Digiqole ad

Kwiyubaka mu bushobozi birashoboka, ariko ku mutima biracyari kure

Buri mwaka hashyirwaho insanganyamatsiko igendanye n’icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri uyu mwaka iyo nsanganyamatsiko ikaba ari ’’Kwibuka twiyubaka.’’

Uyu yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi
Uyu yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Nyuma y’imyaka 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, hakaba hagaragara iterambere mu mibereho ya bamwe mu bayirokotse, kuko bitabwaho bagahabwa ubufasha butandukanye.

Ubwo bufasha bahabwa burimo kubakirwa amazu, kuvuzwa, kurihirwa amashuri, guterwa inkunga mu mashyirahamwe , n’ubwo  inzira ikiri ndende kuko abataragerwaho n’ubufasha bakiri benshi, nabubakiwe jenoside ikirangira ubu amazu yabo akaba arimo gusenyuka.

Abagezweho n’ubu bufasha bemeza ko bwabafashije gusubira mu buzima busanzwe, abagifite akabaraga batakuye ubumuga muri Jenoside babasha gushaka imirimo barakora biteza imbere, abanyeshuri bariga baraminuza babona akazi, abandi bihangira imirimo, ubu bafite aho bigejeje biyubaka mu bushobozi.

Uku kwiyubaka mu bushobozi n’ubwo bigenda bigaragara kuri benshi mu barokotse Jenoside, gusana imitima bikaba bikigoye kugerwaho nyuma y’imyaka 20 jenocide ibaye.

Iri sana mitima rikigoranye rikaba rigaragazwa n’ihungabana rikomeye ryagaragaye  ahantu hatandukanye muri iki cyumweru cyo kwibuka , aho nko ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, abarenga ijana bahungabanye bikomeye, bakarusha ubwinshi abajyanama mu ihungabana, hakitabazwa imbangukiragutabara zabafashije kubageza kwa muganga.

Bamwe mu bahura n’iryo hungabana bakaba batangaza ko bariterwa ahanini, n’ubuzima bubi baciyemo mu gihe cya jenocide, imfu z’indengakamere ababo bishwe barebera, hakiyongeraho ko batanabashije kubabona ngo babashyingure, aho imvura igwa umuntu akumva imibiri y’abe itwarwa n’umuvu ku gasozi.

Ikindi ni kubataragezwaho izo nkunga zibafasha kwikura mu bukene bukabije basigiwe na jenoside, byakwiyongera kuri ibyo bikomere bya jenoside babana nabyo, bikaba bimwe mu byongera ihungabana ku barokotse kuko baba bareba imbere habo bakabona ari ntaho.

Ikindi nanone gitera ihungabana ku barokotse jenocide, ni bamwe mu bagize uruhare muri jenocide yakorewe Abatutsi barekuwe, ariko bakaba batarigeze berekana aho imibiri itaraboneka yajugunywe, ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ibi bikaba ari bimwe mu bitumye inzira yo gusana imitima ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ikiri ndende, bikwiye kwigwaho bigakemurwa ku buryo bwimbitse n’inzego zose zirebana nabyo zirimo, FARG, CNLG, ndetse n’abandi banyarwanyarwanda muri Rusange, kuko  niyo nzira yo kugirango ibikomere by’Abasizwe iheruheru na jenoside bitangire gukira.

Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish