Digiqole ad

Liliose Umutoniwase yasigaye wenyine

“Nasigaye Njyenyine” – Liliose Umutoniwase

Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye benshi, by’umwihariko igira abo isiga ari bonyine. Uwari afite ababyeyi n’abavandimwe mu rugo bose bakicwa akarokoka. Nyuma y’imyaka 20 ubuzima burakomeje…muri iki gihe turimo, tuzabagezaho inkuru z’abantu 20 barokotse bonyine mu rugo iwabo. Barokotse bate? Babayeho bate? Bageze kuki? Bagorwa n’iki?…..

Umutoniwase Liliose, Jenoside yabaye afite imyaka 5 gusa
Umutoniwase Liliose, Jenoside yabaye afite imyaka 5 gusa
Liliose Umutoniwase yasigaye wenyine

Umutoniwase yavukaga ku babyeyi Gakwavu Janvier na Mukantagwera Drocella, iwabo bari batuye Nyagatovu muri Komini Rubungo, ubu ni ku Kimironko mu karere ka Gasabo. Ni umukobwa umwe mu bana barindwi uyu muryango wagiraga. Yasigaye wenyine.

Uyu mwana mukobwa ntiyigeze amenya imyaka ye neza, kuko ntawari kumubwira igihe yavukiye, avuga ko iyo agenekereje yibaza ko Jenoside yabaye afite imyaka itanu.

Ku myaka itanu yavuye i Kigali agera i Goma

Umutoniwase yarokotse mu buryo nawe atazi neza, yibuka ko yavuye mu rugo ahunze asizeababyeyi be n’abavandimwe  bose baryamye mu rugo bishwe urw’agashinyaguro n’interahamwe.

Yahunganye n’abandi mu gihiriri kuko nta muntu wari kumenya iby’ako kana.

Yavuye i Kigali n’amaguru agenda n’abandi bagera mu Ruhengeri ,  imodoka zari iza Leta zirabafata na we agira amahirwe yo kugeramo ziberekeza ku Nyundo. Intambara ihageze bahungira i Goma, aho bagiye n’amaguru, aha hose ngo yahamenyaga kubera kumva bahavuga.

Nyuma y’icyumweru yagaruse mu Rwanda aba mu muryango w’abantu atazi ku Gisenyi, bamutoraguye agendagenda wenyine aria kana k’agakobwa gato, kadafite ukareba.

Umutoniwase ati “Nabaye ahantu henshi, nabayeho mu buzima bubi ntiga, ndetse ntangira no gushabika mu bucuruzi ntarageza n’imyaka 10.”

Aha ku Gisenyi yabaye ku mugabo witwa Ndemeye, ni ryo zina yibuka, ariko uyu mugabo ntiyigeze amubera umubyeyi n’ubwo yari yagize akenge ko gutoragura uyu mwana wari mu icuraburindi ry’umubabaro.

Uyu mugabo ngo yamucyiriraga ko ari Umututsi ngo kubera izina rye. Ngo baramubwiraga bati “Umutoniwase ntabwo ari izina ryo mu muryango wacu, iryo zina ni iryo mu ‘Batutsi’.”

Aha kwa Ndemeye ntiyigeze yiga, kandi yari mugihe cyo gutangira ishuri, ubuzima bubi bwaje gutuma Umutoniwase afata icyemezo yongera kugenda atazi aho agana, ariko abona atungutse mu Ruhengeri, atoragurwa n’umuryango w’abantu avuga ko bari baravuye Congo.

 

Yatangiye Primaire ku myaka 11

Ubwo hari mu 2000, ubwo umuryango wamwakiriye wamutangizaga ishuri, ariko kuko ngo mbere ya Jenoside yari yarageze mu ishuri ribanza ho gato yahise yishora mu mwaka wa kane.

Uyu muryango awushimira ko wamufashe nk’umwana, n’ubwo atibuka neza ariko avuga ko mu 2003 yari arangije primaire.

Muri uwo mwaka arangije amashuri abanza, yagiye kubona abona ahuye n’umusirikare witwa Nyandwi Gaspard akaba yarakomokaga i Ruhanga. Uyu ni we wamubwiye ko amuzi maze Umutoniwase agwa mu kantu.

Yagize ati « Akimbwira ko anzi naratunguwe, ahita ambwira ko abo mu muryango wanjye bashize bose uretse dada wacu. »

Uyu musirikare yamujyanye mu muryango we, kwa se wabo wari wararokotse Jenoside, ariko ngo yasanze kuhaba bimugoye ajya kuba i Ruhanga mu muryango wa wamusirikare wamutoye, habaga umukecuru.

Imyaka 2004 na 2005 yamubereye imfabusa kuko yari yicaye mu rugo, ariko muri 2006 haje kuza umuntu amubwira ko Ikigega FARG cyamufasha kwiga imyuga.

Yarabaririje aza kugera kuri FARG bamuha ibyangombwa atangira kwiga ibijyanye no gukora muri hoteli (hotelerie) i Kayonza.

 

Yarangije ayisumbuye anabona diplôme

Aho yigaga hotelrie yahahuriye n’umwana baba inshuti, amujyana kwa mubayara we wari warashatse i Kayonza. Bahageze umugabo waho Byiringiro Esdras yaje kubagira inama ko bakomeza kuba iwe ariko bagasaba FARG kubarihira amashuri yisumbuye.

Yarababwiye ati « Muracyari bato, mufite amahirwe yo kwiga Sogonderi mukaminuza, byaruta kwiga imyuga. »

Abo bana bumvise inama y’umuntu mukuru maze bidatinze batangira kwiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye muri IP-Mukarange hari tariki ya 29 Gashyantare 2007.

Umutoniwase yize nabi arwaragurika, aburana n’abo mu muryango we bagurishije imitungo ya se.

Yewe yanabwiye Umuseke ko yari yaracitse intege gusa, Byiringiro akamufasha kudata icyizere. Mu mwaka ushize wa 2013, yaje gukora ikizamini gisoza amashuri yisumbuye mu kigo cy’amashuri APAER abona diplôme ndetse afite ikizere cyo kuzajya kwiga muri Kaminuza.

Uyu mwari afite icyizere cy’ubuzima ndetse mu buzima bwe yumva azakomeza kwiga ibijyanye no gucunga imari akazaba rwiyemezamirimo wikorera ku giti cye.

Imyaka 20 irashize ariko ubuzima burakomeje nyuma yo gusigara wenyine.

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Uyu mwana mwaduha contacts ze.. murakoze.

  • Maze mwana wanjye wihangane ukomere, uzabaho Imana yakurinze ntizagutererana. Ntuzitware nabi uzubahisha abakubyaye wavukijwe n’Imana yabanye nawe izo nzira zose uri uruhinja.Imana ikurinde kandi izaguhe umunani utagereranywa n’utangwa n’abana b’abantu. Nyagasani urahe umugisha uwamugiriye neza wese.

  • mujye mubasaba adresse zabo uwifuza kubafasha agire aho abashakira

Comments are closed.

en_USEnglish