Ratko Mladic imbere y’urukiko
La Haye:Kuri uyu wa gatanu nibwo uwari umusirikare mukuru w’ Abaserbia muri Bosiniya Ratko Mladic,watawe muri yombi kuva kuya 26 Gicurasi aza kugezwa imbere y ‘umucamanza ku nshuro ya mbere mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho ikitwaga Yougoslavie (TPIY) i La Haye.
Ratko-Mladic mu rukiko |
Uyu mugabo watawe muri yombi nyuma y’ imyaka 16 yari mu bashakikishwaga cyane ku mugabane w ‘Uburayi akaba akurikiranyweho kugira uruhare mu bwicanyi bwabererye ahitwa Srebrenica,ubwicanyi ndengakamere bwabereye ku mugabane w’ Uburayi guhera intambara ya kabiri y ‘isi irangiye. Ubu bwicanyi bukaba bwarahitanye abantu basaga ibihumbi 8.000 b ‘abayisilamu hari mu mwaka w’ 1992-1995.
uyu mujenerali ufite imyaka 69 , akaba ashobora kuza kwemera cyangwa akaza guhakana ibyo aregwa. Biteganijwe ko aza kumvwa mu rubanza rwe kubyo aregwa i saa 8hoo ku masaha mpuzamahanga (8h0o GMT). Akaba kandi ashobora no kuza gusaba iminsi 30 yo gutekereza kubyo ashinjwa.
Uru rubanza rushobora kuzamara amezi atari make,aha ngo bikazaba ari mu rwego rwo guha akanya uruhande rw’ uregwa ngo rushake ibihamya byo kwiregura kubyaha byagaragajwe n uruhnade rw’ubushunjacyaha.
Yahoze ari umusirikare ukomeye
Umucamanza Alphons Orie, wakoze idosiye y’ intangiriroy y ‘uyu mugabo muri 2008 ari ni nawe wakoze idosiye y’ umunyapolitiki w ‘ umunyaseribia, Radovan Karadzic, niwe uza no kugenzura indangamuntu y’ uregwa Ratko Mladic aho aza no kumusomera ibyaha 11 aregwa harimo ibyaha bya genocide, ibyaha byibasiye inyokomuntu , ibyaha by’ intambra n’ ibindi ,byose biri ku mutwe wa Ratko Mladic.
Uru rubanza ruraza kumvwa mu gihe k’ isaha imwe ,umucamanza akaba azano kumenyeshwa uko ubuzima bw’uregwa buhagaze, aho aza no kwemeza niba koko uyu mugabo jenerali Ratko Mladic yakomeza gufungirwa i La Haye.
Aleksandar Aleksic,akaba ariwe uteganijwe ko ari we uza kuburanira uyu mujenerali Mladic muri uru rubanza rwe rw’ intangiriro.
Jonas Muhawenimana
Umuseke.com
2 Comments
uyu mugabo sinzi icyo azahakana yishingikirije,kuko amashusho ahari amugaragaza ayoboye ibikorwa bigayitse.
ngirango iminsi y’abicanyi bose irimo irabarangiriraho?dore bin laden baramwirengeje,uyu nawe agiye gukanirwa urumukwiye,hasigaye kabuga wamaze abanyarwanda.
Comments are closed.