Digiqole ad

Kwibuka: Ntibavuga, bavuga

Imyaka 19 irashize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ubwo yategurwaga ndetse igashyirwa mu bikorwa, itangazamakuru ryabigizemo uruhare rugaragara. Ku bufatanye na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside n’Inama nkuru y’itangazamakuru hashyizweho amagambo atagomba gukoreshwa n’ibitangazamakuru kuko agaragara nko gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi.

Intego y’uyu mwaka iragira iti “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, duharanira kwigira.”
Intego y’uyu mwaka iragira iti “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, duharanira kwigira.”

Muri iki gitabo cyasohotse mu myaka ibiri ishije, kuva ku ipayi ya 39 kugera kuya 41 hagaragara amagambo akunze gukoreshwa n’abantu b’ingeri zitandukanye n’abanyamakuru barimo, nyamara ayo magambo afatwa nk’apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu rwego rwo gufasha abanyamakuru, Inama Nkuru y’Itangazamakuru yashyizeho amagambo akosora ayo ngayo agaragara mu mbonehamwe ikurikira:

Ntibavuga Bavuga
Intambara yo muri 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994
Mbere y’intambaraMbere y’indege Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyarwanda basubiranyemo Habayeho jenoside yakorewe Abatutsi
Urupfu rwa Habyarimana nk’inkomokoya Jenoside Urupfu rwa Habyarimana nk’imbarutso ya Jenoside
Abahutu bararakaye maze bicaAbatutsi ngo Habyarimana yapfuye Urupfu rwa Habyarimana nk’imbarutso ya Jenoside
Kwibuka nk’isabukuru (celebration) Kwibuka (Commemoration)
Kwibuka ni imbogamizi ikomeye kubumwe n’ubwiyunge Kwibuka bikwiye kumvikana nk’inkingi ikomeye y’ubumwe n’ubwiyunge
Mu Rwanda amoko yari ashyamiranye Mu Rwanda hategurwaga Jenoside y’Abatutsi
Jenoside ni Abahutu birwanyehontabwo ari Jenoside Abateguye Jenoside babeshyaga abahutu ko bagomba kwirwanaho
Leta y’abatutsi Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda
Ubutegetsi bw’i Kigali Leta y’u Rwanda
Abacikacumu Abacitse ku icumu cyangwa AbarokotseJenoside yakorewe Abatutsi
Aba FARG Abana bafashwa n’Ikigega gifashaimfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi
Jenoside iba yikubise cyangwa yitura aho Jenoside yarateguwe, irageragezwa
Hari ibyagwiriye igihugu Jenoside yakorewe Abatutsi
Itsembabatutsi Jenoside yakorewe Abatutsi
Itsembatsemba Jenoside yakorewe Abatutsi
Irimburabwoko Jenoside yakorewe Abatutsi
Ubwicanyi, amabi, amahano,serwakira… Jenoside yakorewe Abatutsi
Jenoside y’Abatutsi Jenoside yakorewe Abatutsi (si Abatutsi bayikoze)
Hapfuye abantu bagera ku bihumbi 800 Hapfuye aberenga miliyoni
Amagufa Imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi
Gutaburura Gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Amarimbi Inzibutso za Jenoside
Kuzura akaboze Kwibuka abacu bazize Jenosideyakorewe Abatutsi

Kanda hano urebe n’ibindi bikubiye muri iki gitabo cyitwa “Appropriate journalistic language in relation to Genocide against Tutsis in Rwanda: Key Guidelines”

UBWANDITSI
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ni byiza cyane rwose umuco wo gupfobya genocide bajoresha amagambo asesereza abacitse ku icumu ni bibi cyane bihindurwe rwose ..

    • Sha buriwese mushimiye ku gitekerezo cye yigomwe!Imana iabafashe

  • Ibi se kandi byateguwe naba hehe ko wagira ngo ntibazi ibyabaye mu Rwanda? Igihande cya mbere ngo NTIBAVUGA biriya ni nk’inkingengabitekerezo naho BAVUGA iriya ni imvugo y’abanyapolitiki baba bashaka ko bivugwa gutya. Abatavuga rumwe na Leta byanze bikunze bazibanda ku gice cya mbere kuko niho basanga byinshi byo kuturega no kutwandagaza. Mu kuri se koko muri 1994 nta ntambara yabaye? ni ukuvuga ko amasasu yavuze yose yari ayo kwica abatutsi gusa no gushaka kurengera no kurokora abatutsi? Oya reka tudohore gake kuko nanjye narasanye na FAR sinigeze ndasana n’interahamwe. Ikindi gutaburura no gushakisha ni ibikorwa bibiri bitandukanye, urabanza ugashakisha (detection) wamara kubona icyo washaka ukagifata iyo kiri mu kuzimu cyangwa mu butaka ugikurayo. Biriya ni question ya terminology. Mujye mukura politiki hano, nta munyarwanda utazi amahano u Rwanda rwahuye nayo. Urebye kajugujugu yaturasaga i Gabiro warangiza ukavuga ngo nta ntambara yabaye mba numva nanjye nabajyana kuri front namwe mugahangana! Ziriya kajoliti ziri hirya no hino niza Genocide? nibangahe baba muri FARG? Ntimugatere abantu agahinda, mutazatuma abantu barwara ngirente!

  • Ariko sha uretse ubuswa ni ukuvuga ko mbere y’ihanurwa y’indege ya Habyarimana nta Genocide yabayeho? Kuki mutera confusion mu bantu? Dore niyo mpamvu abakoze genocide Arusha birirwa babarekura uko bishakiye ntituzi ibyo turimo nibyo duharanira buri wese arabyita uko ashaka bitewe nabo ashaka kubwira. Nmushaka kwibuka muzabikureho kuko mbona bifitiye inyungu bamwe bitanareba. Ndarize!!!!

    • uzaveho wenyine.

  • Ni byiza rwose,abantu bavuga amagambo aserereza abarokotse genocide bazafatirwe ibyemezo!

  • Hahahaaaaa…., ndabona bitazoroha!!!!!

  • Sawa rero, nanjye reka nibarize Mucyo wa CNLD. Mu mvaho No 1981 yo kuwa 12-14 Mata 2010 bavugaga ko i Goma hagiye kubakwa urwibutso rw’abazize Genocide yakorewe abatutsi, mwambwira niba rwarubatswe cyangwa uko rwitaweho niba ruhari? Kuko bimaze kugaragara ko nyuma yo kwibuka abantu bose baraparika bakazongera kubyibuka ari uko italiki igeze. Ubu aba Rukumberi barumiwe kubera rwiyemezamirimo wabahangitse mu kububakira urwibutso rurava, ahantu hose ugasangamao amazi ukongeraho impumuro itari nziza, amashanyarazi byo reka tubiharire EWSA, none se ubu turagana he? Agaciro ko kwibuka mu kane gusa njye ndabona ari urwitwazo naho ubundi twasigara ari ari abanya politiki bibuka gusa kandi abenshi batazi nuko byagenze. Mumbabarire kubivuga gutya, uvuze ko inyana yapfuye siwe uba uyishe! Kwibuka ku rurimi birandambiye

  • Ariko hano ndumiwe noneho!
    Ngo aho kuvuga Leta y’abatutsi bajye bavuga Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda, bitabaye ibyo waba upfobeje jenoside yakorewe abatutsi!
    Ibise bihuriye he ko mbona ahubwo jenoside yavanzwe na politike, icyo bizabyara sinkizi?!

    – Ikindi nibaza, ubundi umuntu uvuga intambara yo muri 94 aba ashaka kugera kuki ko intambara yatangiye muri 90?

  • Icyongereza cyanjye miba atari gikeya,mwakosora ijambo relience mugashyiraho reliance kuko ni ururimi rwabanyamahanga kandi nibo tubwira,icyunamo kitarangira kandi batumvishije intego y’uyu mwaka.

  • Ibi se ni ihame? cyangwa ni Proposal?!!! Ese ntaewagira icyo abivugaho cyangwa abinengaho?!!! Ariko abanyarwanda turacyapfukiranye kabisa! Ikintu kizatesha agaciro iyo genocide ni ukwivuguruza no guhuzagurika bikorwa n’ababitegura kuberako nta ruhare abo bireba babigiramo!

    • Nanjye ntyo!Ko mbona amagambo y’ikinyarwanda se abanyapolitiki bayindura kenshi bitewe n’ibyo bagamije,ugasanga iryari ijambo ryiza kurivuga bihindutse icyaha gifungisha umuntu cg se kikamumenesha mu gihugu cye,uyu wihandagaje akabyita NTIBAVUGA-BAVUGA, afite ikihe kizere cy’uko ejo batazabihindura?Ni ukuvuga ko ikitari jenoside ntikibe umututsi kidakwiye kuvugwa mu Rda?Ibintu nk’ibi mujye mubibeshya abanyamahanga naho abanyarwanda ukuri turakuzi.Terminology y’ururimi nka Ntibavuga-Bavuga ikorwa gusa n’abahanga muri urwo rurimi kuko baba barabikozeho ubushakashatsi buhagihe kdi butagendeye kuri politiki naho wowe ndabona ukina politiki gusa.

  • isabella kanakuze.ujye ubanza utekereze kubyo ugiye kwandika.ubwo se washakaga kuvuga iki( ubusa gusa)

  • ibi ni byiza cyane bizafasha kunvisha bamwe mu bnyarwanda icyo aricyo gupfobya genocide
    bravo to our commission

  • so f*** isabella and his stupid ideologie

  • Ariko ibi byose bivumbuka mu kwa 4?!! Mbere y’iki gihe ko byari byaracwedetswe?! Ndabona Genocide ihinduwe Politiki kumugasragaro! Haya habayeho Guverinoma y’abahutu, nta y’abatutsi yagiyeho?! Muzi kuyicurangaaaaa mupfa kutazayica imirya!

  • Iyi genoside imaze kugira amazina menshi twizere ko iri ariryo ryanyuma kuko nabyo ni ukuyobya abantu cg kudaha agaciro ababuze ababo.
    Niba koko utazajya akoresha ziriya mvugo nk’uko muzitweretse azajya ahanwa, ndabona ONU ariyo izahanwa mbere kuko na n’ubu baracyavuga genocide Rwandais aho kuba genocide yakorewe abatutsi!
    Keretse niba bireba abanyarwanda nabwo bari mu Rwanda gusa.

  • Ahaaa!!bavandimwe,mwakwibuka mujijisha,mwarangiza umuhango,mwabikoresha nk’inyungu za politike,ikibanze nuko Imana yo yabikoze izi impamvu kandi irikumwe na Roho zabo mu bwami budashira,ikindi kandi uko abantu bahuzagurika bavuga cg batavuga ibiri mu mitima byo Rurema iba yabibonye byose.Mukomere kandi muzafate mu mugongo abarokotse ariya mahano ya 94!

  • uku ni ukwikanyiza mba ndoga Rwarutabura,
    Ibi byonyine byagufasha kumva ko hari akaduruvayo ka politike.
    Byatangiye ari Itsembatsemba,ubundi Itsembabwoko n’itsembatsemba,ubundi Genocide,noneho genocide yakorewe abatutsi!!!!!!!!!!!!!!!!!!, Buriya hari n’ibindi bizakomeza kugenda bihinduka gutya: Genocide yakorewe abatutsi ikozwe n’abahutu;Genocide yateguwe na MRND,Genocide yakorewe abatutsi n’abahutu, Genocide yakorewe abahutu……………………., bizarangira abanyapolitike basobanukiwe ko gusangira ibyiza n’ibibi kw’abanyarwanda aribyo bizaha ituze Urwanda n’abanyarwanda, apana guteranya abanyarwanda, ni uko njyewe mbibona kabisa.

    • eehh guteranya ubwo ni bene wanyu babikoze uri kuvugira

    • Byihorere sha wa mwana we, akavuyo se ubwo ushatse kuvuga ni akahe? Ariko wowe sinakurenganya kuko ndabona no kwita umunyarwanda utabyikoza cg utari proud yo kuba we! Wikundira abazungu ujye wikurikiririza n’imico yabo rata! ngo witwa “sisqo” harya? ariko ni mugihe, ubuse umuntu utakishimira kwitwa amazina ya gakondo y’ikinyarwanda wakunva ute gahunda za leta y’uRwanda? ntawakurenganya.

  • Aho mwagiye mwandika genocide yakorewe abatutsi mwongereho nabahutu batsembwe.

    • ntabo,bazize ubunyamaswa bwabo

      • ariko uremera ko bapfuye kuko uvuze ko bazize ubunyamaswa bwabo? nonese uvukanye n’umwana akaba mubi icyo wakora ni ukumwica cg urakomeza ukarwazarwaza aho kumwica? ibyo rero si ukuri kuko igikwiye ni ukubwizanya ukuri kuko ntabatariciwe!!Harakabaho u Rwanda n’Abanyarwanda!!

  • Ibyo rwangombwa avuze nukuri .

  • KANAKUZE uvuze neza urakabyara wabyaje inka niko sha mujya kuvugako nta ntambara yabaye mu rda mubihera hehe? kko murya mukaryama mukabyukira igihe mushakiye? nonese ba KAJORITI nabo bazize genocide? cyagwa barwaniraga gukiza abatutsi bakorerwaga genocide! niba aruko bimeze rero habayeho intambara kko iyo itabaho ntabwo ziriya nyeshyamba zihishe congo ziba ziriyo!ibintu byose mubikora neza gusa harantu kabananiye! mwishyira politiki mubanyarwanda kko turabizi twarabibonye!

  • Oh my God, ibi byo ndabihungira he?Mundinde ibi, iyo jenoside musigaye muyikinisha kuburyo mutangiye no kuyishakira ” ikibonezamvugo”. Ngaho rero, ejo bizaba byigishwa mu mashuri.I reject all kind of ideologie, extremiste. Ngaho se numubishyire no mu kizungu twumve. Banyarwanda ba kanyarwnda, murapfa iki ko twese turi abanyarwnda. urwango rwose, rwaba ari urw’abahutu cyangwa urw’abatutsi ntaho ruzageza igihugu. Murakabaho nicyo mbifurije.

    • Uyu ni umudaimoni wateye mu bayobozi ariko Kagame awitaze mw’izina rya Yesu. Ntiyakora ibi ndamuzi, ubu n’inkomamashyi ziba zishaka kwerekana ko zikora akazi gusa mu kwa kane! Andi mezi mwari hehe? Nawe unsesengurire iyi translation cyangwa icyo bisobanuye:
      TIG: Travaux d’Intérêt Général(Works of General Interest)= Imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro
      Umuzungu ubyumva yumva ari byiza ariko umunyarwanda ubyumva abona indi mvugo igoretse kuko iyi mirimo ntiyagakwiye kuba igihano ukurikije uko mu gifaransa babivuga, kuko ni ukwiyubakira igihugu(umuganda), uko intyoza zacu zabiramvuriye imvugo rero biteye icyo ni iki? Bayobozi bacu mwirirwa mucurika igihugu mugicuranura! What’s wrong with you. Mzee nkugurire umukongoto?

      • @Kanakuze,
        Sha ibyo jya ubyihorera ntukabuge gutyo! Naba nabo bakora izo ngo ni TIG bagataha iwabo. Niba n’abandi batari kubica ubundi bakabakoresha TIG ubu tuba tubabona! Cyokora kubera igihano cy’urupfu cyavuyeho bariya bakora TIG bari kukibakatira bakagenda bakatuva mu maso kuko banatera umujinya abo biciye. Ikindi kandi iki gihano uretse leta ya KP ko ari umubyeyi ntibari bakwiye no gusuntsa amazuru hanze. Bazabafunge burundu ahubwo by’umwihariko ntituzongere no kubona biriya byenda byabo biryana mu maso.

  • Ngo tujye tuvuga Jenoside yakorewe Abatutsi. Ese abo batutsi se bavuye he ko nta bwoko bukiba mu Rwanda?
    Namwe hari igihe mwinyuramo mugakabya!!!!

    • Ariko nari nzi ko abantu bagira amahirwe yo gusoma kuri Internet baba basobanukiwe none birantunguye kubona nkuyu ngo ni Boris avuga ibintu nkibi bidafite epfo na ruguru. cg wasanga ubwonko bwawe butarako updates y’imyaka ngo ube uri ku isaha imwe natwe? Nonese uyobewe ko ubwoko bwanditswe kuva kera mu marangamuntu? Byageraho bugatoranwamo abagomba gupfa aribo “Abatutsi”! Nyuma ya Jenoside kubera ko twiyemeje gukumira ivangura iryo ariryo ryose, ngo tutazongera gusubira muri jenoside, kandi bigendeye ku mateka, no kucyo ijambo IBWOKO risobanura, tukanga kongera gukoresha amoko kuko hagaragaye ko mu Rwanda dufite ubwoko bumwe aribwo ABANYARWANDA! None wowe utangiye kwivugisha ngo abatutsi bavuye he ko ntamoko akiba mu Rwanda? BANZA UMENYE AHO UVA UBONE KUMENYA AHO UJYA, IBINDI UZABYUNVA HARACYARI KARE.

      • Kubera ko utazi ibyo uvuga unaniwe gusobanura impamvu abatutsi bavugwa kandi bivugwa ko nta moko akiba mu Rwanda!
        Reka kujijisha kuko turaziranye bihagije, n’abahinde ntibakibeshywa.

  • ARIKO HAZIBUKWA RYARI KANDI GUTE ABANTU BAGUYE MUNKAMBI ZA KIBEHO
    NABANDI BAGUYE MUMASHYAMBA YA KONGO
    ? NDABABAJIJE NIMUNSUBIZE

    • reka nibarize mbwamuzindi, none se kongo bakoragayo iki? ariko ubundi imbwa irya umushwi yabona nyina igahunga? boris nawe ngo amoko aragarutse, ko biguteye ubwoba se, ugirango ubundi mushatse kongera guhekura urwanda mwakwibeshya kuri benewanyu ngo nuko batakivuga amoko???? murebe imbere muve mu byanyu by’inyuma sha.

    • wowe IMBAMUZINDI cg Imbwamuzindi sinzi ibyo washatse kwandika! UBWO URASHAKA KUVUGA KO TUZAJYA TWIBUKA N’ABANTU BISHWE NA ZA MACINYA? ABO UZAJYE KUBIBWIRA PAM CG HCR YABAHAYE IBIGORI BYASHAJE! ABAHUNGIYE MURI CONGO NABO NTITWABITAHO NIBA BARARIWE N’INYAMASWA ABANDI BAKICWA N’IMPISWI, IBYO NTIBUTUREBA UZABISHYIKIRIZE OMS! TWE HANO TURIBUKA ABAZIZE UKO BAVUTSE!!. uwiyishe ntaririrwa abagiye mu mashyamba ntibari bayibewe ko basize igihugu cyabo, iyo baba bazi ubwenge bari kugaruka iwabo! reka ahubwo abasigaye M23 ibarase amagambo ashire ivuga! bura kubabwira bagataha cg uzasigere uririmba urwo ubonye.

      • Sha Shingiro we, ivugire ngo ururimi n’inyama yigenga. Gusa urigaragaje mumvugo yuzuye ubwirasi,gushinyagura n’agasuzuguro. Abo uvuga se bishwe na za Macinya n’impiswi cyangwa bariwe n’inyamaswa twabuzwa niki Kubibuka? niba nawe wemera ko koko bapfuye. Barimo abana bato benshi binzirakarengane bapfuye nabi bazira ubusa, umubare wabo nurupfu bapfuye ntibizwi kugeza ubu, ntanushaka kubivuga. Nako ngo ntibibareba da! Amateka mabi y’u Rwanda se ahagararira kuri Genocide yakorewe abatutsi gusa? Keretse niba abandi mutemerako ko ari abanyarwanda. Nakwibutsaga ko nabazize umwuzure wa tsunami, n’umutingito muri Haiti bibukwa, nkatswe.

        Mugihe cyose wowe nabo mugitekereza kimwe mucyumvako muri hejuru yabandi, ko arimwe banyarwanda mwenyine, igihugu cyacu kizahora mubibazo. wagirango ibyabaye byose ntasomo byabasigiye. Mbabajwe cyane nuko witwa Shingiro. Ngutuye indirimbo ya Bob Marley yitwa War

  • Ok, intambara isimbujwe jenoside? Noneho ibyo inkotanyi zakoreye u Rwanda zirutera byose tubyise jenoside. Igisigaye ni uko zakurikiranwa Arusha.

    • Ariko wowe wiyita Kanyarwanda, wororewe he? usobanukiwe neza n’ijambo jenoside cg ni ukunva barivuga nawe ugasamira hejuru? Ngo inkotanyi zateye uRwanda? cg zatabaye abo bene wanyu bari biyemeje kumarira ku icumu! Ahubwo bagukurikirane wowe ndunva ugifite ingenga bitekerezo ya jenoside, ubonye n’umwanya wakongera ugatemana, bakurebe neza bakwigeho!

    • yewe urasekeje kabisa nawe ntuzi ibyuvuga.

  • Uwo muco ucike, Ese iyo umuntu avuze ngo ABA FARG aba ashatse kuvuga iki? Ninde se wigeze ahitamo kwitawaho na FARG ? Ni agashinyaguro kavanzemo n’Ininura ridasobanutse kabisa.

  • Biteye ubwoba kabisa. Ubuheza nguni aho bwaba buherereye bwose si bwiza. Time will tell.

  • Igihugu cy’urwanda gifite amateka mabi,yagiye ahishwa andi akagorekwa n’abanyapolitiki b’abaswa batari bazi ko bizagusha igihugu ahabi kugeza kuri iyi tariki.None nk’abantu basobanutse,ndabona hagomba inama y’umushyikirano itari yayindi tuzi isanzwe,izahuza abakuru n’abato;n’aho ibindi n’ay’inda gusa.Abazize jenoside bakorerwaho umukino,abayikoze n’abo bati abazize amasasu bibukwe.Bakwibukwa ariko atari murwego rumwe n’abazize genocide kuko bo siyo bazize(iyo turebye mu mategeko mpuzamahanga genocide ifite uko ifatwa)

  • birakwiye ko amagambo apfobya genocide yazakurwa mu nyandiko ndetse no mu mvugo nubwo abantu benshi baba batabifata nk’imbogamizi mu mivugire cyangwa se nyandiko zabo, Itangazamakuru rero rikwiye gufata iyambere mu kurwanya aya magambo dore ko rifite umwanya mu nini mu myumvire y’abaturage; umuseke mukwiye gushimirwa kuko mwimakaza iby’agirira abaturage akamaro ndetse mukanakosora amakosa mesnhio akorwa n’itangazamakuru rimwe na rimwe!! mukomereze aho

  • Ni byiza kuba tubonye ikindi kiboneza mvugo ahubwo bijye no mu nkoranyamaganbo ( Dictionaire nyarwanda.

  • ese kuki comment yajye mwayinyonze??????

  • Muzatubarize impamvu ku maradiyo yo hanze bavuga ngo haphuye 800.000,nanone ngo jenocide rwandais.

    Ikindi kuki bashatse gusohora iriya UN mapping report muri 2010 buriya bo si uguphobya?
    Gusa njye nemera ko n’intambara yabayeho ahubwo bakwiye kujya bareba uburyo iryo jambo naryo ryakoreshwa kuko yatangiye ku wa mbere ukwakira 1990 ndetse no muri jenocide yarabaga.munyumve neza ariko simfobya ahubwo njye ni uko mbyumva.

    • Nonese urabona bitaba ari ukwinyuramo niba batubwira ngo tujye tuvuga ngo “Urupfu rwa Habyarimana nk’imbarutso ya Jenoside”?
      Ikinyarwanda burya kiraruhije!!!

Comments are closed.

en_USEnglish