Digiqole ad

Kanyombya asanga kwigirira ikizere byarazamuye cinema mu Rwanda

Umukinnyi wa Sinema na Byendagusetsa uzwi cyane nka Kanyombya avuga ko kwigirira ikizere bituma umuntu imbere he haba heza, ibi ngo abihera ku iterambere rya cinema nyarwanda uyu munsi mu gihe mu gihe gito gishize abantu ngo batarayihaga agaciro.

Kumureba byonyine kuri benshi ngo birabasetsa
Kumureba byonyine kuri benshi ngo birabasetsa

Kayitankore ndoli yatangarije Radio Contact FM ko kwigirira ikizere kw’abakora cinema mu Rwanda aribyo bitumye uyu munsi ari umwuga uri gutera imbere kandi wubashywe noneho mu Rwanda.

Ati “Cinema itangira mu Rwanda ntabwo abanyarwanda bumvaga ko ishobora gutunga uyikina. Ariko ubu cinema nyarwanda zirakunzwe kandi bitanga ikizere ku babikora.”

Avuga ko kwigirira ikizere ari ibintu bikomeye umuntu wese akwiye kwishakamo, agatinyuka, agakoresha ubwenge afite kugira ngo yiteze imbere.

Kanyombya akomeza avuga ko filme zose yakinnye ubu inyinshi amaze kuzohereza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu buryo bwo kurushaho kumenyekanisha cinema nyarwanda no ku banyarwanda baba hanze n’abanyamahanga bazi u Rwanda.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ndagukunda gusa umara irungu ninkuru zawe

Comments are closed.

en_USEnglish