Digiqole ad

Lagos: Perezida Kagame yegukanye igikombe mu miyoborere

Iki gihembo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakigenewe n’itsinda ryitwa SilverBird Group, ku cyumweru tariki ya 2 Werurwe, mu mihango yo gutanga ibihembo ku bantu babaye indashyikirwa mu guteza imbere imiyoborere myiza, ibirori byabereye Lagos muri Nigeria.

Igihembo cyahawe Perezida Kagame
Igihembo cyahawe Perezida Kagame

Perezida w’u Rwanda yagenewe igihembo cy’indashyikirwa ‘Award of Distinction’ mu rwego rwo gushimirwa uburyo yateje imbere imiyoborere ishingiye ku mahoro no ku bwiyunge, iterambere, imiyoborere myiza, guteza imbere uburenganzira bwa muntu, guha ubushobozi umugore no guteza imbere uburezi n’ikoranabuhanga ‘ICT’.

Itsinda ryitwa SilverBird Group riha buri mwaka mu gihugu cya Nigeria umuntu wagaragaje kuurusha abandi kwitwara neza mu guteza imbere imiyoborere. Ariko abagize iryo tsinda banatanga ibihembo ku banyamahanga bo muri Afurika bitwaye neza muri urwo rwego.

Abagabo babiri muri Nigeria, Peter Obi akaba ari Umuyobozi w’Intara yitwa Anambra ndetse n’uwitwa Babatunde Raji Fashola uyobora leta ya Lagos ni bo bagaragaje kwitwara neza baza impinduka nziza muri leta bashinzwe kuyobora.

Abo bagabo bombi batsindiye igihembo kitwa ‘2013 Silverbird Man of the Year’. Umuyobozi ukuriye itsinda SilverBird, Ben Murray-Bruce yavuze ko abo bagabo ari intangarugero mu gihugu cya Nigeria.

Mu bandi bahawe ibihembo harimo umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Super Eagles, Stephen Keshi wabonye igikombe cy’umuntu wakoze ibidasanzwe ‘Special Achievement Award’.

Perezida w’Igihugu cya Sierra Leone, Ernest Bia Koroma na we yagenewe igihembo cy’umuntu wafashije igihugu cye kwiyubaka nyuma y’igihe kinini cyari kimaze mu ntambara.

Mu bantu bakomeye muri Nigeria bigeze kwegukana iki gihembo kitwa SilverBird Man of the Year, barimo n’umuherwe wa mbere ku mugabane w’AFurika Aliko Dangote. Igihembo cyagenewe Perezida Kagame cyaraye cyakiriwe na Amb. Joseph Habineza, uhagariye u Rwanda muri Nigeria.

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • woooooooooooooooow, erega president wacu , ntacyo adakorera abanyarwanda , cyeretse udashaka kureba , buretse ko wanabyumva uramutse utabibonye, ibikombe nkibi azabibona kugeza ahagaritse kuyobora iki gihugu, kuko azi kuyobora icyo aricyo azi, icyo abaturage be baba bashaka. tumurinyimu our lovely Muzehe.

  • amashyi kaci kaci kaci kaci!!!!!!!! mbega byiza narinzi ko ari abanyarwanda tubona ibyo adukorera none n’amahanga yose arabibona komeza wese imihigo turagushyigikiye ni ibitari byo uzabizana kuko igihugu cyacu gifite icyerekezo kiza.

  • Imiyoborere myiza mu Rwanda yashinze imizi kuva ku mudugudu kugera muri perezidansi ndetse biranigaragaza pe ariko mu rwego rwo kuduhashyiriza ubukene nabwo bukayoyoka murubyiruko dore ko ariho bigaragara ko bwatujishiye cyane hakwiye kurebwa uburyo mu miyoborere myiza nacyo iki kibazo cyingutu cyacyemurwa kuko birakabije cyane!

  • NONEHO TURAMWONGEZA IZINDI MANDA KUGEZA IGIHE ISI IZARANGIRIRA, KAGAME OYEEEEEEEE!

  • Mutanjye amashyi n’impundu

  • HHAHAHAAA, AMASHYI SASA..

    • Mwebwe mujiginywe sasa. aho mubera fake. Iyaba Kikwete mwari kuvugishwa dore wagirango ni HABYARA WANYU WAZUTSE!!! MUZEMERA BASHA.

  • inde noneho uhakana ko muzehe wacu adakomeye? amahanga aramuzirikana kubera ubudashyikirwa akamugenera ibihembo kandi natwe turabyishimiye twivuye inyuma , muzehe oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

  • Iyi ni cinema shahu keretse abana baba batazi agakino kaba kabayeho kugirango bamukorere robbying hagamijwe kurangaza abantu “distraction”. Ubu se reka mbabaze namwe munsubize:

    1. iterambere rinoze wavuga yuko ari irihe? ubu se hejuru y’icyakabiri cya abaturage bo mu Rda (hafi millioni 6) si bari munsi y’umurongo w’ubukene?? Ntibashobora kubona ibibatunga by’ibanze mbese ku munsi ntibabasha kurya amafanga agera ku 1 dollar.

