Digiqole ad

Laduma, Umunyamideri ukomeye muri Africa azaza kuyimurika i Kigali

 Laduma, Umunyamideri ukomeye muri Africa azaza kuyimurika i Kigali

Laduma umurika imideri muri Africa y’Epfo

Umuhanzi w’imideli ukomoka muri Afurika y’epfo , Laduma Ngxokolo yatumiwe i Kigali  kumurika imideri ye mu gitaramo cyateguwe na ‘ Collective rw’ giteganyijwe kuba kuwa 10 Kamena 2017.

 

Laduma umurika imideri muri Africa
Laduma umurika imideri muri Africa y’Epfo

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Collective rw bavuze ko batewe ishema no kuba Laduma Ngxokolo azamurika imideri mu gitaramo bari gutegura.

Laduma uhanga imideri yavukiye muri Afurika y’epfo ahitwa Port Elizabeth mu 1986

Mu 2016 yeguka igihembo cy’umuhanzi w’imideri mwiza w’umwaka, iki gihembo yagiherewe muri Uganda mu bihembo bya ASFA (Abryanz Style and Fashion Awards).

Mu 2003 ubwo yigaga mu ishuli rya ‘ Lawson Brown High School ‘ aho yatangiye kwiga kudoda  ibi byaje kumufashe gutangira neza akazi ko guhanga imideri.

Gukora cyane no kugaragaza udushya mu mideri ye nibyo byamufashije kwegukana igihembo mu 2010 , aha yigiraga ubuntu mu ishuli rya ‘ Nelson Mandela Metropolitan University’

Ubu uyu muhanzi w’imideri akomeje kwigarurira imitima y’abantu benshi barimo n’ibyamamare bitandukanye , twavuga nk’umuririmbyi Jidenna nawe ukunzwe cyane muri iyi minsi, rimwe na rimwe nawe ajya anyuzamo akambara imideri yahanzwe na Laduma.

Laduma aha yari arimo kumurika imideli ye
Laduma aha yari arimo kumurika imideli ye

Mu 2014, uyu muhanzi w’imideri yabwiye BBC yavuze ko buri gihe akora ibishoboka byose ngo ibihangano bye bigere kure.

Ati ” imideri yanjye akenshi iba yiganjemo ibitekerezo nakuye mu mico y’aho mvuka, mfata umwanya ngahanga imideri igezweho nshingiye ku byo mba nakuye mu mico y’iwacu. Ibi kandi bimfasha kurenga imbibi za Afurika nkabasha kwambika abantu baturuka ku migabane itandukanye.”

Uyu muhanzi yamuritse imideri mu migi itandukanye ku isi irimo Berlin, London, New York na Paris, ubu agiye no kuza i Kigali.

Yatangiye kwegukana ibihembo byinshi mu 2010 nka International Society of Dyers and Colourists Design Award’ muri uwo mwaka yongeye kwegukana ikindi cya ‘ International Representation Award’ .

Mu 2011 yegukanye icya ‘ Marie Claire Prix De Excelence Best Emerging Designer Award’ , mu 2012 yegukanye icya ‘ Nelson Mandela Metropolitan University Rising Star Award’ , mu 2014 yegukanye icya ‘ Premium International Best Emerging Designer for SS15 Menwear’ , mu 2015 yegukanye icya ‘ Yoox.com Who is Next Dubai Award’ , mu 2016 Yegukanye icya ‘ Design Indaba Most Beautiful Object in South Africa Award’ n’ibindi.

Jidenna uri ibumuso wambaye ingofero nawe ni umwe mu bambara imideli ya Laduma
Jidenna uri ibumuso wambaye ingofero nawe ni umwe mu bambara imideli ya Laduma
yatsindiye igihembo cy'umudesigner mwiza muri ASFA
yatsindiye igihembo cy’umudesigner mwiza muri ASFA

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish