Digiqole ad

Loni yahaye umugisha ingabo zigiye kubungabunga amahoro muri Mali

Akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye kemeje ko tariki ya mbere Nyakanga, umutwe w’ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro muri Mali zizatangira kujyanwayo.

Ikirango cya UN
Ikirango cya UN

Associated Press dukesha iyi nkuru ivuga uyu mutwe w’ingabo uzaba unayobowe n’umunyarwanda, ufite inshingano yo gufasha guverinoma kongera kugenzura uduce twari tumaze igihe tugenzurwa n’inyeshyamba, gutegura amatora ya perezida ateganijwe tariki 28 Nyakanga agende neza, zifasha abashinzwe gutegura amatora mu gikorwa cyo guha ikarita ndangamuntu abagomba gutora mu Majyaruguru y’igihugu kigende neza, n’ibindi.

Akandi kazi katoroshye izi ngabo zifite ni ugufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yashyizweho umukono n’impande zombi tariki 18 z’uku kwezi hagamije kugarura ituze mu gihugu.

Akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye kemeje ko kugeza ubu ibisabwa byose kugira ngo umutwe w’ingabo z’umuryango w’abibumbye zifite inshingano zo kugarura amahoro muri Mali zitangire kujyayo bihari.

Nyuma yo guterana kw’ibihugu bigize inama y’umutekano, ambasaderi w’Ubwongereza mu muryango w’abibumbye Mark Lyall Grant yabwiye itangazamakuru ko ingabo z’umuryango w’abibumbye 12,640 zizasimbura ingabo ibihumbi 6 000 z’umuryango w’Afurika yunze ubumwe zari zihasanzwe.

Ariko ngo bitabujije ko ingabo ibihumbi bitatu z’Ubufaransa zari zisanzwe muri Mali kuva muri Mutarama zo zishobora kuhaguma kugira ngo zibe zajya zitanga ubutabazi bwihuse mu gihe bibaye ngombwa.

Gusa Ambasaderi w’Ubufaransa Gerard Araud we yavuze ko ingabo zabo ziri muri Mali zizagenda zikurwayo buhoro buhoro ku buryo mu mpera z’uyu mwaka hazaba hasigayeyo ingabo 1200 gusa.

Ingabo z’abatuareg zari zarafashe igice kinini cy’amajyaruguru ya Mali, by’umwihariko imijyi ya Timbuktu, Gao na Kidal, muri Mutarama ubwo ingabo z’abafaransa zazaga zikarasa bikomeye izi nyeshyamba, byaje gutuma zitakaza umujyi wa Timbuktu na Gao byongera gusubira mu maboko y’ingabo za Mali, ariko zisigara mu gace ka Kidal kugeza n’ubu.

0 Comment

  • Another muslim country under Zionist occupation!!!

    • wari waragiye he mwa?harri hashize kabiri utumvikana none uje uje pe.

  • Nonese izo ngabo 12000 zizaturuka mubihe bihugu ?gusa turashimira ikizere u Rwanda rukomeje kugirirwa RDF Oyeeeeeeee!!!

Comments are closed.

en_USEnglish