Digiqole ad

Kwigira bijye mu myumvire ya buri munyarwanda – Musoni

Kigali – Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu Musoni James yatangaje kuri uyu wa 27 Gashyantare ko umuco wo kwigira kugirango ushinge imizi mu Rwanda ari uko buri munyarwanda wese abanza akabishyira mu myimvire ye. Hari mu nama yo gutangiza ubukangurambaga bigamije kureba uko umuco wo kwigira washinga imizi mu Rwanda.

Minisitiri Musoni James mu nama y'uyu munsi
Minisitiri Musoni James mu nama y’uyu munsi

Intero yo kwigira yatewe na Perezida Paul Kagame aho yagaragazaga ko nta na rimwe u Rwanda cyangwa Afrika bizatera imbere mu gihe ababituye batumva ko ubwabo bashobora kwikemurira ibibazo byabo.

Ibihugu byinshi bya Afrika hashize imyaka irenga 50 bigenerwa inkunga cyangwa imfashanyo yitwa iy’iterambere itangwa n’ibihugu biteye imbere. Nubwo iki gihe cyose gishize bifashwa, ibi bihugu byinshi inzira igana amajyambere yakomeje kuba ndende.

Mu nama ya none, Ministre Musoni yasobanuye ko umuco wo kwigira ushobora gufasha uwifitemo kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bye.

Ati “kwigira bikwiye kujya mu myumvire ya buri munyarwanda kuko uwo muco uzatuma turushaho kumva ko ibibazo byacu aritwe bireba kandi ari natwe dufite ibisubizo. Ibi nibyo bizatuma igihugu cyacu n’abagituye bikomeza kugira agaciro.”

Ministre Musoni avuga ko buri munyarwanda akwiye kubyaza umusaruro amahirwe yose yamuteza imbere akigira, ibi ngo nibyo bizatuma umubare wa 40% by’abanyarwanda bari munsi y’umurongo w’ubukene ugabanuka kurushaho.

Ingengo y’imari y’u Rwanda igirwa na 60% by’amafaranga avuye mu musaruro w’abanyarwanda naho 40% agaturuka mu baterankunga ba Leta y’u Rwanda.

Ministre Musoni avuga ko gukora cyane bigamije kwigira aribyo bizatuma n’ayo 40% abanyarwanda babasha kuyagezaho mu ngengo y’imari yabo badategereje ak’imuhana, cyane ko ngo ayo mafaranga azana n’amananiza n’amategeko yo kuyakoresha rimwe na rimwe mu bitateganyijwe.

Muri iyi nama yateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, RGB, hitezwemo gahunda y’ubukangurambaga cyane cyane ku nzego za Leta bugamije gushimangira umuco wo kwigira.

Abikorera, abanyamadini, inzego zihagarariye urubyiruko n’abagore ndetse n’abahagarariye umujyi wa Kigali batumiwe muri iyi nama y’iminsi ibiri yatangiye none.

Fidel Ndayisaba umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yatangaje muri iyi nama ko, mu gihe uyu muco uzaba washinze imizi mu mujyi wa Kigali bizoroha cyane ko umanuka ukagera no mu duce twose tw’igihugu.

Nawe yemeje ko kwigira ari inkingi y’iterambere kuko iterambere rifatika ari iryo umuntu yigejejeho, atari iryo yazaniwe.

Kuba mu mujyi wa Kigali ariho hatuye abantu benshi bafite ubumenyi kandi bafite n’ijambo mu gihugu no mu miryango yabo, ngo “umweera” uzahaturuka wo kwigira uzakwira hose.

Kuri Fidel Ndayisaba, yavuze ko abanenga iterambere ry’ihuse ry’Umujyi wa Kigali ngo bakwiye kumva ko kwihuta k’Umujyi wa Kigali kugira ingaruka nziza no ku bindi bice by’igihugu.

Umuco wo kwigira uri kugarukwaho muri iyi nama, ugaragazwa nk’ingengabitekerezo nziza yo gutuma abanyarwanda bumva ko bakwiye kwishakamo ibisubizo by’ibibazo u Rwanda rufite none, cyane cyane kurwanya ubukene.

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Erega buriya kwigira ni solution nziza ntabwo iterambere tumaze kugeraho mu Rwanda ari ikinamico nkuko abantu bamwe baba hanze y’igihugu njya numva bavuga. Bazaze barebe mu mujya wa Kigali amagorofa ahatatse mu gihe mbere ya 1994 abantu bazana inka mu mujyi rond point zije kurisha. Bazaze barebe amashuri makuru na za kaminuza ukuntu asobanutse mu gihe mbere 1994 abanyarwanda bari baratojwe kwigira mu nsi y’ibiti bicwa n’izuba abandi banyagirwa,bazaze barebe ukuntu dufite sosiyeti zikaze mu gutwara abantu mu gihe mbere 1994 abantu bagenda muri za bus gus nazo wagira ngo gukozwa amazi cyaraziraga,muzaze murebe ukuntu abanyarwanda bambara bakaberwa mu gihe mbere ya 1994 gukaraba no gucya byari ikizira,bazaze barebe amabanki ukuntu atanga za serivisi bazasanga mbere 1994 nta banki yabagaho isobanutse,bazaze bare umugore wo mu cyaro bazasanga yigize aho kugirwa n’undi. Navuga byinshi byiza tumaze kugeraho ariko byose tubikesha ubuyobozi bwiza buyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ureba kure kandi mu nyungu z’abanyarwanda hamwe n’abaturage bacu bamaze gutora umuco wo gukurikira no kwigira. Ikindi kandi mu Rwanda dufite Imana ibidushoboza kuko ntawudutsinda kuko dufite Imana idatsindwa.

    • Gupinga no kwikuza byo ntawabatanga!none se ko hashize imyaka irenga 20ans ubu wavuga ngo uko warungana niko ukingana!nta nubwo wabonye ko isi yahise igira umuvuduko uhambaye mur’iyi myaka,sihano mu Rwanda gusa nihose ku isi kereka niba ntahani waba warageze;ahubwo kigali yo yagenze biguru ntege !naho kuvuga ko u Rwanda ruteye imbere kubw’uwo mugabo uhimbaje sibyo haraho watubwira umihanda ufite bande zirenze ebyiri se none tukabona ko mbere ya 1994 bitariho!nta nkumi yigaya kandi nuja kuvuga uzabanze ugereranye amadeni igihugu gifite mwibyo bihe byombi urebe n’imfashanyo uko zingana kuko ntacy’umuzungu cy’ubusa byose turabyishura yaba inguzanyo cg impano!kandi ni umucyo mubi gupinga ibyuwavuyeho aho kubikomererezaho niyompamvu abanyafurika bamwe tudatera imbere ,urugero rwiza warufata kuri Zambiya,TZ,Sud afrique.Umunsi wamenye ko bakubesha tuzaganira nshuti.

    • Nyuma y’imyaka irenga igiye kurenga 20 muracyacungira kuri itade amahoro na aeroporo y’i Kanombe mwarangiza ngo mwateje igihugu imbere? cyakora amazu y’abazi kwigira yo arahari ndetse n’imihanda iyajyaho.

  • umuco wo kwigira ntako usa mbese ninko gucuka iyo umuntu ahuye n’ibibazo uburyo abyitwayemo nibyo bimugira umugabo gusa ndashima leta ko itwigisha gahunda nziza cyane zituma duharanira kwigira tukumva ko tugomba kwishakira ibisubizo by’ibibazo dufite.

  • Yego tugomba kwigira. Ariko se byagerwaho gute ubukungu bw’Igihugu bwikubiwe na bamwe???
    Tugomba gusaranganya naho ubundi ni tulya abakene, impfumbyi n’abapfakazi tuzaba twikururira umuvumo nkabatubanjirije.

    • Nta byo gusaranganya, ahubwo ugomba kwigira

  • Hanyuma se, KWIGIRA bihurirahe no KUREMERA UMUNTU ? Kuki uwo muntu we ugomba kuremerwa, aba atigize ? Ni uko aba atishoboye!!! Twemere uko turi kuko ushaka gukira indwara arayirata. Nimureke rero amahanga aturemere kuko hari byinshi bafite dudafite. Ntabo wabwira abantu ngo ni mwigire, mu kandi kanya ngo ni muremere umuntu!!! Ibi ni ukwivuguruza.

  • nyuma y’imyaka myinshi u rwanda rwishakamo ubushobozi no kwigira tumaze kubona ko nzira nyayoi ari uko buri munyarwanda wakwigira kandi akaba aribyo ashyira imbere

  • Nta mpamvu yo guterana amagambo, icyiza ni uko twese abanyarwanda twumva kimwe ko iterambere ry’igihugu cyacu ari twe rireba, n’ubwo amahanga yabidufashamo. Ariko iyi mfashanyo ntigomba kutubera akagozi ko kutuniga iyo tudakoze ibyo bashaka (néocolonialisme). Tugomba kubana mu bwubahane, bakadufasha kujya aho twifuza kujya aho kutugenera aho bashaka ko tujya! Nawe reba, Uganda iti ntabutinganyi dushaka iwacu, bo bati nutemera ubutinganyi ntituzongera kugufasha! Ubwo se tubyemeye twaba tugana he?

  • kanimba jye sinimeranya nawe kuko ibyiza birashimwa nibibi bikanengwa kiriya gihe aba president benshi ntibari barize kandi ntakoranabuhanga ryari bwaz so bari bazi guhinga ibinshinga iteza imbere abaturage,aliko jye icyo mpa agaciro ubu je suis fiere d’etre rwandaise usharamye nta muginga ugutema ukubuza amahoro,abana biga nta kibazo aho ugiye hose barakubaha kuo ufite iwanyu icyo nicyo cyambere kiruta ibindi byose za internet ugiye tanzaniya cyangwa kenya kugirango ujye gushaka internet uzunguruka umujyi wose kugirango ubone ministre cyangwa undi muyobozi bifata umwaka so nukuri tujye dushima imana dushimire abayobozi bacu.

  • Icyo nzi ni uko iyo mitungo mwirundaho ejo muzatabaruka mukayisiga yaemwe mwa bapfayongo ngo mwe. Ntawariye umukenene ngo amererwe neza. Impfubyi n’abapfakazi bo mwatumize bunguli, nimugwize imitungo yuzuye amaraso y’inzirakarengane ngo murimo kwigira.Abazabakomokaho nibo bazagwa ku gasi.

Comments are closed.

en_USEnglish