Digiqole ad

Laptops 1000 za “fake” zagurishijwe MINALOC

Akanama’Inteko ishinga amategeko gashinzwe kumenya umutungo wa rubanda kuri uyu wambere kasanze mudasobwa 1000 zigendanwa zashyikirijwe MINALOC ziguzwe, zaraje zifite amakemwa (fake)

Bamwe mu bagize Akanama ko gukurikirana umutungo wa rubanda mu nteko/Photo T.Kusambira
Bamwe mu bagize Akanama ko gukurikirana umutungo wa rubanda mu nteko/Photo T.Kusambira

Izi mudasobwa zari zigenewe abayobozi bo ku rwego rw’umudugudu, bari bazikeneye mu guha serivisi abaturage babagana banakoresheje iryo koranabuhanga rigezweho.

Mumpera za 2009 nibwo Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu ibinyujije mu kigo cya Leta cyo gutanga amasoko basinye amasezerano na DIDADA Supply S.a.r.l, yo kuzana izi mudasobwa mu minsi 45.

Nyamara ariko, izi mudasobwa zatanzwe tariki 23 Gashyantare 2010, amezi asaga abiri zikererewe, ariko noneho zifite ubusembwa mu mikorere yazo.

Izi mudasobwa zifite agaciro ka miliyoni 493 z’amanyarwanda, ibiro by’amasoko bya MINALOC byatangarije Newtimes dukesha iyi nkuru ko hatanzwe Miliyoni 98.7Frw za avance.

Kambali, umukozi wa MINALOC yatangaje ko abashinzwe ICT ba MINALOC bagombaga kubanza bakazisuzuma, ndetse bakanafatanya n’abashinzwe IT ba RDB ngo bemeze niba izi mudasobwa ari nzima.

Gusuzuma izi mudasobwa ngo byashoboraga gufata umwaka wose kuko buri imwe yagombaga gusuzumwa.

Nyuma yo gusanga izi mudasobwa zitujuje ubuziranenge, Kambali avuga ko MINALOC yahise ihagarika amasezerano bari bagiranye na DIDADA Supply S.a.r.l

Iyi DIDADA Supply S.a.r.l, yo ivuga MINALOC nta burenganzira yari ifite bwo gusesa ayo masezerano kuko DIDADA ifite icyemezo cy’uruganda rwa HP (Hewlett Packard) cyo gucuruza izi mudasobwa.

Iki cyemezo ariko MINALOC yemeza ko baje gusanga cyararangiye (Expiré)

Akanama k’Inteko ishinga amategeko gashinzwe kumenya umutungo wa rubanda gahagarariwe na Juvenal Nkusi,  kakaba kavuga ko MINALOC yagize uburangare mu gusinya ayo masezerano.

Cyrille Turatsinze, Umunyamabanga mukuru muri MINALOC, we yatangaje ko nta burangare bwabayemo ari nayo mpamvu MINALOC yahise igeza ikirego mu nkiko, kirega DIDADA Supply S.a.r.l, nubwo iyi yashakaga ko byakemuka batitabaje inkiko.

Ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge (RBS) na RDB byemeje ko izi mudasobwa zifite amakemwa, kandi zitemewe na HP. Iyo ni impamvu ifatika yatumye twitabaza inkiko tukageza n’ikirego kuri Police” Turatsinze niko yatangaje.

Ibijyanye no kuba izi mudasobwa nazo zarakiriwe ndetse zikanabikwa na MINALOC nabyo byateje impaka.

Abagize aka kanama k’umutungo wa rubanda mu nteko babajije MINALOC uburyo irega company kandi nyamara ibitse mudasobwa zayo.

Bayibaza uko byagenda nitsindwa urubanza kuko nyiri imashini ashobora kwemeza ko zangirijwe mu bubiko bwa Ministeri.

Aka kanama kakaba kategetse MINALOC kujya kamenyeshwa aho urubanza rugeze dore ko iki kirego cyamaze kugera mu nkiko.

Hagati aho abakuru b’imidugudu bo bakaba bategereje mudasobwa bemerewe kuva mu 2009.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

16 Comments

  • Tugeze hea mu gukurikirana ibikorwa bya leta igenera abaturage.

    Ibi bizatuma dutera imbere, nta n’ ibihombo tugize, kuko kugeza ubu u Rwanda rutumiza byinshi kuruta ibyo rugurisha hanze. Mu rwego rwo guteza imbere ibyo dufite rero, hagomba kubaho gukurikirana.

  • IBi birababaje rwose! urabona aka kayabo kose kagiye kugenda akamamo!? ubundi se iyi ngo ni dadada niba dadada simbizi yagiriwe ikizere biturutse kuki? ubwo wasnaga ari bashinwa! dore ko ibyabo ari ko byabaye. ubwo baragiye bifaburikira bya pirates aho kujya mu nganda ngo barangure! bikurikiranwe rwose igihugu kirakennye ntabwo umutunngo muke gifite ukwiye kujya upfushwa ubusa bigeze aha.

  • hagomba kugaragazwa uruhare rwa buri wese mu kugura izi machines zipfuye umutungo wa leta ukagaruzwa wose.kuko kuba bari gufata umwaka wose wo kuzisuzuma ariko inzima zikagaragazwa zigashyikirizwa abo zigenewe zigatanga umusaruro ntacyo bitwaye aho kugirango habe hashize igihe kiruta icyo banze gukoresha none bikaba nta n’icyo biratanga.

  • Nyamara iyo aka gafaranga bakongera k’umushahara wa Mwarimu biba byaragenze neza.

  • Arikonjye bimaze kunyobera kabisa nawe bati tugiye kubaka urugomero rw’amashanyarazi rutanga WAT9 ntihashize iminsi bati ruratanga Wat 3kuko haguzwe imashini zishaje.Bat tugiye kugura Lap top mukanya bati batuzaniye izipfuye!None iyi mikino izarangira ryari?Kandi burigihe havugwa ko ikibazo cyo utanga amasoko kibamo amarangamutima n’ikimenyane ibi nibyo bigiye kwica iki gihugu kuko ibisambo biboneraho umwanya wo kwiba ibya rubanda.MINALOC nayo imaze kumenyekana mu gucunga nabi ibya rubanda nta munsi itavugwamo uburiganya. Mucunge neza murasanga uwo basigaye bita Rajyabu abifitemo uruhare.

  • Njye rwose ndashimira iyi komisiyo yo mu nteko ishinzwe gukurikirana umutungo wanyerejwe, ngashima cyane bwana Juvenal uyikuriye, ndetse na bagenzi be ku bw` ibibazo bari kugenda abaza abaje bahagarariye ibigo bitandukanye. Nabasaba ahubwo ko ibi bigo bazakomeza kubikurikirana kugira ngo aho bavuga ko ibyarigise bagiye kubikurikirana nyuma bakazahabwa raporo igaragaza uko ibibazo byakemutse.

    Ikindi navuga ni uko abadepite hamwe na komisiyo ya Leta ishinzwe iby`abakozi binjira mu myanya mu bigo bitandukanye bakwiye gukorera hamwe hakarwanya ruswa ituma mu kazi hajyamo abadashoboye kubera guca mu idirishya cg mu kwaha k`umuntu runaka cg se batanze ruswa uko yaba yitwa kose.

    Birababaje kumva umuntu w`umukozi ubwo yiyemerera ati njye ibintu byapfuye kuko natangiye akazi ntahugukiwe n`ibyo ngomba gukora mu gihe haba harabaye ipiganwa ndetse kenshi muri criteria hajemo ibikabyo byinshi ngo experiences nyamara wenda uyifite ntagahabwe.

    Ibi byarabaye aho muri uku mkwisobanura umugore cg se umukobwa ukora muri MINEDUC yiyemereye ko hari ibyapfuye kubera ko atari ahugukiwe n`ibyo akora!!!! Ni akumiro! Twizere ko bitazongera kuko bitugayisha aho kuduhesha ishema.

