La Haye: Callixte Mbarushimana azitaba urukiko kuwa gatatu
Uwari Umunyamabanga mukuru w’umutwe wa FDLR, Callixte MBARUSHIMANA, muri iki cyumweru azitaba urukiko mpuzamahanga rw’I La Haye mu Buholandi, kugira ngo abazwe ku byaha akurikiranyweho nk’uko urubuga rwa expatica.com rwabishyize ahagaragara.
Mbarushimana ashinjwa ibyaha bitandukanye byakozwe n’umutwe wa FDLR mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa, aho uyu mutwe ufite indiri mu mashyamba.
Muri ibi byaha harimo ibyaha byibasira inyoko muntu, kwica, gufata ku ngufu abagore, ndetse no gutoteza, ibi byaha byose ngo yaba yarabikoze mu mwaka wa 2009.
Kuri uyu wa gatatu ubwo azaba yitabye urukiko, ubushinjacyaha ngo bugomba kugaragariza urukiko ko bufite ibimenyetso bifatika ku byaha by’intambara, ndetse n’ibyibasiye inyoko muntu; ibimenyetso byatuma urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi.
Abunganira Mbarushimana mu mategeko nabo, bazahabwa umwanya kugira ngo bagire icyo bavuga ku byaha by’umukiliya wabo, hanyuma urukiko ruzafate igihe kingana n’iminsi 60 cyo gufata umwanzuro niba Mbarushimana agomba kuburanishwa cyangwa urubanza ruhita ruhagarara.
Uyu mugabo ufungiye i La Haye, aregwa kuba yarategetse inyeshyamba za FDLR kugaba ibitero ku baturage b’abasivili abishaka kandi yabitekerejeho.
Ubushinjacyaha bwongeraho ko abarwanyi ba FDLR bagiye bahatira abagabo guhohotera abagore n’abakobwa , rimwe na rimwe bakangiza ibitsina by’abagore babaga bafashe ku ngufu, bakabaga abagore batwite ndetse bakanatwika amazu y’abaturage.
Umunyamategeko wunganira Mbarushimana, Nick Kaufmann, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Ubufaransa (AFP) ko mu rukiko bazagaragaza ko ibyo Mbarushimana aregwa nta shingiro bifite ndetse ko ‘ari umwere’.
Mbarushimana yatawe muri yombi mu kwezi kwa cumi umwaka ushize wa 2010, afatiwe I Paris mu Bufaransa aho yabaga nk’impunzi ya politiki.
Yohererejwe urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’I La Haye mu Buholandi mu kwezi kwa mbere uyu mwaka. Yitabye urukiko bwa mbere tariki ya 28 Mutarama amenyeshwa ibyaha akurikiranyweho, akaba yarahise abihakana.
Emmanuel Nshimiyimana
UM– USEKE.COM
1 Comment
uriya munyamategeko uvuga ko umukuru wa fdlr ari umwere arabivugishwa n’amafaranga kandi ni akazi kamuhemba nta kundi yavuga,ariko aramutse afite bashiki be cyangwa nyina na banyirasenge bashinyaguriwe n’inyeshyamba uwo aburanira ayoboye ayo yivugisha yayaririsha.
Comments are closed.