Digiqole ad

Kwihangira imirimo bizagabanya umubare w'abateze amakiriro kuri Leta

Abanyarwanda bakomeje kurushaho gukangurirwa kwihangira imirimo, bicishijwe mu kigo cy’igihugu cy’ iterambere RDB mu gashami k’icyo kigo kitwa BDC ( Business Development Center), kugirango barusheho kwiteza imbere badategereje buri gihe imirimo kuri Leta.

Bamwe mu basoje amahugurwa ndetse n'abayobozi ba BDC
Bamwe mu basoje amahugurwa hamwe n’abayobozi ba BDC

Ibi bikomeje gushishikazwa n’abayobozi ba BDC ndetse n’inararibonye mu kwihangira imirimo, ubwo basozaga amahugurwa y’ibyumweru 14 yateguwe na BDC, mu kwihangira imirimo, yasojwe mu mpera z’icyumweru gishize.

Josephine Uwimana umwe mu batangiye urugendo rwo kwihangira imirimo yatangrije Umuseke ko aya mahugurwa yamutinyuye, akaba agiye gutuma atangira kwikorera ku giti cye.

Yagize ati:’’ Mbere numvaga umuntu abayeho atagira umushahara w’ukwezi atabaho, ariko ubu naratinyutse , mbasha gusobanukirwa ubushobozi bwanjye, mbasha guhabwa ubumenyi bwose bwamfasha gutangira kwikorera buhoro buhoro, bikazakura bikinjiza amafaranga ahagije, aruta n’umushahara nari nsanzwe mpembwa buri kwezi’’.

Akaba ashishikariza buri munyarwanda cyane cyane urubyiruko gutinyuka kwikorera, bagatekereza ku kintu bakunze bakwikorera bo ubwabo, kandi ntibashake gutangirira ku bintu bihanitse, bagatangira buhoro buhoro ko nta kabuza ibintu byabo bizazamuka kandi bigatera imbere, gutegera Leta ikiganza bikagabanuka cyane.

Anatole Majyambere umwe mu bakozi ba BDC batanga ayo mahugurwa, yatangaje ibyo bibandaho muri ayo mahugurwa kugirango ayo mahugurwa azatange umusaruro.

Yagize ati:’’ Ikintu cya mbere twibandaho ni ugufungura amaso abo duhugura, tukabafasha kumenya no gihitamo icyo bakora kibavuye ku mutima, atari ugukora ikintu ngo ni uko n’abandi babikora cyangwa babikoze, tukanabatinyura tubakangurira ko nta mwana uvuka ngo bucye yuzuye ingobyi, ko bagomba gutangira buhoro buhoro kandi neza, ko nta kabuza ibitu byabo bigomba gutera imbere’’.

Yanakomeje avuga ko babigisha kwihangira imirimo, ndetse bakanarenzaho no kubigisha kwita kubabafasha muri uwo murimo, cyane cyane gufata neza aba kiriya babo, abakozi babo, kuburyo uwo bazajya baha serivise, azajya yishima ndetse akabagarukira.

Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish