Linda Umwali abaye Umunyarwandakazi wa mbere uziga muri Hamline University
Linda Umwali yakoreraga ku ishuri ry’abakobwa ry’i Gashora mu Bugesera (Gashora Girls Academy). Uyu mukobwa yamenye ko hari amahirwe yo kwandika usaba buruse (scholarship) muri Hamline University iherereye muri Leta ya Minnesota.
Umwali Linda w’imyaka 19 y’amavuko ngo yatangajwe cyane no guhamagarwa abwirwa ko yatoranyijwe mu baziga muri Hamline University.
Uyu mukobwa yiga mu mwaka wa mbere muri Hamline akaba ariwe Munyarwanda wa mbere wakiriwe kwiga muri iryo shuri. Ubu yamaze kugera muri leta ya Minnesota mu rwego rwo kwimenyereza ikirere cyaho.
Ngo ageze muri America yatangajwe n’uburyo imbwa zirara mu nzu hamwe n’abantu mu gihe mu Rwanda zirara hanze zirinze urugo!
Prof Melissa Sheridan Embser-Herbert umwarimu muri Hamline University ni we wafashishije iyo kaminuza kugirana umubano n’u Rwanda. Mu ngendo yakoreye mu Rwanda inshuro enye yabashije gutuma habaho buruse (scholarship) zigenerwa abanyeshuri bo mu Rwanda.
Embser-Herbert avuga ko yatangajwe n’ibyo yabwiwe n’abanyeshuri bo kuri Gashora Girls Academy, aho ngo babyuka mu gitondo kare saa kumi n’imwe bagatangira kwitegura uko bari bwige, ngo byamweretse ko bita cyane ku masomo yabo.
Bitewe n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwanyuzemo, ngo abenshi mu Banyamerica bazi ko igihugu cyamunzwe n’amako, (Hutu, Tutsi, Twa), ariko Umwali we avuga ko atibona mu bwoko na bumwe ngo kuko we ni Umunyarwanda.
Yagize ati “Aya moko yose n’ibyo byose bayavugaho biyaranga nta buryo bwa gihanga bubigaragaza ku buryo umuntu yabiha agaciro.”
Umwali avuga ko afite intego yamaze kwiha, ngo yumva mu bijyanye n’Ubukungu azava muri America agaharanira kuba Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi.
Bamwe mu Banyamaerica ngo bamubajije niba azasubira mu Rwanda ngo apfe, abasubiza ko azataha agafasha abandi kubaka igihugu.
Yagize ati “Barambajije ngo ‘uzasubira iwanyu gupfirayo?’ Nti ‘Hoya’. Ndashaka kuzasubirayo gufasha igihugu no gukomereza iterambere ry’igihugu aho abandi bagejeje.”
Urubyiruko rusabwa gukoresha neza Internet kuko rushobora kubona amahirwe yazarufasha kubaho no guteza imbere imiryango yabo n’igihugu.
MPRNews
UM– USEKE.RW
5 Comments
Ubuhamya bwubaka abanyarwanda bifuza kwigesha agaciro nabandi rero babonere ho bave hasi byose birashoboka
aya mahirwe yabonye ayakoreshe neza maze azagaruke akorere igihugu cye kandi akomeze yereke amahanga ko hari aho tumaze kugera harimo amoko, ndi umunyarwanda yabaye igisubizo
Nice
Yewe Amahirwe y’icyiyoni si yo y’inyamanza nge naranditse kuri net nararushye ariko wenda reka nandikire ijuru nizeye ko rizatabara nkajya European cga USA nkasoma ahakeye nk’abandi bana.Amen
@ Dumburi urabivuga urabizi naranditse nkora ama Application muri za Kaminuza nyinshi scholarship nyinshi ariko narahebye peeh gusa amahirwe kuri Umwali ntawavuma iritararenga wenda natwe imana izatwibuka.
Congratlnz to her and I wish success to Umwali and Represent our Rwandan good brand to US. Citizens
Comments are closed.