Digiqole ad

Lady Gaga akurikiranwe n’uwari umukozi we

Uwahoze ari umukozi (Personal Assistant) wa Lady Gaga ubu ari kumukurikirana mu nkiko kuko tubikesha TMZ.

Jennifer O’Neil ari kwishyuza Gaga  ibihumbi $380,000 ngo yamwambuye ku masaha 7 168 y’ikirenga yamukoreye ubwo bari bakiri kumwe.

Lady Gaga
Lady Gaga

Jennifer ngo yari ashinzwe kumuha igitambaro cyo kwihanagura (esuie-main) mu gihe yabaga avuye mu mazi, ndetse akanakora ako kumubyutsa ku gihe no kumwibutsa gahunda afite.

Jennifer avuga kandi ko Gaga yanamukoreshaga amasaha yo mu gicuku igihe yabaga yagiye kwishimisha, akamukoresha kandi mu ndege ye bwite, muri za stade, yatchs, muri za gari ya moshi n’ahandi henshi yabaga agenda.
Jennifer O’Neil yatangaje ko akazi yamukoreraga katagiraga ikiruhuko cyangwa igihe cyo gusinzira.

Umuvugizi wa Lady Gaga we yatangaje ko ibi bivugwa na Jennifer bahoze bahuje nyirabuja atari byo ndetse nta gaciro bikwiye guhabwa.

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

4 Comments

  • UYU MUKOBWA IYO MUBONYE MUBONAMO IZINDI MBARAGA ,NTAMUHANZI KAZI WUMUNYARWANDA UKWIYE GUTERA IKIRENGE MUKE.

  • Ni yishyure wana, ko baba bayafite ubundi babuzwa n’iki kweli!??

    Burya koko ngo bene ibintu ni nabo bene ifemba kokoo!!!

  • Ko ashinyitse nk’ishitani se? buriya ntajya ikuzimu? ahaaaaaa

  • ahaaa yaza aherana ga ngo numugore wa shetani atamafaranga afite cnk niko yamutegetse?

Comments are closed.

en_USEnglish