Digiqole ad

Leta ya California yabaye iya mbere muri USA mu gice amashashi

Jerry Brown  Guverineri wa Leta ya California muri America kuwa kabiri tariki 30 Nzeri yasinye ibwiriza ribuza gukoresha amashashi kubera uburyo ahumanya ndetse aziba imiyoboro y’amazi.

Umugore wapfunyitse  mu ishashi muri California
Umugore wapfunyitse mu ishashi muri California

Impuzamashyirahamwe y’inganda zikora amashashi ariko yahise itangaza ko isaba ko habaho referendum abaturage bagatora niba koko amashashi yacika cyangwa yagumaho. Aya matora ngo ashobora kuba muri Nyakanga 2015.

Iri bwiriza rirategeka ko amashashi avanwa aho bacururiza inyama, muri za supermarket, amaguriro manini, amasoko, ahacururizwa imiti bitarenze umwaka wa 2016 akaba ntayakirangwa muri California. Ibicururuzwa ngo bigomba kujya bitwarwa bibapuro (paper bags)

Aya mabwiriza hari imijyi imwe n’imweyari asanzwe asa n’akoreshwamo nka  Los Angeles na San Francisco aha muri California, atakoreshaga amashashi nk’uko bitangazwa na Associated Press.

Iri tegeko ngo ni intambwe nziza abakunzi b’ibidukikije bishimiye cyane kuko bamaze no gutuma mu mijyi nka Chicago, Austin na Seattle yo muri America nayo ikoreshwa ry’amashashi ricika. Hawaii naho ngo ni vuba amashashi agacibwa.

Mu Rwanda kuva mu 1999 hatangiye ibikorwa byo guca no kubuza ikoreshwa ry’amashashi, ubu ishashi mu Rwanda ni umugani ikaba icyaha ku uyikoresha kuko iri mu byangiza ibidukikije.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Bazaze tubigishe uko guca amashashi twabigezeho mu Rwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish