Digiqole ad

Leta yaduhaye ahantu heza tuganiririra ariko abantu baranga bakabigumana – Dr Dusingizemungu

 Leta yaduhaye ahantu heza tuganiririra ariko abantu baranga bakabigumana – Dr Dusingizemungu

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 24 Abatutsi biciwe i Kabgayi muri Jenoside yo muri Mata 1994, Perezida wa Ibuka Dr Dusingizemungu Jean Pierre avuga ko hari abantu bagifite ubwoba bwo kuvuga ibyababayeho n’ibyo babonye muri Jenoside.

Perezida wa Ibuka Dr Jean Pierre Dusingizemungu n'abandi banyacyubahiro bitabiriye uyu muhango.
Perezida wa Ibuka Dr Jean Pierre Dusingizemungu n’abandi banyacyubahiro bitabiriye uyu muhango.

Perezida wa IBUKA Dr Jean Pierre Dusingizemungu avuga ko atemeranywa n’abantu bavuga ko abafite ingengabitekerezo ya Jenoside mu mitwe bakwiye kuyihamana.
Avuga ko nta muntu wagombye kuyigumana ko ahubwo akwiye gusohora ibimurimo kugira ngo hato bitazavamo ibibazo bikomeye bishobora kumwangiza.
Ati “Abafite urwango bagomba kubivuga kuko igihugu n’itegeko nshinga birabitwemerera, ibyo bibazo byose bigomba kuganirwaho bigafatirwa umwanzuro.”
Avuga ko uburyo bwa mbere igihugu cyashyizeho ari gahunda ya Ndi Umunyarwanda niho bagombye kuvugira ibibazirika. Ngo hari n’abo usanga batanga ubuhamya ku byo babonye ariko bagaca hejuru banga kwiteranya.
Ati: “Jye nabigereranya n’uburozi, hari abagifite amakuru banze kuyatanga kugeza uyu munsi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène we asanga ingengabitekerezo ya Jenoside yarigishijwe igihe kirekire, cyane cyane ngo i Kabgayi, ariko ngo abantu bagombye kwishimira aho u Rwanda rugeze uyu munsi.
Ati “Perezida Kayibanda, na Mbonyumutwa bakomoka hano, Guverinoma yiyise iy’abatabazi ni aha yari yarahungiye, abo bose bakwirakwije ingengabitekerezo ya Jenoside ariko uyu munsi abakiyifite ndizera ko ari bake, bagomba gukomeza kwigishwa.”
Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Espérance avuga ko hari umukoro ababyeyi bafite wo gutoza abana ubumwe Abanyarwanda bagezeho kuko hari bamwe muri abo babyeyi bonse amacakubiri uhereye kera, n’ubu bakaba bakiyigisha abana.
Ati “Hari n’umugoroba w’ababyeyi twagombye kuvugiramo ibibazo bitubangamiye tukareka ubwoba n’umugaga kuko ari amahirwe twahawe.”
Muri Jenoside yakorewe i Kabgayi hari Abatutsi ibihumbi 50 baje baturuka mu byahoze ari za Perefegitura icyo gihe, ibihumbi hafi 15 ngo nibo babashije kurokorwa n’Inkotanyi. Muri uyu muhango  imibiri 21 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu rwibutso rwa Kabgayi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG Dr Bizimana Jean Damascene.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG Dr Bizimana Jean Damascene.

Minisitiri w'iterambere ry'umuryango Nyirasafari Esperance, na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Mureshyankwano bitabiriye uyu muhango.
Minisitiri w’iterambere ry’umuryango Nyirasafari Esperance, na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano bitabiriye uyu muhango.

Ingabo na Police nabo bawitabiriye.
Ingabo na Police nabo bawitabiriye.

Perezida wa Ibuka Dr Jean Pierre Dusingizemungu n'abandi banyacyubahiro bitabiriye uyu muhango.
Perezida wa Ibuka Dr Jean Pierre Dusingizemungu n’abandi banyacyubahiro bitabiriye uyu muhango.

Abantu batandukanye bitabiriye uyu muhango.
Abantu batandukanye bitabiriye uyu muhango.

Musenyeri wa Kiliziya Gotolika S. Mbonyintege.
Musenyeri wa Kiliziya Gotolika S. Mbonyintege.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.

0 Comment

  • Ndumunyarwanda n’abayitangije yarabananiye barayisinziriza none Dusingizemungu arayigaruye. Bamporiki wayizanye yarashyikiriye yagezeyo!!! None se ubu uwabwira Dusinguzemungu ngo tugaruke ku izina rya jenoside yakorewe abanyarwanda aho kuvuga jenoside yakorewe abatutsi yabyemera? Ubuhutu n’ubututsi turacyabushyira imbere y’ubunyarwanda, twarangiza tukajya kubeshyana mu mbwirwaruhame zihabanye n’ibyo tuvugira muri salons zacu no mu tubari!! Abatwa bo simbavuze ngo ntibakibaho, babaye abafitanye ikibazo n’amateka yabahejeje inyuma! Ni ryari abanyarwanda bazatangira kubwizanya ukuri kose, ko ari bwo bazakira ibikomere byabagize imbata?

  • Reba ishusho y’abantu baganirira muri Ndumunyarwanda, bamwe bashobora kuvuga ibibari ku mutima byose uko babyifuza, abandi bitwararika kutavuga icyo Leta idashaka kumva, kandi kibabaje cyane, kuko bazi ko ubirenzeho ahanwa n’amategeko, mu buryo burenze kwihanukira. Icyo ni ikiganiro cyavamo uwuhe musaruro?

  • Ikinyoma cya Ndumunyarwanda ukibona iyo umukobwa n’umusore badahuje Hutu-Tutsi bafashe icyemezo cyo kurushinga, maze sakwe sakwe ikavuka hagati y’abana n’ababyeyi, barimo na bariya basaza birirwa bigisha iyo Ndumunyarwanda, ugasanga bamwe bari ku isonga mu kwica bene ubwo bukwe, babajwe n’uko ibyigishirijwe mu byitwaga za “familles” za AERG bitatanze umusaruro bari biteze.

  • vuguziga wa Mugabo we in umwana wumunyarwanda ubundi wakwicecekeye

  • ngo ufite ingengabitekerezo aho kuyigumana azayivuge ubwose ntiyafungwa kandi hari itegeko riyihana ubuse abayigaragaza ntibafungwa cg wa mugani ijambo ingengabitekerezo ntabwo risobanutse, ririya jisho rya perezida wa Ibuka ko mbona riteye ubwoba ra kiriya gitsure akirebye umwana yahitaarwara umutima pe

  • Ngo abafite urwango bakwiye kubivuga!! Arakoze Dusingizemungu reka mvuge urwango rundi mu mutima nanjye: nanga abicanyi iyo bava bakagera, nanga abikubira ibyagombye gusaeanganywa, nanga indyarya n’ababeshyi, nanga abarya imitsi ya rubanda, nanga ba rusaruriramunduru bose bungukira aho inzirakarengane zihombera, nanga ababiba amacakubiri aho bagombye gushyira amahoro, nanga abifuza gukomerwa amashyi n’abo badafite icyo bamariye, nanga abashimishwa n’amarira y’abo bagombye kurengera no guhoza, nanga…. Nabivuga nkabirangiza se!!

  • Nibyo ariko kubyita uburozi kereka niba uyu mugabo atari umunyarwanda.Harya kugira ibanga bivuga iki? Ese abatavuga nabatsinzwe gusa cyangwa nabatibona mu butegetsi? Benshi baravuga kuri za youtube azajye gushakayo azamenya byinshi.Harya iyo uri umwana umugenzi akaza agasuhuza ati Papa wawe na mama bari he? Wasubizaga iki? Hari abanyarwanda benshi basigaye bafite za diskuru ugirango bazibwira abandi batari abanyarwanda.

  • Yewewe na Muvoma yaririmbye ubumwe amahoro amajyambere imyaka irenga 20! Byarangiye haba genocide! Komereza aho nyakugiramungu we wenda uzahindura abanyarwanda bamwe mukorana babeshya abo bayoboye bibeshya ko ari impumyi…vuga uziga nyakubahwa.

  • Ariko buriya ni ryari tuzaha agaciro ubwitange bw’abasenyeri batatu, abapadiri batandatu n’abafurere babiri bishwe bari baranze guterarana abatutsi bari bahungiye i Kabgayi? None se koko bari babuze imodoka zibavana hariya ngo bahungishe amagara yabo nk’uko abandi banyarwanda babikoraga? Ariko ku bwende bwabo baravuze bati: Ntabwo twatererana aba bantu bari mu kaga, barahaguma. Ndababwiza ukuri iyo bava hariya hantu, binazwi ko guverinoma ya Kambanda ariho yari yarahungiye nayo, interahamwe na ba EX-FAR ntibari kurebera izuba ibihumbi 30 by’abantu barokokeye i Kabgayi. N’iyo abafashe icyemezo cyo kugira ubwo bwitange baba barakoze andi makosa mbere, cyane cyane bariya basenyeri bari basanzwe bashyirwa mu majwi y’uko bakorera mu kwaha kwa Leta, ntabwo bivanaho ko ubwitange bwabo bwakijije abantu benshi i Kabgayi. Ariko n’iyo batabishimirwa n’abo byagiriye akamaro, ndibwira ko kiriya gihe cyababereye umwanya mwiza wo gusaba Imbabazi ku byo batayitunganiyeho.

  • Kuki Perezida wa CNLG avuga ngo KAYIBANDA yari afitiye urwango abatutsi, kandi nyamara umugore wa KAYIBANDA yari umututsikazi. Ubwo se wakwanga abantu warangiza ukajya kubashakamo umugeni?

  • Iby’i Kabgayi ni ibindi bindi. Sinzi ko hari igihe tuzabyumva. Kabgayi ni nka Vatikani y’u Rwanda rwose, ubona byose, ukaba uzi byose ariko ntugire icyo wumva. Tubonye ijambo rya S.E CNLG yavugiyeyo byadufasha. Icyakora batamuhaye akanya ko kuvuga nabyo ntibyantangaza; asigaye akabya ukuntu!

  • Uyu munsi witwaga ‘Ibohozwa rya Kabgayi’ ariko? Nawo uhinduye inyito se?

  • Ubumwe amahoro n’amajyambere nako iterambere rirahinda abandi baba bavuga ubusa.Turi mu ntambara yo kwambuka ikiraro cy’ubukene kitugeza ku majyambere.

Comments are closed.

en_USEnglish