Lauren i Kigali yasuye urwibutso anatoza Amavubi mato
Lauren Etame Mayer avuye muri Uganda muri week end, saa tanu n’igice kuri uyu wa 29 Mata nibwo uyu mukinyi ya sesekaye mu kibuga cy’indege cya Kanombe , urugendo rwe mu Rwanda rwari rugamije gutangiza igikorwa cyo kuzamura abana bari munsi y’imyaka 16 ku bufatanye bwa Airtel n’ikipe cya Arsenal mu bwongereza.
Nyuma yo kwakirwa mu kibuga cy’indege i Kanombe uyu mukinyi bamu gejeje ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi aho yatemberejwe mu rwibutso asobanurirwa amateka mabi yaranze u Rwanda.
Mu ijambo rye ku rwibutso yavuze ko mu buzima bwe ntabwo yari yabona ubugome n’ubwicanyi buturutse ku nyungu za politiki yo hanze nk’ubu.
Lauren yavuze ko abanyarwanda bagombye gukomera no kwanga ibitekerezo bibi bitabafitiye inyungu.
Yagize ati” ibibi bya jenoside ikwiye kwigishwa ku mashuri y’ibanze Atari mu Rwanda gusa ahubwo no hanze mu bindi bihugu mu rwego rwo gukumira ibibi kugirango bitazongera”
Bakiri ku rwibutso Sosiyete y’itumanaho Airtel yatanze Check y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 650 ku rwibutso.
Urugendo rwe rwakomeje ku cyicaro cya FERWAFA aho yagombaga kugira ibiganiro n’abanyamakuru. urugendo rwuyu mukinyi mu Rwanda ahanini rwari rugamije gutangiza ku mugaragararo igikorwa cyo kuzamura abana bakiri bato ku mupira y’amaguru mu Rwanda.
Arsenal FC, ku bufatanye na Airtel, niyo umuterankunga w’icy igikorwa cyo kuzamura abafite impano, dore ko ari igikorwa ngaruka mwaka isanzwe ikora mu bihugu bitandukanye muguha amahirwa urubyiruko rufite impano ya ruhago.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru umunyakameruni Lauren yavuze ko iterambere ya Afurika mu mupira w’amaguru kuko Africa yagaragaje ko ifite umwihariko mu kugira abakinnyi bafite itaranto.
Uyu mukinnyi yaguranye imyitozo n’abasore bagize ikipe ya Isonga FC barimo benshi bagize ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17.
Lauren yaje kandi gutangiza igikorwa cya Airtel Rising Stars kizaha abana 64, batarengeje imyaka 16, amahirwe yo kwitabwaho na Airtel ngo bazamure umupira wabo. Aba bakazafatwa mu bana 157 bazagaragaza impano yabo mu gihugu, mu igenzura rizakorwa na FERWAFA bakazajya muri Nigeria guhatana n’abandi bavuye mu bindi bihugu mu mpera z’uyu mwaka, berekana ubuhanga bwabo aho bazaba barebwa n’amakipe menshi yo ku mugabane w’Uburayi abashakamo abakinnyi.
Lauren, wibera i Seveille muri Espagne, afatwa nk’umudefanseri wari ukomeye cyane kandi uhozaho igihe yakinnye muri Arsenal.
Yamaze imyaka itandatu muri Arsenal (2000-2006) umwanya we waje gufatwa na Emmanuel Eboué nyuma Bakary Sagna ariko abafana ba Arsenal ngo barakibuka cyane Lauren kuko batarageza ahe.
Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.COM