Live Again Rwanda yahuguye abo guhangana n’ihungabana
Mu gihe Abanyarwanda bari kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi, umuryango Live Again Rwanda wakoresheje amahugurwa y’iminsi ibiri y’abajyanama mu by’ihungabana mu mpera z’iki cyumweru, kugirango bazafashe abazahura n’ibyo bibazo mu gihe cyo kwibuka. Aya mahugurwa yabereye ku kicaro cya IRDP ku Gisozi mu karere ka Gasabo.
Furaha Amos wari uhagarariye Live Again Rwanda muri ayo mahugurwa, yatangaje ko ayo mahugurwa yateguwe ku bufatanye n’urwibutso rwa Jenocide rwa Kigali, aho batumiye abajyanama mu by’ihungabana bo mu nzego nyinshi zaba iza Leta ndetse n’izigenga, kugirango bahabwe amahugurwa y’inyongera yo kubafasha kuzahangana n’ihungabana, ubwo bazaba bibuka mu bigo bakoreramo.
Uwantege Jacqueline ufite ubumenyi mu by’ihungabana akaba ari umwe mu batanze ayo mahugurwa, mu kiganiro na Umuseke.com yatangaje ko amahugurwa yatanzwe yari ashingiye cyane cyane, mu kwibutsa abahugurwaga ihungabana icyo ari cyo, impamvu ziritera, ibimenyetso biranga uwahungabanye, ndetse n’uburyo wafasha uwahuye n’iryo hungabana.
Nyuma y’ibyo babanze cyane ku myitozo ifasha umuntu kugaruka mu buzima busanzwe mu gihe yahuye n’ihungabana, kandi yizera ko nyuma y’isuzuma bakoze ku bahugurwaga uko ari 32, basanze amasomo yarumvikanye ku buryo bushimishije.
Niyomubyeyi Jean Pierre, wakurikiranye amahugurwa aturutse mu muryango witwa Icyizere w’abanyeshuri barokotse Jenocide yakorewe abatutsi bize mu Byimana (Muhanga), aganira na Umuseke.com, yatangaje ko ayo mahugurwa bungukiyemo ubumenyi bwinshi, buzabafasha kwifasha ndetse bakagira n’ubufasha baha abandi banyarwanda muri rusange, cyane cyane muri ibi bihe byo kwibuka ndetse na nyuma yabyo.
Uyu umwe mu bahuguwe yashimiye Live Again Rwanda kuri ayo mahugurwa yateguye, banifuza ko yaba kenshi kandi henshi kugirango abantu barusheho gusobanukirwa ku by’ihungabana kandi barusheho kuba hafi abahuye naryo.
Roger Marc RUTINDUKANAMUREGO
UM– USEKE.COM