Lady Gaga ubu ntabasha no guhagarara
Ntabwo biri kumugendekera neza uyu mucuranzikazi, mu minsi ishize umukozi we yavuze amabanga ye menshi, Gaga kandi aherutse gusubika ibitaramo bye bimwe kubera ‘Surmenage’ ubu noneho akaba yemera ko atabasha no guhagarara kubera imvune.
Ku rubuga rwe rwa littlemonsters.com yatangaje ko imvune afite yayigize ari muri concert mu minsi yashize, akavuga ko yayihishe ikipe bakorana n’abafana mu rwego rwo kwanga kubaca intege.
Yatangaje ati “ Ubu birakomeye, simbasha no guhagarara. Nagerageje guhisha iyi mvune ikomeye ariko ubu ntibigishobotse. Ndababara cyane ntacyo nakora, ubu ndasenga nsaba ko ikira”
Uyu mukobwa w’umunyamerika yiteguraga gutangira kuzenguruka ibihugu yerekana Album ye yise “Born this Way” ariko ngo ntibigishobotse.
Mu mpera z’umwaka ushize uyu mukobwa ubusanzwe witwa Stefani Joanne Angelina Germanotta yiyongereye ibiro byinshi ku mubiri we, ubu akaba yari muri gahunda zo kubigabanya nazo zikaba zitagishobotse kuko agiye ubanza kuvurwa.
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM
0 Comment
kandi nu mu marionnette wa ba illuminati. Nagende bamuvure!
Abiziranyeho na billuminati buriya yanze gutanga amaraso none bamuteye uburwayi
MWAVUGURUYE IKI UBU KO NFUNGUYE HANYUMA AHO NGOMBA KUZUZA NGASANGAMO E MAIL YUNDI MUNTU .
KANDI TUTANAKOREYE KUMASHINE IMWE
NDUMIWE
MUKOSORE AKO KABAZO
( NSANZEMO E MAIL: [email protected]
ngaho ibaze
Uko niko satani akora,amara kubakoresha ibyo ashaka akabajugunya nkimyanda bagapfa nabi,biyahuza drogues,tuuuuuuuuuuuuu,muze twe dukorere Imana niyo ihemba neza,hano kw’ISI 100% ndetse nubugingo buhoraho.
Umva nyine pe!!Nahumure azakira
Uriya mukobwa yigize akaraha karyahe nibitari biriya azabibona naticuza ngo asabe Imana imbabazi kuko amaraso y abantu avurwaho guhora akaraba umubiri we ibyo ni akumiro.
Comments are closed.