  • ibigurishwa aho mu rwanda atari fake nibihe se? komuhitamo ibigura make ntimukurikire qualite yikintu vive made chinois

  • niyo mpanvu afrika igoye gutera imbere
    biratangaje uburyo ministere nzima igura laptop zingana gutyo zapyuye.
    ubundi iyo company niba icuruza hp laptop
    bazabaze uruganda niba izo laptop ari nzima nigihe zaguriwe, ubundi ibibazo bishire. bareke guta igihe murukiko.
    bene ibi nibyo bituma abaterankunga bategeka uburyo inkunga zikoreshwa kuko usanga nta trust bafitiye abo bazihaye.

  • ubundi mudasobwa 1000 bitwara gute umwaka wose kuzisuzuma,
    naho byaba ari umuntu umwe ubikora ntibyagombye no gutwara amezi arenga atatu.
    boshe ari ukuzikora bushyashya, ibi byerekana ko aha harimo ibintu byinshi bidafututse

  • Umugabo yagiye muri hoteri asangamo mudasobwa (computer) ahita yihutira kwandikira umugore we yari yasize mu rugo ubwo yajyaga mu rugendo rw’akazi.

    Agiye kurwohereza yibeshyaho gato e-mail y’umugore we ayohereza ku mugore wari wapfushije umugabo uwo munsi. Uwo mugore wari wapfushije umugabo yabaye akiva gushyingura umugabo we nawe yihutira kujya kuri mudasobwa yibwira ko wenda hari abo mu muryango we baba bamwandikiye bamusaba kwihangana, ariko akimara gusoma ibaruwo ya mbere ahita yikubita hasi.

    Maze umuhungu we aje amukurikiye asanga kuri mudasobwa hariho ibaruwa igira ati: Ku mugore wanjye nkunda cyane, Impamvu: Nagezeyo amahoro Ndabizi ko bigutangaje kubona iyi baruwa kuko utakekaga ko nabona uko nkwandikira ariko nasanze ino naho basigaye bafite za mudasobwa.

    Kandi bemerera abantu kwandikira abakunzi babo. Ubu tuvugana maze akanya gato ngezeyo, banyeretse icyumba nzabamo, gusa irungu riranyishe ngiye kukwitegura nawe ejo uzaze, ndizera ko uzabona abaguherekeza nk’uko nanjye mwamperekeje, bizu ni ahejo.

    Uzagire urugendo rwiza.

  • DIDADA niyahehe se? Barahutera ngo barashaka ko ibintu byose binyura mu masoko, bagashaka iby’amake batabanje kureba kuri quality ubundi bakabapfunyikira ikibiribiri! Uwakuyemo aye araho arigaramiye abandi batagendana ibikarito ngo Laptop, Ubony iyo babaha za zindi baha abana!!!

    • Ubundi se ninde wababwiye ko HP arirwo ruganda rukora mudasobwa zizewe? Kuki mutashatse DELL cyangwa SONY cyangwa APPLE mukagura ibiramba aho kugura ibizarangirana na mandats zanyu, murarutanze gusa! Ubwo se ni uko bakunda igihugu? Munsubize

  • iyi Commission nayisabiraga ko aba bose bagiye bagaragaraho gucunga nabi ibya rubanda dossier bazishyikiriza parquet ntizihere mu kabati ba kaboko karekare bakabisubiza kuko rubanda bagiye kwicwa n’umudali.Ntibizabe nka rya kinamico duhora twumva turambiwe n’ibihombo bya buri gihe

  • birababaje kubona igihigu cyacu abanyamahanga batugurisha ibikoresho bya fake kugeza aya magingo urugero natanga ni nko kuma telephone y’abashinwa akenshi usanga barahaye garanti y’umwaka umwe ibyo bintu nabyo tugomba kubyibohora pe!!!!!!!!!!!!!!

  • Ariko nange ndashima iyi comission yo gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa leta ariko nasaba ababishinzwe ko bitaherera muri iyo audit cg controle ahubwo tubona result, uwo bireba agahanwa kndi akishura.spécialement ndashima Nkusi n’abo bakorana muriiyo commission.

  • biragaragaza ruswa itangwa mu masoko ya leta uwajya ahita abafunga birababaje kubona umuturage yiba igitoki agakubitwa abajura ba rutura ntibafatwe

Comments are closed.

en_USEnglish