Digiqole ad

Lady Gaga yiringira ubugore bwe kurusha imana

Lady gaga ni umuhanzi ukunda kugaragaraho udushya, aherutse gutangaza ko we asenga abagore gusa, kandi yiringira ubugore bwe,  igitangaje nuko uyu Lady Gaga mu mabyirukaye  yakuriye mu idini rya abakatolika.

Avugako igihe cyose bamubwiraga gusenga Imana cyangwa Yezu we yahitagamo gusenga no kwiringira ubugore mbega akumvako kuba ari umugore byamufasha mubyo akeneye .

Yatangarije  Popjustice ati : “nkiri muto nigaga mu ishuli ryabakatolika noneho buri mukobwa ku ishuli bakamubwira gusenga mu izina rya Yezu hamwe n’Imana . Njye ngasenga abagore  niringiranga imbaraga z’abagore kandi sinigeze mfata  Imana nkaho ifite igitsina gore cyangwa gabo

Abagore nibo asenga/Photos Internet

“nasengaga  Mariya cyangwa Mariya Madalena ubundi  ngasenga masenge Joanne wapfuye akiri muto kuko namubonaga nk’umumarayika  mu ijuru arimo akora iruhande yImana kandi andeberera.” Lady Gaga

Akomeza avugako we n’ubu akibikora kandi aribyo bimuha imbaraga mu kazi ke akora ko kuba ari umuhanzi muri Pop.

Gaga ati: “abagore nka mariya nyina wa yezu  , mariya madalena nibo kitegererezo cyanjye mubyo nkora kuberako banyigishije icyo bivuga kuba umunyamwete. “

Birabaje kubona muri bibiliya bavugako bicishaga amabuye abagore bakoze ubusambanyi cyangwa andi makosa , hano bigaragarako abagore arimo bibasirwaga nibyo bihano niyo mpamvu njye ndeba mubihe bishize byanjye nkanareba ukwizera kwanjye noneho nkikomeza nkagirano kwiringira muri njye ubwanjye .

Umuseke.com

11 Comments

  • uyu muhanzi ni umuhanga cyane haba mu ndirimbo ndetse no mubyo akunda gutanagaza.

  • ibi byo rwose gaga avuzee ko yiringira imbaraga z’abagore nibyo,kuko niba hari abantu bafite ingufu muri iyi si ni abagore.

  • gaga avuze ikintu kintera gutekereza ikandamizwa ry’abagore usanga rishobora kuba rifite invano muri bible,kuko niba umugore yaraterwaga,amabaye yasambanye,kuki umugabo we batamuhanaga?yabaga yisambanyije se?ibyo ni ikandamiza rirenze,rishyigikiwe na bible,ikindi nanubu kikiriho,ni aho isanga ubu muri gatulika badashobora guha abagore ubupadiri,cyangwa n’izindi tiels zabo,ngo ni bible iboshya.GAGA u’re the source of my insipiration.

  • sha umuseke muzi gucukumbura koko! ubu nkaya mafoto ya GAGA mwayakuyehe? cyokora niba hari ugira contacts ziwe muzamumbwirire ko ntawe ugura imineke itonoye!! kuko nkuriya waba umukeneyeho iki, ko ibintu byose yabigize live. ntabanga.

  • dore umugore dore umugore!!!ureke babandi b’ikigali baba bacyatsa gusa,niba ubikoze byemere ko ubikora,aho uba ufite n’amahirwe yo kuzabireka!!!!!!naho nitwishushanya tukavuga ngo “zimya itara” ntacyo tuzageraho.

  • ndumiwe koko!!mwanyoherereje number ye bana!!

  • uyu mugore avugwaho ko akorera satani, muzashake kuri google mwandikemo illuminati, muzabonamo ibimenyetso byose bya satani nabantu babahanzi bayikorera kwisi harimo biyonce numugabowe, keny west , rihanna, nabandi

  • @rwanda
    ese waba uzi aho abashaka kujya muri illuminati baca ngo undangire?naho satani yo ibyo ni agahezo,kuko buri wese afite iye yiremeye,itandukanye n’uyundi;naho se muri illumunati niba bajyamo bagacuranga neza nka gaga rwose ayo bazansaba nzayatanga.

  • Imana ni imwe kandi niyo igenga byose gusa kuba yemera ingeso azanayikira biruta kure umuco nyarwanda aho umuntu yishushanya ntagaragaze uko ari

  • uyu muhanzi ni self confident pe!nawe se utiringiye icyo uricyo,wakwiringira iby’abandi?u’re right gaga.

  • noneho ndumiwe peeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
    uyu we anshyize hasi ntakintu cyo kuvuga nsigaranye kuko byose ndabona yabirangije!
    jyenda gaga we urarenze ikindi urasekeje uri comedian usumba abandi bose,ariko wamugani ubwo wemera ingeso biroroshye nokuyihana.

Comments are closed.

en_USEnglish