wirerera abana ariko utekereza no gushaka akandi ushobora gushiduka usezerewe da aho naho ntuhizere cyane kuko ntuzahora gutyo umunsi umwe nawe wacikwa ukananirwa kwihangana ukamutuka ukirukanwa,rero gakore ushaka akandi ubundi uzasezere udasebye.

  • Muvandimwe ,inama njye nakugira nuko wareba ababishinzwe muri PUBLIC SERVICE COMMISSION BAKAKUBWIRA UKO BYAKEMUKA , UKORERA lETA SIWE UKORERA ,NTA KWIRIRWANA AGAHINDA NKAHO ARIWE UKORERA .MURAKOZE

  • Izi nama zose nazisomye, nafate inama yagiriwe n’uwiyise umusomyi, nibimunanira afate iy’uwamuwiye ngo azamufate amajwi hanyuma azajye kumuregesha ibyo yavuze muri Komisiyo ishinzwe abakozi. Ikindi navuga ni uko nanjye byambayeho ariko kubera gusenga ngahora imbere y’isakaramentu ritagatifu Yezu yaje guhindura Boss wanjye ubu tumeze nk’abavandimwe.Nawe rero Senga.

  • Ndagira inama uwiyise Liza kubera ikibazo afite mu rugo ko yazagishyira kuri uru rubuga (NKORE IKI?) cyonyine atakivanze n’icy’uyu utotezwa na shebuja, kikaba topic ukwayo kugirango bamugire inama kuko nabonye ababaye cyane kuko uriya mugabo we azamutera VIH.

  • Muvandimwe ndunva yuko ubabaye natwe wagishije inama turabantu,kandi natwe bitubaho,uretse yuko bigenda bisumbana,none rero akazi kararuhije,ntawutabizi,kandi ntanutabibona ,ariko kwica umuntu urubozo nabyo biragoye.
    harinigihe washaka kumubaza murimwembi icyaguhora ,uti jyewe mbwira ikosa nikosore,uti kuko nshaka gukora neza ariko uti kugiti cyanjye ntacyombantakoze,uti mbwira inanama nkumuyobozi wanjye ,kugirango njye nkora ibitagushyira mukigeragezo .uzunve uko akubwira ,yenda yabona yukonawe wabibonye akihanamo gato ukaruhuka.ariko nigeze kugira umukoresha warumereye gutyo,anyangira yuko narumunyamahanga,jyewe simbimenye.hanyuma akajya avuga ngonkora nabi,ngohakorereye wawundi ngosimushaka,kandi responsable wanjye nijye mukozi yahoraga ashima.cotassion yanjye yahoranaga amanota,kandi twaridufite abatuyobora benshi bitewe nahonakoraga ukoharihameze.ariko hakaba resp.wa service bacaho,niwe wamenyaga ukukora kuko niwe mwabana hafi kurenza.ntakibazo yambonagaho,ntanduru namuteragaho,nabayobozi bandi baza bagataha banshima cyane na responsable akambwira ati ahubwo ndagowe bazakuntwara ,bakujyane muli Administration,nkamwihorera,uwo aje ati uriya mugore akoranabi,ati munzanire kanaka,abobavugana inkuru zabo ,baziranye,kandi bazwiho imikorere mibi.
    bati ntarahagera ,atimunzanire kanaka wundi,bati nawe ntaraza,akumirwa ubwo tugakorana.responsable akaza tukajyana ati iki gikoze nabi,ati iki gikoze nabi ati uyumuntu nababwiye yuko ndashaka gukorana nawe.twareba date byakoreweho tugasanga nibabandi ashaka babyononye,agaceceka.
    hanyu bibaye nka gatatu,babandi ashaka nabo babimenye yuko adashaka gukorana nanjye bati ahubwo yaba harikindi amuhora bati akoraneza rwose ,kandi ntakibazocye .
    HANYUMA ,UWO MUYOBOZI MUKURU NYINE WARIWARANYIJUNDITSE BOSE BIBAZA ICYAMPORA .
    WAMU RESPONSABLE ARAMUBWIRA UTUNVA CHEF NKUBWIRE, ATIVUGA UTI SINKUNDA KUGUMA NKORANA NUMUNYAMAHANGA UMWANYA MUNINI GUSA,ati kuko nanjye ndazi yuko unshinja amakosa ntakoze,ati uriya niwe mukozi hano tugira wintangarugero,ati nabunvise yuko umushinja gukora nabi, bakwibazaho,ati umuhora icyaricyo gusa.
    arasara noneho ngo uwomu mu responsable ngo wumukongomani ngontakigenda.
    bose baramureka,yasangaho aboyashakaga bagakorana,atabasangaho nkagenda tugakorana tutavugana,namusuhuza akanyihorera,ari nkinyuma yanjye mutanze kwinjira namufatira nkurugi ngoyinjire nkumuntu wubashye,unakuruta kandi urinyuma yawe,ngombisa ngo wowe uracyagira umwanya wa protocole,narababaye noneho umutima wanjye urambwira ngo. mureke,nokumuramutsa mureke,naza mujye mugenda mukore.tubikora gutyo , kugeza ntanye nawe nkanyuma yimyaka.
    nshuti,ihangane ,Imana izajye igufasha ,kuko iyumuntu yakwangiye ubusa nimana gusa ,ihakurindira.
    yenda ejo uzunva yenda abaye undi muyobozi,atware inzanganoze ahandi,nawe uburuhutse,ntawumenya inzira y,Imana.
    ihangane Imana igushoboze.wirere abana ,witungire umuryango.

  • nanjye byambayeho, ariko njye mfite spirit ikomeye , naricaye mbitekerezaho, nishyira mumutwe we ngo numve uko utakereza. ubwo se iyaba ari nko mugisirikare utanafite uko wagenda?. anyway ujye uzige kwiha amahoro , ureke ibyo bitutsi ntibyinjire mu mutwe wawe, ahubwo ukore akazi neza uko bigomba. uzabona igisubizo. Uwanjye narabimukoze noneho rimwe akavuga nabi nkacikwa nkanaseka. ngewe narindi no kuri contrat nziko atazasinya indi, sinirirwa namubaza, mbona yarasinye, atumiza inama ngo tuvugane uko mutekereza, ndamubwira ariko ntamwubahutse nawe amwbwira icyo antekerezaho. ubu turi inshuti , nubwo naje no kubona akazi kisumbuyeho nkahava, ariko nawe niyo mpagumba byari byarakemutse

  • Aba bakoresha bazajye kwigira kuri sina gerard Nyirangarama. Abakozi be ni inshuti ze ni nk’abavandimwe be abandi ni nk’abana be, ubundi umusaruro buri mwaka ukazamuka.Ubwenge si ukwiga koko.Nibikosore ubwenge buza ubujiji buhise. Emma

Comments are closed.

en_USEnglish