Laboratoire y’ibitaro bya Nyagatare yatoranyijwe muri 32 muri East Africa
Laboratoire isuzumirwamo indwara y’ibitaro iri muri 32 zatoranyijwe muri Africa y’Iburasirazuba mu gupima indwara zambukiranya imipaka ikaba no muri eshanu zatoranyijwe mu Rwanda mu gupima indwara z’ibyorezo zambukiranya imipaka.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyagatare buvuga ko iyi Laboratwari ishobora gupima indwara nka Ebola, Cholera n’izindi zikomeye zambukiranya imipaka zidakunzwe gupimirwa mu bitaro by’uturere.
Masengesho Vedaste umuyobozi wa Laboratwari avuga ko ibi bituma ibizamini byinshi byo mu turere turi hafi hano aho kujyanwa i Kigali bizazanwa i Nyagatare.
Masengesho ati “gukumira indwara z’ibyorezo n’imwe mu nshingano z’iyi laboratoire, dukorana cyane n’izindi Laboratoire ziri hafi muri Uganda kuburyo iyo hadutse icyorezo duhita dufatira ingamba hamwe mu kugikumira no kugisuzuma byihuse. Nka Ebola ikunze kuvugwa muri Uganda biroroshye ko tuyikumira hano kuko tuba twahise tumenya amakuru byihuse.”
Iyi Laboratoire ngo abakozi bayikoramo bahuguwe by’umwihariko kugira ngo bagire ubumenyi bwisumbuye mu gusuzuma indwara bakoresheje ibyuma n’ubushobozi bw’iyi Laboratoire.
Umwihariko wayo harimo kuba ifite ubushobozi bwo gupima igituntu k’igikatu kikaba cyaboneka mu gihe cy’amasaha abiri.
Ibitaro bya Gahini, Ngarama, Gatsibo na Kiziguro byifashisha iyi Laboratoire mu gupima byihuse igituntu cy’igikatu
Kuva mu 2013 ngo mu bantu basuzumye bane gusa nibo basanganye igituntu cy’igikatu.
Undi mwihariko w’iyi laboratoire ni ubushobozi bwo gupima umubare w’amavirusi ari mu mubiri ku bantu babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA . Mbere byabafataga amezi atatu ariko ubu mu byumweru bibiri baba babonye igisubizo .
Iyi laboratwari kandi ifite imashini ipima indwara z’umutima, umwijima, impyiko n’izindi. Aho ifite ubushobozi bwo kwakira ibizami 340 ikabibonera igisubizo mw’isaha imwe.
Mugihe haketswe ko hari icyorezo gishya, iyi laboratoire ikorana bya hafi n’abashinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu, bashyira abaganga ku mupaka bagapima buri muntu winjira n’usohoka mu gihugu, uketwse ahita yoherezwa kuri iyi laboratoire igasuzuma vuba niba afite icyo cyorezo.
Iyi Laboratoire ya Nyagatare yashyizweho mu 2013 ngo ikumire ibyorezo byambukiranya imipaka cyane cyane ibyaturuka mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda gihana imbibi n’akarere ka Nyagatare.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW