Digiqole ad

Kwinjira, gukora no gutura mu Rwanda byorohejwe

KIGALI – Leta y’u Rwanda imaze kwemeza itegeko rishya rigenga abinjira n’abasohoka mu Rwanda. Iri tegeko rikaba ryorohereza abanyamahanga gukorera no gutura mi gihugu cy’u Rwanda.


Iri tegeko rishya ritanga uburenganzira busesuye ku banyamahanga bifuza gukorera mu Rwanda, Leta y’u Rwanda ikaba ivuga ko ari uburyo bwo gushyigikira abanyamahanga bashora imari  yabo mu Rwanda.

Iri tegeko ryemerera abaturage bari mu bihugu bigize umuryango w’Africa y’iburasirazuba gusura u Rwanda mu gihe cy’amezi 6 nta VISA. Abaturage bari muri CEPGL nabo bazajya binjira mu Rwanda nta kibazo, ariko bishingiye kubwumvikane ibihugu bifitanye kurujya n’uruza rw’abantu

Iri tegeko kandi rikaba ririmo ingingo yemeza ko Abakerarugendo bamara igihe kiri munsi y’umwaka mu Rwanda, abashaka gukorera mu Rwanda,abaje mu Manama, abaje gukorera ubucuruzi mu Rwanda, muri rusange bashobora guhabwa VISA irihagati y’amezi 3 kugeza ku myaka ibiri.

Ikindi ni uko abanyamahanga bifuza gutura mu Rwanda, bazajya bahita bahabwa uruhushya rwo gukora (Work Permit)

Abashoramari, bashora imari yabo mu buhinzi n’ubworozi, ikoranabuhanga,ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibikorwa by’inganda n’indi mirimo bo bazajya bahabwa indi myaka 3 y’inyongera.

Ba rwiyemeza mirimo bashora imari mubyaro nabo bazajya bahabwa imyaka 2, mugihe ubusanzwe bahabwaga umwaka 1.

Claire U

Umuseke.com

3 Comments

  • Sha ibi kabisa ni sawa sawa kuko hari abanyamahanga benshi bishimira kuba mu Rwanda,kandi nayo ma devise yabo tuba tuyakeneye.
    Nibaze kuko abashomeri benshi bari mu rwanda bazabona akazi.

    Leta iba iturebera igifite akamaro!

  • Kabisa ni byiza ahubwo abo bashoramari mundangire nkorane nabo mfite ubutaka bunini hegitariziranga 20 nta bushobozi bwo kububuaza umusaruro , nsanga nkoranye nabo byatanga umusaruro kuri twese

  • Abanyarwanda se bo bazabagenzereza nkuko u Rwanda rugenjereje abarwinjiramo?

Comments are closed.

en_USEnglish