Lick Lick ntakibarizwa muri “press one Entertainment” no muri chicago
Nyuma yaho byari bimaze igihe bivugwa ko umusore Mbabazi Isaac uzwi ku kabyiniriro ka Lick Lick yaba atakibarizwa mu itsinda ry’abahanzi ryitwa ” Press One Entertainment” ribarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ,noneho yeruye yemeza ko atakibaribarizwa.
Mu kiganiro Lick Lick yagiranye na Igihe.com dukesha iyi nkuru yagize byinshi atangariza abakunzi be ndetse n’abakunzi ba muzika muri rusange.
Yatangaje ko atakibarizwa muri “press one” nk’umunyamuryango ahubwo ngo asigaye akoreramo nka producer usanzwe nk’uko n’undi wese yaza agakoreramo kandi bitababuza gukora akazi kabo neza ariko nawe agakomeza kwikorera ibye ku ruhande, abajijwe ko nta kibazo cyaba cyaramuteye kuva muri “Press one”, Lick Lick yavuze ko byatewe n’ubushabitsi(Busness) bwe bwite, no kunoza akazi akora aho yimukiye muri Leta Ohio mu mujyi wa Dayton”.
Lick Lick kandi yatangaje ko n’aho yimukiye mu mujyi wa Dayton naho hari indi nzu itunganya muzika (studio) yitwa “More Records” akoreramo.
Nyuma yo kumva uruhande rumwe igihe.com cyaganiriye na Meddy, aho bamubajije ibijyanye no gutandukana na Producer Lick Lick, aha Meddy asa n’utunguwe, ndetse ababaza aho bakuye ayo makuru, avuga ko ntacyo yabivugaho.
0 Comment
NTA state ibaho yitwa Dayton Ohio, ntanumugi witwa
Ohio. Hari umugi witwa Dayton uri muri statue ya Ohio.
Thnx
Ariko abantu mukora comment ku nkuru mwagiye mubanza mugasoma nez?Ibi uvuga wabisomye he?
Wangu urahubuka cyane kandi usomye neza wasang ugayitse pee
Wagiye ubanza ugasoma mbere yokuvuga. Cg ubona ibintu muri inverse? Uzajye kwamuganga kwisuzumisha!
no gushaka ubuzima ni cyo cya mbere
Comments are closed.