Digiqole ad

Lesotho: Byukusenge yabaye uwa gatandatu (6) muri shampiyona ya Afurika

 Lesotho: Byukusenge yabaye uwa gatandatu (6) muri shampiyona ya Afurika

Byukusenge Nathan ni umwe mubeza Africa ifite muri Mountain Bike

Byukusenge Nathan yabaye uwa gatandatu (6) mu irushanwa ry’amagare African Mountain Mike championships 2016.

Byukusenge Nathan ni umwe mubeza Africa ifite muri Mountain Bike
Byukusenge Nathan ni umwe mubeza Africa ifite muri Mountain Bike

Guhera tariki 30 Werurwe kugeza kuri iki cyumweru tariki 3 Mata 2016, muri Lesotho haberaga Shampiyona ya Afurika yo gusiganwa mu misozi (muri African Mountain Mike championships 2016).

Imyanya itanu ya mbere muri aya masiganwa, yegukanywe n’abanya Afurika y’epfo. Uwa mbere yabaye Philip Buys  akoresha isaha imwe, iminota 32, n’amasegonda 51 (1h:32min:51sec).

Uwa kabiri, James Reid yakoresheje 1h:33min:22sec. Uwa gatatu Amo Du Toit yakoresheje  1h:34min:45sec.

Nathan Byukusenge, yaje ku mwanya wa gatandatu (6) muri iri siganwa. Akoresheje 1h:40min: 37sec. Ni we utari UmunyaAfrica y’Epfo waje mu myanya ya mbere.

Byukusenge yitwaye neza muri Lesotho, nyuma yo kwegukana umwanya wa gatatu mu BanyaAfurika bitabiriye isiganwa (Absa Cape Epic 2016) ryabereye muri Africa y’Epfo mu byumweru bibiri bishize.

Uyu mugabo w’imyaka 35 ukina muri Mountain Mike, azahagararira u Rwanda mu mikino Olempike izabera muri Brazil mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Nathan yari aherutse kwegukana umwanya wa gatatu mu banyaAfrica bitabiriye Absa Cape Epic 2016
Nathan yari aherutse kwegukana umwanya wa gatatu mu banyaAfrica bitabiriye Absa Cape Epic 2016

NGABO Roben
UM– USEKE.RW

en_USEnglish