Digiqole ad

KWIKUBIRA, intandaro y’ubukene no gutindahara kwa Africa

 KWIKUBIRA, intandaro y’ubukene no gutindahara kwa Africa

Bashonje kuko hari abashaka kurya bonyine

Amateka yerekana ko kuva muntu yabaho, yaranzwe no guharanira inyungu ze gusa. Uretse kuba  aharanira inyungu ze, muntu yifitemo kamere yo kuvuga ngo: ‘Njye kandi Njyenyine”. Kubera uku kwikunda no gushaka kwikubira imitungo  byaranze amateka, byagiye bituma ibihugu bimwe bigaba ibitero ku bindi, bikica abantu byita abanzi babyo, bigasahura ndetse bikanigarurira imitungo yabyo.

Bashonje kuko hari abashaka kurya bonyine
Bashonje kuko hari abashaka kurya bonyine

Ubwami bw’Abaromani bwari buzwiho kugaba ibitero bigamije kwigarurira ubutunzi bw’ibihugu bwafataga no kubihindura bimwe mu bice bigize ubwo bwami.

Abagereki, Abashinwa, Aba Incas, Aztec, Maya, n’abandi ku Isi bose baranzwe no gusahura ibihugu babaga barigaruriye.

Ku mugabane w’Uburayi hariyo ikibazo cy’abimukira bakomeje kuwugana ku bwinshi kandi mu buryo bwose bushoboka muri ibi bihe. Bajyayo gushaka amaramuko.

 

Intandaro yo gukira k’Uburayi

Guhera mu binyejana bya 16 na 17 ubuzima bwari bubi cyane i Burayi, abari batuye Portugal na Espagne hamwe n’Ubwongereza batangiye kujya batembera mu nyanja ya Atlantique na Pacifique bagamije kureba niba hari aho bavumbura ubutaka bushya burimo imari runaka.

Aba baraje imigabane n’inzuzi nini bagezeho bamwe bamwe bakavuga ko ari bo bayivumbuye nubwo bwose basanze ibi bituwe kandi bikoreshwa n’abantu bari bamerewe neza n’ubuzima.

Aba banyaburayi bari bakomerewe n’ubuzima kandi ari incakura bihutiye gusahura imitungo kamere y’indi migabane, ndetse babonye bagiye kuzabishwaniramo bahuriye Berlin mu Budage mu 1884-1885 baricara bajya inama baragabagabana kugira ngo buri wese asahure ahe.

Bakoresheje abacakara kugira ngo babafashe gusarura iby’umurengera, ubu nabwo bumaze gucibwa batangira ubukoloni byose bigamije kwigwizaho nk’uko mu myaka ya cyera cyane Abaroma, aba Aztec, Abashinwa n’abandi babikoraga.

Ubu uburayi buratengamaye.

Ibyo byose byasize Africa ikennye kandi ijijwe, icitsemo kabiri ku buryo n’uyu munsi bikiyikurikirana.

Kugeza n’uyu munsi binyuze mu byitwa ‘Neo-Colonialism’ hari ibihugu bikiyoborewe mu kwaha kw’abazungu.

Aba bizeza abayobozi ba Africa kubarinda abanzi babo ariko nabo bakabareka bagacukura ibiri munsi y’ubutaka bagatunda bajyana iwabo.

Inzovu zo muri Côte d’Ivoire yategekwaga na Félix Houphouët-Boigny  zahuye n’akaga kubera amahembe yazo yashakwaga n’abaherwe bo mu Bufaransa.

Abongereza bakolonije Zimbabwe bafashe ubutaka bwayo bunini barabwigabaganya ubundi bahinga itabi rirabakiza harahava.

Muri Congo zahabu, coltan, libuyu n’ibindi byinshi bihenze cyane byajyanywe mu Bubiligi. Abaturage ba Congo bazi uko bisa ni mbarwa.

Ariko kw’isoko ry’i Bruxelles ibi biba bihaboneka kandi ubutaka bwabo ntabibamo.

Ababiligi bahingishije abanyarwanda ikawa ndetse ikiboko kirarisha ariko kugeza na magingo aya ikigage n’urwagwa nibyo binyobwa n’abanyarwanda kurusha ikawa y’abazungu.

Umugabane w’Uburayi warahakiriye. Abanyafrica bagerageje gusobanukirwa bagatangiye kurwanya abazungu benshi bahasize agatwe, ubu tubaririmba nk’intwari.

 

Nyuma yo gusahura baduhaye ubwigenge n’inkunga

Kwigenga ko mu myaka ya za 60 kwaraje, abanyafrica barishima ariko umuzungu akomeza kubacungira ku mibereho kuko yari abasize nabi, bakennye, bajijwe kandi batumvikana.

Hagiyeho ibigega mpuzamahanga by’imari, izo za FMI, Banki y’Isi n’ibindi byinshi byo gukomeza kugenzura ubukungu bwa Africa bagereranyije n’ubwabo nubwo byitwa ibyo kubuteza imbere.

Ubu imyenda ibihugu bya Africa bifitiye ibi bigo ntibarika, biragoye kwigobotora uwo mwenda ahubwo bajya barenzaho bagatanga n’inguzanyo ngo ubuzima bwa Africa bwicumeho kabiri.

 

Abimukira bajya i Burayi ngo kuko nabo bigeze gusuhuukira muri Africa

Bamwe aho kwicwa n’inzara bemera kugwa muri Mediterranee ngo barebe ko bagera hakurya bakabona ubuzima buruseho.

Abazungu ariko bahangayikishijwe cyane n’umubare munini w’abashaka kuza kubatera ku mafunguro y’ubuzima bwabo basahuye ahandi.

Mu cyumweru gishize, ku mupaka ugabanya Ubufaransa n’Ubwongereza abimukira basenye uruzitiro rwa senyenge zikaze banjira mu Bwongereza baturutse mu Bufaransa ngo kuko ariho hari ubuzima bwiza.

Bamwe bavuga ko byaba ari ubugwari kutajya gusangira n’Abanyaburayi imitungo bakomoye muri Africa mu myaka irenga ijana ishize.

Aba bimukira biganjemo abarangije za Kaminuza kandi bakiri bato baturuka mu bihugu nka Cameroun, Mali, Mauritanie, Niger, Somalia, no mu bindi bihugu bigize icyo bita Maghreb.

Kubera za Politiki ziba zaracuriwe mu Burayi n’Amerika ariko zigashyirwa mu bikorwa n’Abanyapolitiki b’abenegihugu nabo batita ku nyungu rusange z’abanyagihugu, urubyiruko rurangije za Kaminuza rubura akazi, rukishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko, ababonye uko bagenda bakerekeza i Burayi.

Uruhare runini muri ibi bibazo rufitwe na kamere mbi ya muntu (si abantu bose) yo kwikubira.

Iyaba abo banyaburayi batarikubiye ngo baryanishe abanyafrica babacuze utwabo kugeza ubu, Africa iba ari ishyanga rikomeye cyangwa se nibura ryihagazeho ritabeshejweho n’inkunga n’imyeenda.

Iyaba abayobozi bose ba Africa, buri wese ku rwego rwe, yumvise ko kuyobora atari ugushaka amaronko ye we wenyine, ahubwo ari ugushakira ikiza rusange abo ayoboye, Africa yazaba ishyanga rikomeye.

Tunoze imibanire yacu, twange kwikunda bikabije byo kwikubira no kwikanyiza, turwanye inda nini n’abayigaragaweho, abantu basangire ibihari kandi bareke inzangano zishingiye ku ndonke.

Bibaye bityo Africa yasagamba nk’uko byahoze imyaka n’imyaka mbere y’uko umuzungu azana imbunda.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • IYI NKURU IRARYOSHYE KANDI NI UKURI IBYO IVUGA. ICYO NAKONGERAHO NI UKO DUKWIYE GUKUNDANA, TUGAKUNDA ABO DUSANGIYE IHIHUGU, TUKAMENYA KO NIDUPFA TUTAZABIJYANA, BITYO TUKAREKA KWIKUBIRA. KUGUNDIRA UBUTEGETSI BIHAGARARE MAZE MUREBE NGO AFRIKA IRATERA IMBERE N’UBWO ABAZUNGU BADUHEMUKIYE BWOSE.

  • @ Umuseke.com turabashimiye cyane ku bw’iyi nkuru yo gukangura urubyiruko rwa Africa.
    Africa bivugwa n’abanga batandukanye ko ari ngobyi n’ubuturo bw’ikiremwamuntu, yari ifite Ingoma n’ubutware buhambaye mu bihe bya kera cyane; ariko ibi byaje kuzimira bidasize ikimenyetso na kimwe nyuma yuko ibibunda by’abazungu bihinze maze ingabo z’abami b’aba Africa zikahasiga ubuzima abandi bakagirwa ibimuga ku ngufu maze bake cyane batari n’intwari cyane bemera kuyamanika maze bemera gukora ibyo bategekwa byose n’ibyo bikoko bisahiranda (abazungu). Nyuma yuko abazungu babonye nabo bazamarana maze bakiyemeza kugabangana umutungo w’Africa nk’abagabana inyama, bahawe amabwiriza yuko bagomba kwigisha abo basanze gusoma no kwandika ariko bakabuzwa gutekereza ko n’ubugerageje agomba guhita yicwa nta yindi nteguza, bamwe bishwe n’imbunda abandi bicwa n’ibyorezo (indawara) byazanywe cg byakozwe n’aba batindi! ko kandi bagomba kwigishwa kugunda ubukene niba bashaka ubuzima bw’iteka kugirango batamenya ubutunzi bubitse mu butaka bwabo; nguko uko Abana ba Africa bahindutse ibisesenzegeri maze kubera kubuzwa gutekereza abasigaye basigara bumva ko ngo badashobora kubaho bari kumwe n’umuzungu. Nibwo hadutse inkubiri yo gushaka ubwigenge maze nabo (abazungu) bifashije bamwe mubo bari baragize abacakara babo kuko bashakaga uwo bakoreramo, bagenda bica umgenda abo bose bagagaragazaga ibikekerezo n’ubwitange maze baricwa umugenda kugeza n’uyu munsi nguko uko bishwe ba Patrice RUMUMBA, SAMORA MACHEL, NKWAME NKURUMAH, THOMAS SANKRA no kugeza kuri Kaddaffi w’ejo bundi. Ibijyanye n’imyenda (ya ma frw) Thomas SANKARA yigeze kubivugaho mu nama ya OUA, abavuga ko Africa itagomba kwirengera umuzigo abazungu badushizemo ko tugomba kwigobotora neo-colonialisme, twanga kwishyura imyenda tutazi aho yakomotse, twanga ibyo bigega byiswe gutera inkunga Africa kandi ari ukuyisahura, ariko se yamaze kabiri! Nyuma y’amazi abiri gusa yahise yicwa kugirango hatagira n’undi ubutekeraza!
    Icyo abana ba Africa twamenya nuko Africa ifite ubukungu kurusha uburayi, cg Amerika, kandi ntabwo abanyaburayi ntabwo baturusha ubwenge ahubwo bageze kuri byinshi kubera ubuzima bugoye babayemo! Turabwa gutekereza cyane, tugashakisha inzira yoroshye kandi ishoboka yadutsindira umurozi uturuka ishyanga! Igikomereye Africa kugeza ubu ni bamwe mu bana bayo bumva ko badashobora kubaho umuzungu adahari kandi nibo benshi ni nabo bahabwa ubutegetsi ku nkunga z’abazungu nyine kugirango bahonyore abadatekereza nkabo! aba rero bitwa “abanzi bo mu kirambi”.

    Mana y’i Rwanda dutsindire umwanzi wo mu kirambi iyo ava akagera!

  • Ikintu cya mbere ugomba gukora ni ukwigisha umwana wawe ubuzima, kuko amasomo yo mu ishuri atariyo yatumye abazungu babasha kutuyobora/ kutwigarurira. Buri wese atoze abe tuzabigeraho, kdi dukunde abazadukomokaho tubategurire system izabatsindira ubucakara. Naho kutwiba ho nawe aho wabona imirima idahingwa uri umuyobozi wahakoresha umuganda wo gutera ishyamba rxakwera ukarirangura ukaribazamo intebe abo baturage bakajya baza kuzigura bakareka kwicara hasi, ibyo ni kamere itazava muri muntu.

  • Iki gitekerezo cyuzuye ubuhanga no gushishoza Murakoze cya. Ariko se kujya mu burayi go dukurikiye utwacu waba ari wo muti? cg twaba ari ugukomeza kigaragaza nk’abatagira ubwenge bwo gushobora kwirwanaho? N’ubwo badusahuye ntibabimaze, amabuye turacyayafite, ibiti bivamo imbaho turacyabifite, n’ibindi byinshi. Umuti ni ukubibungabunga kdi tukabibyaa umusaruro ukwiriye. Umana yakagombye kwigishwa kuzigirira akamaro!

Comments are closed.

en_USEnglish