    2. Imiyoborere myiza se yerekanwa n’iki? Ruswa akarengane ku nzego zose niba bidahari mu Rda naba mbeshye!! Gusa ibi byose ntibibasha kujya ahagaragara kubera abaturage badafite uruvugiro nta kwishyira no kwizana kuba mu Rda. Cyibaye ari ibyashobokaga ugaha abaturage urubuga maze bakavuga akabari ku mutima benshi muri twebwe ntitwazongera gutekereza nk’uko ubu dutekereza.

    3. Uburenganzira bwa muntu se bavuga ni ubuhe? Mu Rda niyo Leta yonyine mu isi ya Rurema itajya yemera critiques ntiyemera amakosa ntiyemera na abayinenga. Leta ishaka kumva gusa ikinyoma aho abantu badatinya kubeshya no kubeshyera abo batavuga rumwe mu bitekerezo!!

    4.Ubushobozi umugore!! Aha ni ugusetsa imikara kabisa!! Umugore se ubushobozi bamuhaye muri politike ni ubuhe mu gihe adashobora kuvuga ibitekerezo bye ngo wenda babyange ariko yabivuze!! Iyi ni i carte ya politique gusa ntaho ubundi abagore bo nta output na ntoya cyane kuri scene ya politique mu Rda .

    5. Guteza imbere uburezi??? Ubu u Rwanda muri East & Central Africa ruri mu bihugu bifite education iri tres mediocre!! Sinzi niba hari uwajya impaka kuri iki kibazo? Ese wagereranya uburezi bwo mu Rda n’uburezi bw’igihugu cya abaturanyi cy’i Burundi? Congo se? Tanzania se? Uganda se? Kenya se? Ushidikanya azakore ubushakashatsi kuri iyi ngingo.

    Igisubizo ku bibazo by’u Rwanda tugisanga muri Bibiliya Job 28:28 “Kwubaha Uwiteka nibwo bwenge kandi kuva mu byaha niko kujijuka” si non ibindi byose turavunikira ubusa mu gihe dukomeje gutera umugongo Uhoraho. Nzabandora ni umwana w’umunyarwanda!!

    “UM– USEKE NDABINGINZE COMMENTAIRE YANJYE NTIMUYINYONGE KUKO NTA KIBI KIRIMO. UKURI KURARYANA ARIKO TUGOMBA KWIGA KUJYA TUKUVUGA KUKO ARIKWO KWONYINE KUZATUMA TUBANA MU MAHORO TUKABASHA KUGERA KUBYO TWIFUZA.”

    • uvuze ubusa nuko usoreje ku ijambo ry’ Imana naho ubundi ntacyo uvuze sanga FDRL ikuyobore cg ujye kurwara amavunja mu Burundi na Uganda mbonye ubashima.

      • ko atanze ibitekerezo ingingo ku yindi ubwo wowe uvuze iki!!

  • Byo Kagame ni Umuyobozi. N,ubwo waba utemera ikipe jya wemera ibitego itsinda

  • Jyewe Nkunda Paul KAGAME ni Umugabo utajegajega, uri smart imbere n’inyuma. Mzee wacu rwose turagukunda kandi mbona nta wundi ufite ubupfura nk’ubwawe bwo kuyobora iki Gihugu uyu munsi. Gahunda ni 2017 tukongera tukagutora

  • mbabajwe nugaruye habyara ko yamaze abarikumuha amshyi naho kikwete nakwete ntaribi bodaboda zirahari wangu kdi zirahendutse

  • Turagushimiye nyakubahwa kagame nanje ndaguhevye imigish’imana. Ikugereho dada.

  • PEREZIDA KAGAME’KOMEREZA AHO

  • uwise kazungu, ndagira mubwireko , ikuzimu iki gihugu cyavuye , ndumva utahita ukwena , ukavuma umuntu nngo ntacyo yakoze, uwari kugera murwanda in 1994 nko mu kwa 12, wari kugirango ni ikuzimu, ibintu abantu byose byose byarangiye, abantu kumubiri no mumutima, umuntu uhaheruka icyo gihe akagaruka uyu munsi, Muzehe wamuha nibirenzi iki gikombe bamuhaye, gusa kutanyurwa kuri bamwe ibyo ntibyabura mu muryango, gusa hari igihe habaho no kurengera, twakarebye ikiduteza imbere aho kureba utuntu tudafite naho twerekeza abantu

Comments are closed.

en_USEnglish