Digiqole ad

Kwimana amakuru….Ni ubwoba cyangwa ni ukutigirira ikizere?

 Kwimana amakuru….Ni ubwoba cyangwa ni ukutigirira ikizere?

Hari inzego zimana amakuru nkana

Kuva mu 2013 hashyizweho itegeko rigenga gutanga amakuru no kuyasaba n’ibigendanye nabyo. Iri tegeko rigena uko umunyamakuru yemerewe gusaba amakuru inzego bireba akayahabwa mu buryo yagennye. Gusa kugeza ubu haracyari ikibazo cy’imyumvire kuko hari inzego nyinshi zimana amakuru nkana. Bivugwa ko hari abagira ubwoba gusa cyangwa se hakabaho kutiyizera mu nshingano zo gutanga amakuru.

Bamwe mu bateraniye mu biganiro ku birebana n'uburenganzira n'inshingano zo gutanga amakuru
Bamwe mu bateraniye mu biganiro ku birebana n’uburenganzira n’inshingano zo gutanga amakuru

Umuryango Never Again Rwanda wahurije ahamwe amanyamakuru, abakozi ba Leta, sosiyete civile ngo baganire ku nshingano yo gutanga amakuru. Mu biganiro by’iminsi ibiri, byagaragaye ko hakiri ukutamenya, ukwitinya no gutinya gusa. Aya mahugurwa yari agamije guhindura iyo myumvire no guhana ubumenyi.

 
Abanyamakuru bagaragaje ko hakiri ikibazo mu nzego z’ubuyobozi zishaka guhisha ibintu byinshi bireba abo bakorera (abaturage) ndetse n’amakuru afitiye abaturage akamaro kuyatanga bikagorana.

 
Inzego zitandukanye zagaragaje ko kudatanga amakuru biterwa n’ibibazo bitandukanye birimo kwitinya. Aho ngo usanga umuyobozi ushinzwe gutanga amakuru yumva atabikora mu gihe ngo atari umuyobozi mukuru ubyikoreye. Aha ngo hari ubwo hazamo na kamere cyangwa imyumvire by’umukoersha nawe ushobora kuba atumva impamvu akwiye kureka amakuru agatambuka.

 
Ibi ngo bigira ingaruka ku bakeneye amakuru (abaturage) yashoboraga kugira ibyo akemura ku mibereho yabo ku kibazo bafite cyangwa se ku kubamenyesha ikintu runaka batari bazi.

 
Abanyamakuru byagaragaye ko nabo hari benshi batazi uburenganzira bahabwa n’itegeko mu gusaba amakuru no kuyahabwa, hari abayimwa bakituriza kandi ngo hari inzego zabafasha kuyageraho nk’Urwego rw’Umuvunyi.
Gusa byanagaragajwe ko hari abanyamakuru bakoresha nabi uburenganzira bwo guhabwa amakuru bakabukoresha mu nyungu bwite zabo cyangwa bahohotera uwo basaba amakuru.

 
Eric Mahoro umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu muryango Never Again Rwanda yateguye ibi biganiro, yabwiye Umuseke koi bi biganiro no guhurwa byari bigamije gusubiza ikibazo cy’ubumenyi bucye mu bijyanye no gutanga amakuru.

 
Mahoro ati “Hari abantu benshi badafite ubumenyi ku burenganzira n’inshingano byo guhabwa no gutanga amakuru. Niyo mpamvu twatekereje uru rubuga ngo abantu baganire kuri byohagamijwe gushyira mu bikorwa bwa burenganzira bwo gusaba no guhabwa amakuru.”

 
Never Again Rwanda ivuga ko abafite mu nshingano gutanga amakuru bamwe muri bo batazi ko babitegekwa n’itegeko, hakaba abandi bazi iryo tegeko ariko bakaryirengagiza nkana bakima amakuru abanyamakuru bari gukora inshingano zabo.

 
Ukibutsa ko nta muntu uri hejuru y’itegeko bityo ugakangurira ababishinzwe gutanga amakuru.

 
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish